Nyamasheke: Abari ku Rugerero ngo biteguye kugira uruhare mu kwihutisha iterambere

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 24 Mutarama 2013 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Ku wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2013 ubwo abagize itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyamasheke batangiraga Urugerero ruzibanda ku bikorwa by’ubwitange mu gihe cy’amezi atatu, aba basore n’inkumi batangiranye n’umuganda wo gutera ibiti ku muhanda wa kaburimbo mu Murenge wa Bushekeri; bakaba baratangaje ko biteguye kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Abatangiye Urugerero muri uyu murenge uko ari 82, bavuga ko uyu ari umwanya wo kugira uruhare mu bikorwa byo kwihutisha (...)

Ku wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2013 ubwo abagize itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyamasheke batangiraga Urugerero ruzibanda ku bikorwa by’ubwitange mu gihe cy’amezi atatu, aba basore n’inkumi batangiranye n’umuganda wo gutera ibiti ku muhanda wa kaburimbo mu Murenge wa Bushekeri; bakaba baratangaje ko biteguye kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Batangiranye imbaraga ku Rugerero batera ibiti ku muhanda

Abatangiye Urugerero muri uyu murenge uko ari 82, bavuga ko uyu ari umwanya wo kugira uruhare mu bikorwa byo kwihutisha iterambere ry’igihugu. Umwe muri bo witwa Irihose Callixte, avuga ko gahunda y’urugerero izabagirira akamaro kanini kuko bamaze kumenya ko amajyambere atava mu kirere ahubwo ava mu maboko y’abaturarwanda; bityo bakaba biteguye gufatanya n’abandi mu kwiyubakira igihugu.

Harerimana Edouard urangije amashuri yisumbuye afite imyaka 43, avuga azafasha abana bataye ishuri kugira ngo barisubiremo ndetse yigishe gusoma no kwandika abatabizi kuko ngo yamenye ibyiza byo kwiga n’uruhare bigira ku iterambere.

Ku Rugerero banyuzamo bakanidagadura

Niwemukobwa Aline wari uhagarariye Itorero ry’Igihugu, yabwiye abatangiye Urugerero ko ari urubyiruko bakaba ari imbaraga z’igihugu. Yababwiye ko ubupfura batojwe no kumenya gahunda zose za Leta bibaha inshingano zo kuba umusemburo w’iterambere, bakaba bagomba gukurikiza imihigo bahize kandi bakagira n’udushya twihariye.

Abagiye ku Rugerero bazibanda ku bikorwa byo kurwanya isuri no gufata neza ubutaka, ubukangurambaga ku kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, kwigisha kubara, gusoma no kwandika, n’ibikorwa by’isuku yo mu ngo no ku mihanda nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yaboneyeho gusaba intore kwinjira muri ibyo bikorwa bakabikorana umutima n’ubwenge kugira ngo bagere ku ntego, kandi bikazabafasha no kwimenyereza umurimo no gukunda igihugu.

Umuyobozi w'akarere yasabye ababyeyi kuba hafi y'abari ku Rugerero

Yasabye ababyeyi gufatanya n’abari ku Rugerero no kubaha umwanya kugira ngo bazabashe gutanga umusaruro, kugira ngo gukorera igihugu bibe umuco ku Banyarwanda bose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza