Nyampinga Isimbi Deborah n’umukunzi we basabye imbabazi imbere y’Itorero

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 11 Werurwe 2013 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wa 2012, Isimbi Deborah, nyuma yo gutwara inda, we n’umukunzi we Safari Bryan bafashe umwanya wo kwihana imbere y’Imana mu rusengero rw’Abangilikani ruri i Remera.
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha bamwe mu basengera mu itorero ry’Abangilikani ry’i Remera, avuga ko ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2013, nyampinga Isimbi Deborah ari kumwe n’umukunzi we, Safari Bryan, bagiye mu rusengero basaba abakirisitu imbabazi.
Isimbi yagiye imbere y’itorero (...)

Isimbi yagiye imbere y’itorero agira ati “ Ndashima Imana ko turiho kandi ndashima Imana ko mpagaze imbere yanyu; ikimpagaritse hano si ugushima Imana cyane ahubwo ni ugusaba Imana n’abakirisitu imbabazi; mutubabarire; nakuriye muri iri torero, nize mu nyigisho z’abana b’iri torero; uyu nguyu tumaranye imyaka itandatu turi inshuti; ubu twaje kugwa mu cyaha; nubwo twaguye mu cyaha Imana ntiyaduhannye; ahubwo yaduhaye umugisha w’umwana akaba ariyo mpamvu duhagaze aha dusaba imbabazi kandi tunashima Imana ndetse n’ikirenzeho ndi umwana w’umushumba”.

Safari Bryan umukunzi wa Deborah yagize ati “Mu gihe twagize intege nke tugakosa; twagize umwanya wo kwegera ababyeyi tubasaba imbabazi; kuko umwe muri twe ari uwo muri iri torero ni yo mpamvu twaje aha tubasaba imbabazi”.

Nyampinga Isimbi Deborah n'umukunzi we imbere y'itorero

Nyuma y’abo haje kuza umubyeyi wa Isimbi, Paisiteri Antoine Rutayisire wa Paruwasi ya Remera ari naho bari baje kwihanira, agira ati “Ibinyamakuru byinshi byanyanditseho ndi muri Amerika; bamwe ntibashake gushyiraho amazina yanjye; ariko naje gufata umwanya ndabasubiza ndetse nshyiraho amazina yanjye; umwana wanjye Isimbi ndamukunda kandi nzakomeza kumukunda; urumva bageze aho bagwa mu cyaha; nkanjye w’umukiristu kandi uzi ibyo Imana ikora iyo umuntu yakoze icyaha uramwegera ukamwereka ko Imana ikimukunda”.

Nyuma yo kwihana abari aho bose barapfukamye; bashaka kugaragaza igikorwa cy’urukundo n’ubufatanye bw’itorero; basabira hamwe Imana imbabazi; umuvugabutumwa Nathan Gasatura arabasengera.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Deborah na Brian buzaba kuri Pasika tariki 31 Werurwe 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza