Nyanza: Yatawe muri yombi akekwaho guhohotera umwana w’imyaka irindwi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 20 yatawe muri yombi mu Kagari ka Mugandamure mu Murenge wa Busasamana, akekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi.
Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza koNtivuguruzwa Charles yahohoteye uyu mwana ahagana saa moya z’umugoroba, ubwo yamukurikiraga mu nzira ataha ava ku ishuri, amufata ku ngufu mu gihuru kiri hafi y’inzira.
Ntivuguruzwa usanzwe udoda inkweto yafashwe, Polisi ivuga ko yafashwe n’abaturanyi ubwo bamusanga ari gusambanya uwo mwana, (...)

Umugabo w’imyaka 20 yatawe muri yombi mu Kagari ka Mugandamure mu Murenge wa Busasamana, akekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi.

Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza koNtivuguruzwa Charles yahohoteye uyu mwana ahagana saa moya z’umugoroba, ubwo yamukurikiraga mu nzira ataha ava ku ishuri, amufata ku ngufu mu gihuru kiri hafi y’inzira.

Ntivuguruzwa usanzwe udoda inkweto yafashwe, Polisi ivuga ko yafashwe n’abaturanyi ubwo bamusanga ari gusambanya uwo mwana, bahita bamushyikiriza Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Supt. Hubert Gashagaza, yahamagariye ababyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abarezi kurwanya ibyaha nk’ibi

Yasabye ko abana ubwabo bagomba gukangurirwa kwirinda kandi bagakurikiranirwa hafi n’ababyeyi, abavandimwe cyangwa ababarera.

Ntivuguruzwa aramutse ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igifungo cya burundu giteganywa n’ingingo y’191 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, k’ uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza