Nyamirambo: Muhire Marie Louise yemereye Urukiko ko yishe Dr Radjabu

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 10 Mutarama 2013 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 10 Mutarama, mu gihe cya saa tatu z’igitondo Muhire Marie Louise, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yiyemereye ko yishe Dr Radjabu ku ya 29 Ukuboza 2012.
Bambaye amapingu, Hagenimana Vital, Muhire Marie Louise, Tuyisenge Clarisse, Cyuma J. Paul, na Sekanyambo J. Baptiste bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge basomerwa ibyaha baregwa.
Muhire yemeye icyaha
Muhire avuga ko afatanyije na Cyuma J. Paul, ubwo Dr Radjabu yageraga iwe mu rugo aje (...)

Kuri uyu wa 10 Mutarama, mu gihe cya saa tatu z’igitondo Muhire Marie Louise, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yiyemereye ko yishe Dr Radjabu ku ya 29 Ukuboza 2012.

Bambaye amapingu, Hagenimana Vital, Muhire Marie Louise, Tuyisenge Clarisse, Cyuma J. Paul, na Sekanyambo J. Baptiste bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge basomerwa ibyaha baregwa.

Muhire yemeye icyaha

Muhire avuga ko afatanyije na Cyuma J. Paul, ubwo Dr Radjabu yageraga iwe mu rugo aje gusura abana babyaranye, ngo yahise amubaza amafaranga y’indezo ataherukaga kumuha nyuma y’ukwezi n’iminsi 21, hanyuma ngo Dr Radjabu amusubiza ko atari BNR.

Ngo icyo gihe yahise acira isiri Cyuma J. Paul wari hafi aho ahita amukubita ubuhiri bubaje, yari yazanye bwo kumwicisha. Ngo icyo gihe Hagenimana Vital wari wihishe hafi aho na we, yahise acuranga cyane televiziyo, Muhire apfukisha Dr Radjabu umusego ku munwa kugira ngo adasakuza.

Icyo gihe ngo yahise afungirana abana be mu cyumba, ahita ajya kwiyahuza inzoga mu kabari kwa Fany; asiga ababwiye ko nibarangiza kumushyira mu mifuka bahita bamumenyesha, ngo kuko atifuzaga kubirebesha amaso ye.

Agarutse ngo yababwiye ko bagomba gukora ibyo bakora vuba. Ngo yahise ahamagara Sekanyambo amuzanira umushoferi wo guhita atwara umurambo.

Umushoferi amaze kuza ngo Muhire afatanyije na Cyuma J. Paul na Hagenimana Vital bahise batwara umurambo i Shyorongi. Avuga ko bashatse kumujyana mu Gatsata, Muhire akababwira ko haba abantu benshi ko bafatwa. Abagira inama yo kumumanika kuri vora y’imodoka ye, kugira ngo bigaragare ko yishwe n’impanuka; abo bari bafatanyije barabimwangira bahitamo kumutwara mu ishyamba ry’i Shyorongi.

Bamwe bemera icyaha, abandi bagahakana

Muhire Marie Louise yemera icyaha, akavuga ko yabitewe na kamere mbi yamuganjije. Cyuma J. Paul na Hagenimana Vital na bo bemera icyaha bakagisabira n’imbabazi.

Cyuma Jean Paul na Haganimana Vital

Tuyisenge Clarisse we ahakana icyaha akavuga ko Muhire yamusabye kumushakira abakarani bafite imbaraga bo kumwimura, ngo kuko yateganyaga kwimuka. Ngo ibijyanye n’umugambi wo gushaka abo kwica umugabo we ntabyo yari azi. Ngo cyakora yajyaga yumva ko Muhire Marie Louise yari afite umugambi wo kwica umukongomani wari waramuzengereje ariko ngo yaje no kumugisha inama.

Sekanyambo J.Baptiste na we ahakana icyaha, akavuga ko atari azi umugambi wo kwica Dr Radjabu. Avuga ko Muhire yamusabye kumushakira umushoferi ngo ko atari azi icyo agiye gukora. Ngo basanzwe baziranye nk’umunyeshuri biganaga ku kigo kimwe, ULK, kandi nta bugizi bwa nabi bigeze bavugana bwo kwica umugabo we.

Nyuma yo gusabirwa n’umushinjacyaha ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza, Urukiko rwafashe umwanzuro wo kuzasubukura urubanza ejo ku ya 11 Mutarama 2013, saa sita z’amanywa.

Abaregwa bose banze kugaragaza umushoferi witwa Kadogo watwaye umurambo wa nyakwigendera, bakaba bakomeje kumugirira ibanga.

Muhire Marie Louise na Cyuma J.Paul bakurikiranweho icyaha cyo kwica Dr. Radjabu, na ho Tuyisenge Clarisse, Hagenimana Vital na Sekanyambo J. Baptiste bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu mugambi wo kwica Dr. Radjabu Mbukani.

Udushya ku rukiko

Icyumba cyabereyemo iburanisha cyakubise kiruzura, kugera ubwo abantu bakurikiranira urubanza hanze. Muri bo hari bamwe baranzwe n’amarangamutima, abandi bibagiwe kuzimya telefoni zabo ariko bamenyeshejwe ko na byo bitemewe mu rukiko.

Muhire Marie Louise yihandagaje akubita abaje kwitabira urubanza bagerageje kumutwikurura, kuko akimara kubona abanyamakuru ba televiziyo yahise yipfuka mu maso. Habaye ubutabazi bwihuse bwa Polisi mu gihe n’imigeri yari itangiye kuvuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza