Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 19 rishyira ku wa 20 Kanama 2012 mu ma saa tatu n’iminota 15 z’ijoro mu Mudugudu wa Kiyovu, Umurenge wa Kanama , Akarere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba, abagizi ba nabi barenga 15 bari bivuganye Maniragaba Benoit Robert Imana ikinga akaboko.
Amakuru dukesha umuvandimwe we Manibaho Jules, avuga ko Manigaba ubwo yari atashye iwe akigera ku muryango yakomanze kugira ngo afungurirwe. Umukobwa ucumbitse iwe yahise amubwira ko hari umuntu wihishe inyuma y’igikoni batekeramo kandi ko atazi uwariwe.
Ibyo byatumye Maniragaba afatanije n’umuvandimwe wari umuherekeje basaka aho ahantu . Uwo mugabo witwa Bipfakubaho Jean Bosco alias Kigingi yaravumbutse ariruka biba ngombwa ko bamwirukaho. Ku bw’amahirwe baramufashe, ako kanya hahise haza abagabo 15 bafite imihoro, inkoni n’ amabuye nuko babahukamo barabakubitta bikomeye.
Ubwo abakubitwaga baratabaje bahamagara Polisi cyakora ntiyahise ihagera ako kanya. Bihutiye kujya kwa muganga kuri Centre de Sante ya Kanama ari naho ubu barwariye.
Ababibonye bemeza ko Maniragaba yari yahwereye cyane ndetse agwa muri koma kubera inkoni.
Bapfakubaho ubu ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Kanama.
Dukundimana Esperance, Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakariba avuga ko urwo rugomo rwabereye mu kagari ka Kanyefurwe, Umurenge wa Nyakariba, ubwo Maniragaba ukora muri Koperative KIAKA yara avuye ku kazi anyuze ku rugo rwa Bipfakubaho, baramwikanga batangira guterana amagambo no kurwana.
Dukundimana avuga ko nta makuru menshi yatangaza kano kanya kuko bakiri mu iperereza, avuga ko azaduha amakuru arambuye kuri uyu wa kabiri.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |