Ikizamini cya muganga cyonyine ngo nicyo kiribukemure impaka ku cyabaye intandaro y’urupfu rwa Maniragena Olive w’imyaka 27 y’amavuko wabonywe mu gitondo cyo kuwa 13 Ukwakira yapfuye n’ubwo yari yaraye mu buriri bumwe n’umugabo we. Ibi abaturage b’umudugudu wa Mirama ya 2 babishingira ku kuba uyu nyakwigendera ku munsi wabanjirije urupfu rwe yari yiriwe mu kazi ndetse agataha ari muzima.
Nk’uko byemezwa n’abaturanyi ndetse n’abari birirwanye nawe, uyu nyakwigendera yiriwe mu kazi ndetse agera mu rugo iwe ari muzima. Murebwayire Diane nyiri inzu uyu nyakwigendera yabagamo yemeza ko uru rupfu rwamutunguye kuko ngo mbere y’uko bajya kuryama bavuganye ndetse akamusiga hanze atetse ahagana mu masa mbiri z’ijoro.
Kuba yaririwe ari nta burwayi afite kandi byemezwa n’umugabo we Twagirayezu J.Claude wivugira ko yageze iwe saa mbiri z’ijoro agasanga umugore atetse. Gusa ngo baganira yamubwiye ko arwaye umutwe ndetse akagira n’isereri.
Uyu nyakwigendera rero ngo yaje guheka umwana we yonsoga ajya ku buriri ariko ngo nyuma y’akanya gato umugabo nawe yumva agize isereri asanga umugore mu buriri. Ngo ahagana saa munani z’urukerera nibwo uyu mugabo yicuye akura umwana mu mugongo wa nyina ariko ntiyamenya ko nyina yashizemo umwuka. Gusa ngo iyi ndwara yayigiraga n’ubwo bitari kenshi.
N’ubwo umugabo we yemeza ko hashize igihe umugore we ndetse n’umwana barwaye indwara nk’iyi akeka ko ari amarozi byo nta bivugaho rumwe n’abavandimwe ba nyakwigendera kuko bo bemeza ko niba ibi byarabaye ngo ubwo byatangiye ari uko ashatse. Hari ariko n’abemeza ko ari rwangendanye kuri uyu muryango dore ko ngo n’umugabo adasiba gukora impanuka za moto akoresha nk’umumotari.
Aya marozi akekwa cyangwa uburwayi bw’isereri ndetse n’umutwe, bwo ntibuvugwaho rumwe n’abaturanyi b’uyu muryango. Aho bo bahamya ko bategereje igisubizo cya muganga nyuma yo gusuzuma umubiri wa nyakwigendera.
Twashatse kumenya niba nta makimbirane yarangwaga muri uyu muryango ariko yaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bose baraduhakanira. Ari nayo mpamvu urupfu rwa nyakwigendera rwakomeje gutera urujijo.
Habimana Twayib uzwi ku izina rya Job, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mirama ya kabiri avuga ko akimenya uby’uru rupfu yihutiye kuhagera ariko ngo ibyo yabwiwe byose nta gisobanutse cyarimo. Naho kubijyanye n’amarozi ngo nawe arabyumva uretse ko atabyemeza.
Ku Gatandatu umubiri wa nyakwigendera wari wagejejwe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe, naho umwana we w’umuhungu w’umwaka 1 yapfuye ahetse kuri ubu ari kuvurirwa kuri ibi bitaro. Maniragena Olive apfuye afite imyaka 27 y’amavuko akaba asize abana 2 umukuru akaba afite imyaka 2 n’igice ndetse n’umugabo.
Orinfor
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |