Nyagatare: Yashyinguwe inshuro enye mu mezi atatu

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 24 Ukuboza 2012 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Uyu ni umwana witwa Bizimana Bonaventure wishwe mu mpera z’Ukwezi kwa Nzeri, 2012 n’abataramenyekana kuva icyo gihe kugera kuwa 22 Ukuboza ubwo yashyingurwaga bwa nyuma yari amaze gushyingurwa inshuro enye.
Uku gushyingurwa inshuro enye byatewe n’uko uyu mwana yishwe ariko abamwishe bagashaka guhisha ibimenyetso, kugirango irengero rye ritazamenyekana.
Bijya gutangira
Uyu mwana wigaga mu mwaka wa Kane w’Amashuri abanza mu Ishuri Ribanza rya Tabagwe Umurenge wa Tabagwe Akarere ka Nyagatare, (...)

Uyu ni umwana witwa Bizimana Bonaventure wishwe mu mpera z’Ukwezi kwa Nzeri, 2012 n’abataramenyekana kuva icyo gihe kugera kuwa 22 Ukuboza ubwo yashyingurwaga bwa nyuma yari amaze gushyingurwa inshuro enye.

Uku gushyingurwa inshuro enye byatewe n’uko uyu mwana yishwe ariko abamwishe bagashaka guhisha ibimenyetso, kugirango irengero rye ritazamenyekana.

Bijya gutangira

Uyu mwana wigaga mu mwaka wa Kane w’Amashuri abanza mu Ishuri Ribanza rya Tabagwe Umurenge wa Tabagwe Akarere ka Nyagatare, yatumwe ababyeyi na mwarimu, kuko bari bamuketseho kunywa Waragi, mu gutaha uyu mwana yagize ubwoba bwo kujya mu rugo iwabo ahubwo yigira inama yo kujya kwa Nyirakuru utuye hafi aho, kuko yakekaga ko iwabo bashobora kumugirira nabi.

Amakuru dukesha Umuseke.com. avuga ko muri uko kwerekeza kwa Nyirakuru ariko uyu mwana wari ufite imyaka 15 yaje guhura na Lokodifensi (Lacal Defence) amujyana ku Murenge wa Tabagwe aramufunga, kuko yari yamaze kumenya ko hari Abanyankore yari yacungiye igare ryari ritwaye Waragi, (Aba ni na bo bari babaye intandaro yo kumutuma ababyeyi kuko yabasunikiye igare bakamuhemba waragi na we akayinywera ku ishuri).

Nyuma yo kurara muri Kasho y’Umurenge wa Tabagwe, bucyeye bwaho yaje kurekurwa ariko iwabo kugeza ubwo bari batarabimenya.

Kuva mu kasho kujya mu kazi

Uyu mwana nyuma yo gusohorwa muri Kasho y’Umurenge yigiriye inama yo kudasubira iwabo no kutajya kwa Nyirakuru, ahubwo aboneza ajya gushaka akazi aho yaje kukabona mu Murenge wa Rwimiyaga mu rwuri rw’uwitwa Cyatuka Eugène uzwi ku izina rya Gakoba.

Uwo mwana kuva ubwo yahise atangira, aho yahawe akazi koroheje ko kuragira inyana, n’ihene akanakora utundi turimo tworoheje tujyanye n’ikigero cye, dore ko byanagaragaraga ko akiri muto haba mu gihagararo ndetse no ku isura.

Konesha intandaro y’urupfu

Umunsi umwe ubwo uyu mwana yari aragiye, yararangaye maze ihene yari aragiye ziramucika zijya mu rundi rwuri, ubwo umwana yahise ajya kubwira sebuja ko yabuze ihene, na we ngo ntabwo yigeze azuyaza kuko yamukubise inkoni umwana ahita agwa amarabira, agwa aho. Ababibonye bavuga ko ihene ariko zongeye kugaruka muri rwa rwuri, ndetse ko nta n’umutavu muri zo wabuze.

Gushyingurwa mu mwobo w’inyaga

Nyuma yo kwicwa, uwishe uyu mwana yigiriye inama yo kumuhisha ari na bwo yasabye bamwe mu bakozi be kumuhamba mu mwobo w’inyaga wari hafi aho, barenzaho itaka barinumira, bararuca bararumira.

Ku bw’umwaku wabo ariko umwe mu bari hafi aho yari yabiteye imboni, maze baramwegera baramuguyaguya bamwizeza kutazagira icyo avuga ku byo yabonye, ndetse bamugororera ihene 12 n’ibihumbi ijana by’amanyarwanda.

Yabuze igabirano

Nyuma y’uko uwo mushumba, kuri ubu na we waburiwe irengero, agabiwe ariko ibyo yagabiwe ntabihabwe, yigiriye inama yo gushaka abaguzi babaza kugura izo hene yari yaragabiwe, ariko abaje kuzigura bagira ugushidikanya ku nkomoko yazo, ni bwo uyu mushumba yahisemo kubabwiza ukuri uko ibintu byose byagenze.

Aba baguzi bihutiye kubimeyesha Polisi na yo yahise iza vuba na bwangu, ariko bageze kuri wa mwobo basanga umurambo wimuwe rugikubita ujyanwa mu wundi mwobo, kuko bene kwica bari bamenye ko wa mushumba yabavuyemo.

Ubwo ariko Polisi yakomeje iperereza baza kumenya aho bamwimuriye ari na ho bamutaburuye maze ashyingurwa mu cyubahiro n’Umurenge wa Rwimiyaga. Ubwo hari ku nshuro ya gatatu yimurwa. Gusa ibyo byabaye ababyeyi be batabizi. Ni muri icyo gihe kandi Polisi yataye muri yombi nyiri uru rwuri Cyatuka Eugène n’undi witwa Nkotanyi bakekwaho ko bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.

Uko ababyeyi bamenye iby’urupfu

Radio y’Abaturage y’i Nyagatare igitangaza iby’ishyingurwa ry’uyu mwana ababyeyi be baketse ko umwana yaba ari uwabo, kandi icyo gihe hari hashize ukwezi abuze. Bihutiye kugera kuri polisi, bayimenyesha uko bimeze, na yo yiyemeza kubafasha mu iperereza, aho hakoreshejwe ifoto ya nyakwigendera bikaza kugaragara koko ko umwana ari uwabo wishwe kuko abamuzi bahamije ko ari we.

Ishyingurwa bwa kane

Nyuma y’uko ababyeyi bamenye ko umwana wishwe ari uwabo, na bo basabye ko bahabwa umurambo w’umwana wabo bakamushyingura mu cyubahiro. Byabanje kugorana ariko birangira bamuhawe, barongera baramutaburura, aho yakuwe mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Rukindo mu Mudugudu wa Kirebe, ushyingurwa mu cyubahiro ku itariki 22 Ukuboza 2012 mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Nyabitekeri, Umudugudu wa Kiyovu, aho ababyeyi be batuye.

Mu kumushyingura baba ababyeyi, inshuti, abavandimwe ndetse n’abarimu bamwigishaga ku ishuri ribanza rya Tabagwe, bavuze ko Bizimana yari umwana w’imico myiza, ndetse umwe mu bamwigishaga witwa Muzungu Emmanuel avuga ko kumutuma ababyeyi kwari ukumuhwitura kugira ngo atajya mu ngeso mbi.

Ashyingurwa bwa kane

Se Wabo, Rubazinda Emmanuel yashimiye ubuyobozi bwabafashije kugira ngo babone umurambo w’umwana wabo ndetse bamushyingure mu cyubahiro.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Tabagwe, Mutabazi Jean Baptiste yavuze ko na bo bababajwe n’urupfu rw’uyu mwana kandi ngo ntacyari gutuma batabafasha ngo bemererwe kubona umubiri w’umwana wabo, bawushyingure mu cyubahiro.

Abakekwa barafunguwe

Nyir’urwuri akaba na Sebuja wa Bizimana, Cyatuka Eugène bakunze kwita Gakona ndetse n’undi witwa Nkotanyi ni bo baketsweho kumwivugana, gusa ubwo bajyaga imbere y’Ubutabera mu Rukiko rw’Ibanze bwa Nyagatare, bakagera no mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, no mu Rugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rwamagana ku itariki ya 5 Ukuboza 2012, byarangiye Cyatuka Eugène agizwe umwere, kuko ngo nta bimenyetso bifatika bimuhamya icyaha ndetse ngo ubwo bwicanyi bwabaye ari muri Tanzania. Ahubwo Urukiko rwategetse ko uwitwa Nkotanyi afungwa imyaka ibiri.

Bizimana Bonaventure wishwe yari mwene Ndori Daniel na Musanabaganwa Paulette yari umwana wa gatatu, mu bana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri, yavutse mu 1997 yigaga mu mwaka wa kane ku ishuri ribanza rya Tabagwe.

Foto:Umuseke.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza