Mu cyumweru gishize, mu mudugudu wa Nyamigina, Akagari ka Gakoma mu murenge wa Tare, abaturage bataburuye imbunda ebyiri mu murima ubwo barimo bahinga.
Kamasa Ignace, Umukozi ushinzwe umutekano mu karere ka Nyamagabe, yatangaje ko izi mbunda zo mu bwoko bwa SMG, zari hamwe na magazine zazo ebyiri zuzuye amasasu n’andi 70 afunze mu ishashi zabonywe n’uwitwa Nzeyimana Félécien w’imyaka 57 na Shumbusho w’imyaka 38.
Kamasa yavuze ko zavumbuwe mu murima w’uwitwa Hafashimana Cyriaque uherereye mu gishanga cyo muri uwo mudugudu, ubwo aba bagabo barimo bahinga.
Nk’uko urubuga rwa inteneti rw’Akarere ka Nyamagabe rwabitangaje, nyir’uyu murima nawe ntiyari azi ko izi ntwaro zitabye mu murima we kuko ataherukaga kuwuhinga vuba.
Kuba ibice bikoze mu giti bigize izi mbunda byari byaraboze, kuba kandi ingese zarariye izi mbunda ku buryo nomero zazo zitagaragaraga, ni bimwe mu bimenyetso byerekanye ko zishobora kuba zari zimaze igihe kirekire zitabye.
Izo ntwaro zashyikirijwe Burigade ya 307 ikorera mu karere ka Nyamagabe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |