Mu bitaro bya Nyanza harimo uruhinja ruhamaze hafi amezi atatu, aho rucumbikiwe n’ibi bitaro ku mpamvu z’uko nyina warwibarutse uzwiho uburwayi bwo mu mutwe yari yaratangiye kurufata nabi, dore ko ngo yari yaranatangiye gushaka kujya aruha urwagwa rukimara kuvuka.
Uyu mwana w’umuhungu yabyawe na Murekatete Mariya ku itariki 26 Kamena 2012, nyuma ngo yatangiye kujya amufata nabi amuha ibyo adakwiriye guhabwa, bituma ibi bitaro bigira icyifuzo cyo kumurera mu gihe nyina agifite ubwo burwayi nk’uko Umutesi Placidie Ushinzwe Umutungo n’Abakozi muri ibi bitaro abyemeza.
Mu kiganiro na Umutesi yagize ati : “Umwana dufite ntabwo yigeze atabwa ahubwo nyina wamubyaye kuko agira uburwayi bwo mu mutwe(abana nabwo), yashatse kumujyana tubonye atangiye kumuha inzagwa n’ibindi turamumusaba tumugumana mu bitaro kugira ngo tumufate neza, mu gihe tugitegereje ko hagira umuntu waza kumusaba ngo amurere nk’uko bisanzwe bigenda no ku bandi. Yaramubyaye aramusohokana, turamumwaka biba ngombwa ko tumumukuraho twe turamugumana ubu turamufite nta kibazo afite”.
Akomeza avuga ko uyu mwana uri mu maboko y’ibitaro, ahabwa ibyo akeneye byose n’ibi bitaro birimo kuba ahabwa amata, gukingizwa no gukorerwa ibindi byose by’ibanze umubyeyi akorera umwana aho yitabwaho n’abaforomokazi, ariko kuko atabikuriramo niyo mpamvu basabye Akarere ka Nyanza ko kabashakira umuntu ufite ubushake n’ubushobozi bwo kumurera atajyanywe mu kigo kirera abana.
Photo : K2D
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |