Nyuma y’aho ubujura bw’amatungo bukomeje kwiyongera muri aya mezi cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu mujyi wa Kigali, umwe mu bakekwaho gukora ubu bujura yatawe muri yombi mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare.
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’igihugu aravuga ko uyu watawe muri yombi ari uwitwa Jean Batiste Nzabarinda, aho ngo polisi muri aka karere yamufashe agurisha inka y’uwitwa Ernest kanamugire utuye mu murenge wa Karangazi, nyuma ngo yo kumara amaze ane inka ze zigera kuri 4 zaraburiwe irengero.
Jean Batiste Nzabarinda, akekwaho ngo kuba yaragize uruhare mu kujya mu rwuri rw’uyu Ernest kanamugire aho ngo inka 4 zahise zibwa ariko kugeza ubu inka imwe ikaba ariyo yashoboye kuboneka igurishwa.
Polisi y’Igihugu ikomeza ivuga ko inka imwe muri izi zibwe, yari ifite agaciro k’ibihumbi 190 bityo ngo ika zose hamwe zikaba zari zifite agaciro k’ibihumbi hafi 760 bityo bikagaragara ko ari ubujura bukomeye.
Polisi y’Igihugu ikaba ikomeje gukangurira abaturage hirya no hino mu gihugu, gukomeza gutanga amakuru ahabonetse ubujura nk’ubu ndetse n’ibindi byaha bitandukanye mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |