IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Nyamirambo : Muhire Marie Louise yemereye Urukiko ko yishe Dr Radjabu


Yanditswe kuya 10-01-2013 - Saa 15:00' na Faustin Nkurunziza

Kuri uyu wa 10 Mutarama, mu gihe cya saa tatu z’igitondo Muhire Marie Louise, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yiyemereye ko yishe Dr Radjabu ku ya 29 Ukuboza 2012.

Bambaye amapingu, Hagenimana Vital, Muhire Marie Louise, Tuyisenge Clarisse, Cyuma J. Paul, na Sekanyambo J. Baptiste bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge basomerwa ibyaha baregwa.

Muhire yemeye icyaha

Muhire avuga ko afatanyije na Cyuma J. Paul, ubwo Dr Radjabu yageraga iwe mu rugo aje gusura abana babyaranye, ngo yahise amubaza amafaranga y’indezo ataherukaga kumuha nyuma y’ukwezi n’iminsi 21, hanyuma ngo Dr Radjabu amusubiza ko atari BNR.

Ngo icyo gihe yahise acira isiri Cyuma J. Paul wari hafi aho ahita amukubita ubuhiri bubaje, yari yazanye bwo kumwicisha. Ngo icyo gihe Hagenimana Vital wari wihishe hafi aho na we, yahise acuranga cyane televiziyo, Muhire apfukisha Dr Radjabu umusego ku munwa kugira ngo adasakuza.

Icyo gihe ngo yahise afungirana abana be mu cyumba, ahita ajya kwiyahuza inzoga mu kabari kwa Fany ; asiga ababwiye ko nibarangiza kumushyira mu mifuka bahita bamumenyesha, ngo kuko atifuzaga kubirebesha amaso ye.

Agarutse ngo yababwiye ko bagomba gukora ibyo bakora vuba. Ngo yahise ahamagara Sekanyambo amuzanira umushoferi wo guhita atwara umurambo.

Umushoferi amaze kuza ngo Muhire afatanyije na Cyuma J. Paul na Hagenimana Vital bahise batwara umurambo i Shyorongi. Avuga ko bashatse kumujyana mu Gatsata, Muhire akababwira ko haba abantu benshi ko bafatwa. Abagira inama yo kumumanika kuri vora y’imodoka ye, kugira ngo bigaragare ko yishwe n’impanuka ; abo bari bafatanyije barabimwangira bahitamo kumutwara mu ishyamba ry’i Shyorongi.

Bamwe bemera icyaha, abandi bagahakana

Muhire Marie Louise yemera icyaha, akavuga ko yabitewe na kamere mbi yamuganjije. Cyuma J. Paul na Hagenimana Vital na bo bemera icyaha bakagisabira n’imbabazi.

Cyuma Jean Paul na Haganimana Vital

Tuyisenge Clarisse we ahakana icyaha akavuga ko Muhire yamusabye kumushakira abakarani bafite imbaraga bo kumwimura, ngo kuko yateganyaga kwimuka. Ngo ibijyanye n’umugambi wo gushaka abo kwica umugabo we ntabyo yari azi. Ngo cyakora yajyaga yumva ko Muhire Marie Louise yari afite umugambi wo kwica umukongomani wari waramuzengereje ariko ngo yaje no kumugisha inama.

Sekanyambo J.Baptiste na we ahakana icyaha, akavuga ko atari azi umugambi wo kwica Dr Radjabu. Avuga ko Muhire yamusabye kumushakira umushoferi ngo ko atari azi icyo agiye gukora. Ngo basanzwe baziranye nk’umunyeshuri biganaga ku kigo kimwe, ULK, kandi nta bugizi bwa nabi bigeze bavugana bwo kwica umugabo we.

Nyuma yo gusabirwa n’umushinjacyaha ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza, Urukiko rwafashe umwanzuro wo kuzasubukura urubanza ejo ku ya 11 Mutarama 2013, saa sita z’amanywa.

Abaregwa bose banze kugaragaza umushoferi witwa Kadogo watwaye umurambo wa nyakwigendera, bakaba bakomeje kumugirira ibanga.

Muhire Marie Louise na Cyuma J.Paul bakurikiranweho icyaha cyo kwica Dr. Radjabu, na ho Tuyisenge Clarisse, Hagenimana Vital na Sekanyambo J. Baptiste bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu mugambi wo kwica Dr. Radjabu Mbukani.

Udushya ku rukiko

Icyumba cyabereyemo iburanisha cyakubise kiruzura, kugera ubwo abantu bakurikiranira urubanza hanze. Muri bo hari bamwe baranzwe n’amarangamutima, abandi bibagiwe kuzimya telefoni zabo ariko bamenyeshejwe ko na byo bitemewe mu rukiko.

Muhire Marie Louise yihandagaje akubita abaje kwitabira urubanza bagerageje kumutwikurura, kuko akimara kubona abanyamakuru ba televiziyo yahise yipfuka mu maso. Habaye ubutabazi bwihuse bwa Polisi mu gihe n’imigeri yari itangiye kuvuga.

IBITEKEREZO
birababaje
Musubize11.01.2013 saa 01:34
akadomo
yewe njye numiwe nijoro mbonye amakuru, yakubise abantu imigeri karahava ariko mana yewe aba bana mwamenya ubu bari kwande
Musubize11.01.2013 saa 01:31
munezero solange
Ingo muri iyi minsi zifite ibibazo ariko ikibazo, n'uburere umuntu aba yarabonye akivuka, hakenewe uburere k'urubyiruko ndetse no gukangurira abashakanye kwita ku bana, babigisha ingandangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda ikindi n'ugukumira amakimbirane atarakura kugirango birinde ubwicanyi, no gutangira amakuru ku gihe yahantu hari ibibazo cyane cyane mu nama zibera mu midugudu.iyi ni case imwe ariko hari n'izindi.abana bihangane n'abanyarwanda muri rusange.
Musubize11.01.2013 saa 01:17
Wisdom
kuki namwe nka banyamategeko mu haye umuntu mu munyamaswa uburenganzira bw'ukwifuka amaso, ejo na cika abantu baza mutahura gute mu fite amakosa umuntu nku uriya n'uku mushira ahagaragara, ntabwo mwibuka urupfu yakoreye Dr, namwe ndabagaya pe, kukwiye guhanirwa ifatanya n'uwo mugore
Musubize11.01.2013 saa 01:13
JP
Erega abagore baraza kumara abagabo reta nirebe uko ihagurikira ikikibazo.
Musubize11.01.2013 saa 01:04
oscar
Katonda wange ????yewe abo niko bamye nge ndabiyiziye simbavuze nzabavumba gusa Louise we ateye iseseme
Musubize11.01.2013 saa 00:59
koko
ndisabira uwashobora gukora iperereza kuri uriya mugore, atugenzurire niba nta maraso y'ubugizi bwa nabi amukurikirana, biteye impungenge kuko we , na murumuna we mu cyaha cyo kumena amaraso no kwica ikiremwa muntu...buriya wasanga n'abo bakomokaho barigeze gukora hasi , ayo mahano akaba karande umuvumo ukaba ari karande ? ubwo rero haba hakenewe amasengesho akomeye ya delivrance .
Musubize11.01.2013 saa 00:58
mutembe
Nonese ko numva abicanyi bari hafi bari bateguwe bitewe nuko mbisomye ubwo niyo Dr radjab amuha iyo ndezo ntiyari kumwica ? ubwose ko yahisemo kwica se wabana be ariwe mugabo we noneho iyo ndezo azayaka nde ? yewe uwo mugore acana umuriro ajunditse amazi nukuvugako ubugome bwe ari naturelumwihariko ubwose abo bicanyi samahabara ye,indaya ze ? dore uko mbibona,aba bantu bose bafite icyaha cyo kwica babigambiriye,nge nkijwi ryange nuko bahanwa byintangarugero.murakoze mwe banditsi binkuru.
Musubize11.01.2013 saa 00:57
richard
hmm... mwebwe muravuga iki.nge ndumuturanyi nkaba nali ni shuti ya louisa magara aliko nkaza kumureka ndeste nkanamugendera kure kubera imyitwarire ye no gutwara abagabo babandi. UBUNDI YISHE KERA Dr. kuKO YABANJE KUMWANDUZA SIDA YARAFITE. Agahinda na marira yabagore yatwaye abagabo akanabatera SIDA Ntibyali kumugwa amahoro dore ko se yabavumye nyuma yaho akubitwa ndeste akajyirwa icyimuga na louisa nabarumuna be.aliwe olive .bagabo mwitonde kuko afite cyimwe cyakabili cyabagabo ba kigali. ahaaa murye menge doreko ntawutaraburiye Dr. ko louisa alindaya aliko akanangira. Contact me for more infos ;
11.01.2013 saa 05:10
alice
ibisigisigi by'interahamwe !hari abakeka ko jenoside yakozwe n'igitstina gabo gusa !bazaperereze nibasanga iyi nyamaswa y'umugore itaraparticipye bazangaye !!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize11.01.2013 saa 00:54
musinga fidel
rekada ntamuntu wica umuntu rimwe ahubwo buriya muri mata ntaho aduhishe wowe ntureba abobafatanya cyaha ollooo ngize icyo nibuka to
11.01.2013 saa 03:47
kiki
Ibi birarenze,muhaguruke dushyireho gahunda ihamye yo gutanga ibiganiro mu midugudu yo kwigisha abaturage ibijyanye n'agaciro k'umuntu n'uburyo wabana neza n'uwo wita umwanzi wawe mutabangamiranye.Abanyarwanda twabaye inyamaswa peee !!!!!Muhaguruke tugarure urukundo mu bantu,twiheshye agaciro tugaha n'abandi.
Musubize11.01.2013 saa 00:51
Judith
@Ubucamanza Ikintu njyewe ntekereje maze kubona uko uyu mugore yitwaye imbere y'abacamanza, iyi ni group y'Abicanyi ahubwo bazabazwe abandi benshi. Ndumva bitoroshye. ntanagatima kamukomanga nyuma yo kwica umuntu babyaranye warumutunze. Musenge cyane.
Musubize11.01.2013 saa 00:45
peacemaker
umva yewe muntu mbere yuko ugira icyo uvuga ubanze wisuzume ko muri genoside ko nawe utigeze wica abantu, waba wibagiwe kandi umeze nkuyu mugore, mbere yuko utokora mugenzi wawe banza witokore, cg wavugije akamo werekana aho mugenzi wawe yihishe kugirango bamwice,nigihe cyo kwizuzuma,nyamara ndakwibutsa,wabonye warafunguwe kandi ntuzi nimba Imana yarakubabariye ibuka,uyu nuko arumwe kandi ninkuru igezweho ariko muri gacaca iyo wabaga uri imbere yabacamanza na bantu bakureba, nibyo uregwa umutima wawe wumvaga ugiye kukuvamo,uyu mugore azicuza nawe nagera muri gereza,azaba amaze gushira ubwenge kugihe.
Musubize11.01.2013 saa 00:36
haaaaaaaaaaaaaa
Mwaramutse, imana itugira inama yo kutihanira ariko bishoboka abantu nkaba uwajya abakorera ibyo bakoreye abandi. Nkaburiya uwamupfukisha uwo musego nawe, bariaya bicanyi bakabanza bakamukubita ubwo buhiri, nabo bikazabagendekera kuriya. Sha birababaje cyane pe !!!
Musubize11.01.2013 saa 00:32
wawu
Bagabo, murabe menge, ntimukagende imbokoboko mugiye kureba abagore nkabariya !
Musubize11.01.2013 saa 00:31
siliver
ubugome bukomeje kuranga benshi murikigihe nonse mukarere kaNyamasheke, mu murernge wa Bushenge umurozi ntiyaroze abana 4 bo murugorumwe haraho seataniye nuyumwicanyi w'umugore wateguye uyumugambi mubisha wahitanye ubuzima bw'umugabowe kandi buriya akimwita Cher yabonaga ntawundi mugabo umumurutira ibyisi bagenzi
Musubize11.01.2013 saa 00:28
deo
Abana babo mu myaka 10 iri imbere : "...nous n'avons pas de parents, nous sommes orphelins ! Notre papa est mort assassiné par notre maman qui est maintenant en prison et y restera toute sa vie" ! " Elle nous a privé de père, et l'on ne saura jamais sentir le vrai amour d'une maman !" QUELLE TRISTESSE, QUELLE BLESSURE ! Nyagasani menya abana bawe !
Musubize11.01.2013 saa 00:23
Laurie
ngiyo gender politiccs mu kinyarwanda bavandimwe banyarwanda banyarwandakazi. Radjabu Imana imuhe iruhuko ridashira.
Musubize11.01.2013 saa 00:21
bisengimana ildephonse
Mana yanjye, birababaje cyane, birenze ukwemera pe ! ariko Ubucamanza buzegere n'abo bana bubabaze bushobora kuba bwarumvise byinshi kuri uwo munsi, kandi muzatwereke amafoto y'abo bana (inzirakarengane) bagiye kubaho nabi kubera ubugome bwa Nyina. Mana ubabarire abanyabyaha kuko batazi icyo bakora.
Musubize11.01.2013 saa 00:16
nyiramarisa solina
ariko Mana ibi ni ibiki koko ? mbega umugore, ubu se afite amahoro koko ? ubu se we azibabarira koko ? kandi ko nawe natibabarira n`Imana yo mu Ijuru itazigera imubabarira !! Mana we, tabara isi n`abanyarwanda.
Musubize11.01.2013 saa 00:15
uwamahoro
Uyu mugore ni inyamaswa y'injiji. NDASABA POLISI KO YASHYIRAHO DATABASE Y'ABARIYA BANTU BABICANYI BOSE . KANDI UMWAKA WAJYA USHIRA IGASOHORA RAPORO YEREKANA IBYAHA BY'UBWICANYI ,ABABIKOZE TUKAMENYA NIBA BAGIFUNZE. WASANGA BARIYA BICANYI BARAKOZE N'AHANDI
Musubize11.01.2013 saa 00:08
Ricevic
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!