Nyarugenge: Abanyeshuri basabwe kujya bishyura umutekano cyangwa bakirukanwa

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Gashyantare 2013 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru batuye mu Karere ka Nyarugenge ari bamwe mu batinda kwishyura amafaranga 1,000 y’umutekano, bakorewe umukwabo wo kuyatanga ku ngufu. Mu ijoro ryo kuwa 18 Gashyantare 2013 umunyamakuru wa IGIHE wari mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Gitega hakozwe umukwabu umudugudu ku wundi, bashaka abatishyura amafaranga 1000 cy’umutekano ku kwezi.
Mu mudugudu w’Ituze, aho umukwabo wari ukaze, abanyeshuri n’abandi baturage (...)

Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru batuye mu Karere ka Nyarugenge ari bamwe mu batinda kwishyura amafaranga 1,000 y’umutekano, bakorewe umukwabo wo kuyatanga ku ngufu.

Mu ijoro ryo kuwa 18 Gashyantare 2013 umunyamakuru wa IGIHE wari mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Gitega hakozwe umukwabu umudugudu ku wundi, bashaka abatishyura amafaranga 1000 cy’umutekano ku kwezi.

Mu mudugudu w’Ituze, aho umukwabo wari ukaze, abanyeshuri n’abandi baturage basabwaga kwishyura cyangwa bakajya ku irondo; ibibazo byari bibiri “Uratanga amafaranga? Niba ntayo ambara tujyane ku irondo kugeza igihe azayabonera.”

Umwanzuro wo gukora umukwabu ngo wafashwe nyuma y’inama ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiranye n’Akarere ka Nyarugenge, nyuma y’uko ngo mu Mirenge imwe n’imwe ikagize abanyerondo bamaze amezi agera kuri atatu badahebwa kubera abaturage batishyura 1,000 cy’umutekano.

Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri KIST wafashwe ariko utashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye IGIHE ko atari ukwanga kwishyura ayo mafaranga biterwa no kuba baba batarayabona, nk’igihe kubona buruse byatinze, ati “Uburyo cyakemuka kereka bibaye ngombwa bakatworohereza tukajya dutanga uko tuyabonye, aho kujya baturaza amarondo, ubuse uzajya uba waraye ijoro bucye ujye mu ishuri?

Abanyeshuri n’abandi bantu batuye mu Mujyi wa Kigali badafite akazi gahamye, ngo ni bamwe mu bantu bivugwa ko bakunze kugorana mu kubahiriza amabwiriza yo kwishyura amafaranga y’ibishingwe n’ay’umutekano.

Umuyobozi w’aka Kagali Kabeza, Nsengiyumva Salomon, yabwiye IGIHE, ko umuturage udafite ubushobozi ajya mu nama y’abaturage agasaba ko bamusonera, ariko uwo bigaragaye ko ari ikigande we ngo arafatwa, akaba yanasabwa kubimukira mu kagari.

Akarere ka Nyarugenge gatuwemo cyane n’abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru atandukanye nk’Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), Ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ishuri Rikuru ry’Ubuforomo (KHU), n’ayandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza