Kwamamaza

Nyarugenge: Bahangayikishijwe na ruhurura yahindutse ubwiherero

Yanditswe kuya 8-02-2013 saa 09:03' na Christophe Hitayezu
     


Bamwe mu bakorera n’abanyura munsi y’isoko rikuru ry’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, barinubira umunuko uterwa n’umwanda w’abahinduye ruhurura ihari ubwiherero. Aha ni hamwe mu ho abantu bakunze kwihagarika
Bitewe n’uko hafi y’iyi ruhurura hari umunuko uturuka ku kuba abantu biganjemo abagabo bayihagarikamo, bituma abahanyura usanga bagenda bifashe ku mazuru babangamiwe n’umwuka uhari. Iri ni ryo bara ry'amazi anyura muri iyi ruhurura
Umwe mu bakorera hafi yaho witwa (...)

Bamwe mu bakorera n’abanyura munsi y’isoko rikuru ry’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, barinubira umunuko uterwa n’umwanda w’abahinduye ruhurura ihari ubwiherero.

Aha ni hamwe mu ho abantu bakunze kwihagarika

Bitewe n’uko hafi y’iyi ruhurura hari umunuko uturuka ku kuba abantu biganjemo abagabo bayihagarikamo, bituma abahanyura usanga bagenda bifashe ku mazuru babangamiwe n’umwuka uhari.

Iri ni ryo bara ry'amazi anyura muri iyi ruhurura

Umwe mu bakorera hafi yaho witwa Umugwaneza Lahab, yatangarije IGIHE ko hamubangamira kubera uwo munuko. Ibi kandi abihuriyeho na Gasana Oreste na we uhakorera, ugira gira ati “Ni ikibazo gikomeye cyane. Ko nta bwihagariko buhari se? Abantu nyine baraza bakaba ari ho babirangiriza. Keretse hashyizwe umuntu uhoraho ushinzwe kubabuza kuhihagarika!”

Abahanyura bahanyura akenshi batabyishimiye kubera umwuka uhari

Usibye n’abahamara igihe kinini kubera akazi, n’abahanyura rimwe na rimwe bavuga ko umwuka uhari ubangamye. Ndayisaba Philbert, ni umwe mu bajya bahanyura. Avuga ko ari ikibazo gikomeye, ibintu nk’ibi bidakwiye umujyi.

N’ubwo benshi mu bo twaganiriye bifuza ko hashyirwa ushinzwe gukumira abahihagarika, bose bavuga ko habonetse ubwiherero rusange ari byo byaba igisubizo kirambye kuri iki kibazo.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved