Nyagatare: Abacitse ku icumu barasaba FARG kubaha ijambo mu kugena ibibakorerwa

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 12 Mata 2013 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bo mu turere twa Bugesera na Nyagatare bavuga ko badahabwa ijambo mu gihe cyo kugena ibibakorerwa n’abazafashwa na FARG. Gusa ubuyobozi bwa FARG burabihanaka.
Mu gikorwa kiba buri mwaka FARG ni bwo yemeza abo izafasha. Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bakunze kugaragaza ko icyo gihe FARG itabaha ijambo ngo inashyire ku rutonde abatanzwe n’abaturage.
Abaganiriye na (...)

Mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bo mu turere twa Bugesera na Nyagatare bavuga ko badahabwa ijambo mu gihe cyo kugena ibibakorerwa n’abazafashwa na FARG. Gusa ubuyobozi bwa FARG burabihanaka.

Mu gikorwa kiba buri mwaka FARG ni bwo yemeza abo izafasha. Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bakunze kugaragaza ko icyo gihe FARG itabaha ijambo ngo inashyire ku rutonde abatanzwe n’abaturage.

Abaganiriye na IGIHE bo mu turere twa Bugesera na Nyagatare bavuga ko igikorwa cyo kwemeza abazafashwa na FARG gisa nk’umuhango, kuko hari igihe bemeza ugomba gufashwa, abakozi ba FARG akaba ari bo bafata umwanzuro wa nyuma.

Abaturage baganiriye na IGIHE bo mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, badusabye kudatangaza amazina yabo, umwe yavuze ko atari ubugira rimwe cyangwa ubugira kabiri bemeza umwana nyuma FARG ikamwanga.

Yaragize ati “Ni akamenyero rwose hari igihe twemeza umuntu abakozi ba FARG bakamwanga, cyangwa ntibabigaragarize aho ariko mu gihe cyo gusohora ibyemezo, icy’umwana wakemanzwe n’abakozi ba FARG ntigisohoke.”

Ubuyobozi bwa FARG buhakana ayo makuru bwivuye inyuma. Eng Ruberangeyo Theophile umuyobozi w’ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye yatangarije IGIHE, ati “Ntabwo FARG yemeza, hemeza abaturage kuko ni bo baba bazi umuntu neza, uwo ari we, utuye aho ngaho. Mu gihe cyo kwemeza nta nubwo iki gikorwa, gikorwa na FARG gusa, tukijyamo turi komisiyo; uhagarariye IBUKA, uhagarariye AVEGA ndetse n’igihe hemezwa abanyeshuri hagomba kuba hari uhagarariye AERG.”

Eng. Ruberangabo avuga ko impamvu FARG ishobora kuvana umuntu ku rutonde rw’abagomba gufashwa, cyane iyo basanze atari atabikwiriye.

Yatangarije IGIHE ko uturere twa Nyagatare na Bugesera dufite umwihariko, kuko hari abatanga ruswa ngo bemererwe kujya ku rutonde rwa FARG. Ati “Hari igihe twumva ko umuntu runaka yemejwe atabikwiye muri utu turere, kubera ko hatanzwe ruswa inka n’ibindi. Ni na yo mpamvu FARG igomba kuba ihari, igakurikirana niba kwemeza bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko abigenga.”

Ruberangeyo yakomeje avuga ko na n’ubu ibi bikorwa bitaracika burundu muri utu turere, ariko FARG ikora uko ishoboye ngo bicike.

Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) cyashyizweho n’Itegeko nomero 02/98 ryo kuwa 22/01/1998. Gifite inshingano yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko batishoboye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza