Mu murenge wa Kanyi, Akagari ka Nzove, umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yataye umwana wa mukuru we w’imyaka igera kuri 2 mu ruzi rwa Nyabugogo na we ashaka kumukurikira mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira.
Abasore bakiniraga ku ruzi rwa Nyabarongo ni bo babaye urwa mbere kubona umukobwa usa n’aho yarohamye ariko nyuma ye babona n’umufuka w’umweru ureremba hejuru y’urwo ruzi.
Bahise bihutira gukuramo uwo mukobwa bitegereje uwo mufuka w’umweru bahita babona n’umurambo w’umwana ukiri muto.
Abo basore bakimara kubona ayo mahano bahise batabaza Polisi y’igihugu n’ubwo yasanze uwo mwana witwa Shaniya amaze gushiramo umwuka.
Uwo we mukobwa yajyanywe mu bitaro agifite umwuka wose.
Abaturanyi babonye ayo mahano batangarije IGIHE ko umukobwa wataye umwana mu ruzi yari asanzwe afitanye amakimbirane na mukuru we kuko ngo yamucaga inyuma agakorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we.
Abo baturanyi bavuga kandi ko umukobwa ashobora kuba yabitewe n’uburakari bwaturutse ku mpamvu z’uko mukuru we aherutse kumwiyama amuhora kumuca inyuma aryamana n’umugabo we.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda
18.05.2013 |
|
Rulindo hagiye kubakwa icyigo cy’amahugurwa kizafasha gukora ubuvumvu bw’umwuga
18.05.2013 |
|
RBC yibutse abahoze ari abakozi b’ikigo gitanga amaraso NCBT
18.05.2013 |
|
Kicukiro : Umugabo akurikiranweho gutema umugore we
18.05.2013 |
|
Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba Leta gushyira mu bikorwa imyanzuro ya UPR
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |