IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Nyarugenge : Ibyapa byose byamamaza bigiye gusora


Yanditswe kuya 6-09-2012 - Saa 03:45' na Olivier Muhirwa

Hano hari amata na fanta bikonje ku giciro cyiza, aha hari capati n’ibishyimbo bya make, ducuruza amatelefoni agezweho kandi ahendutse, ibi byapa byanditseho ibi ni bimwe mu birebwa n’amabwiriza ajyanye no gusoresha ibyapa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ubuyobozi bw’aka Karere buratangaza ko abakoresha ibyapa byamamaza n’iminara y’itumanaho biri aho bakorera ko bagomba kubyishyurira imisoro. Aya mabwiriza arareba za butiki, resitora, alimentations, n’izindi nyubako z’ubucuruzi.

Abacurazi bo bemeza ko batari bazi ko ibyo byapa bisanzwe bisorerwa, uretse ibyapa binini basanzwe babona byamamaza kenshi ibikorwa by’amasosiyete akomeye.

Amakuru dukesha ORINFOR, avuga ko kuri uyu wa Kabiri aribwo abakozi b’Akarere ka Nyarugenge babyukiye mu gikorwa cyo kwibutsa abafite ibikorwa bw’ubucuruzi bafite ibyapa byamamaza n’abafite iminara y’itumanaho hejuru y’inyubako zabo, ko batangira babisorera.

Abafite ibyo bikorwa bisoreshwa, batangaje ko batunguwe n’iki cyemezo, kuko bemeza ko batari bazi ko bagomba gusorera ibyo byapa cyangwa iminara yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Uwimana Jean Pierre, yasobanuye ko iki cyemezo kigamije gushyira mu bikorwa Iteka rya Perezida ryo mu mwaka wa 2012, rishyiraho urutonde kandi rikagena ibipimo ntarengwa by’amahoro ku byapa n’iminara, n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze, bityo bagasanga abaturage batari bakwiye gutungurwa n’izi mpinduka kuko iyo itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta nta muntu wavuga ko atarizi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge butangaza ko ibyapa biranga aho abacuruzi bakorera byo bitazajya byakwa amahoro, keretse ibigaragara nkaho byamamaza service zihakorerwa.

Mu busanzwe iminara y’itumanaho yasoreshwaga, ni iminara ishinze ku butaka ariko guhera ubu hagiye kujya hasoreshwa n’iminara imanitse ku nyubako.

Biteganyijwe ko amahoro ku cyapa agomba kwishyurwa ku mwaka amafaranga y’u Rwanda agera ku ibihumbi 20 kuri metero kare 1 y’ubuso bw’icyapa. Naho icyapa kitujuje ubuso bungana na metero kare gisora amafaranga ibihumbi 10 ku mwaka.

Ku bijyanye n’amahoro y’iminara, biteganyijwe ko inyubako imanitseho umunara izajya ibarirwa amafaranga y’u Rwanda igihumbi kuri buri metero y’uburebure (hauteur), naho igice cy’umunara kirenga ku nyubako kibarirwe amafaranga ibihumbi bibiri kuri buri metero.

IBITEKEREZO
iryo kosa ntabwo ryari rikwiye gukosorwa muri nyarugenge gusa ahubwo byari bikwiye gukorwa mu gihugu hose. kuko nibwo buryo bwo kuzamura igihugu utanduranyije na rubanda rwisonzeye
Musubize6.09.2012 saa 12:38
kka
ahahahahah !!!!ahwiiii !!!iyi nseko yanjye ntimuyinyonge.
Musubize6.09.2012 saa 09:53
nana
Nibemerere n'abagabo gushaka(kurongora abagore barenze 2) bajye babasorera uburaya buzacyika ndetse n'imisoro bayinjize mukarere ka NYARUGENGE !
Musubize6.09.2012 saa 08:55
UZWINIMANA JOSELINE
Ego Mana ikiza abanyarwanda ! None se ubusanzwe byari ubuntu ? hahahah ! Yewe muransekeje ! ni hehe byabaye se ko umuntu bamukorera free publicity ? ababikoresha bagomba gusora, mu byiciro bitandukanye ahubwo bitewe naho icyapa cyiri
Musubize6.09.2012 saa 08:17
Rita
Akarere ka NYARUGENGE kari gakwiye kujya kabanza gusobanurira itegeko abo bireba mbere yo kwihutira kurishyira mu bikorwa. Uwo gitifu Uwimana Jean Pierre natubwire iryo tegeko aho riri( numero ya J.O) kugirango turisome turyumve neza.
Musubize6.09.2012 saa 05:28
Cyuzuzo
Akarere ka NYARUGENGE kari gakwiye kujya kabanza gusobanurira itegeko abo bireba mbere yo kwihutira kurishyira mu bikorwa. Uwo gitifu Uwimana Jean Pierre natubwire iryo tegeko aho riri( numero ya J.O) kugirango turisome turyumve neza.
Musubize6.09.2012 saa 05:28
Cyuzuzo
Akarere ka NYARUGENGE kari gakwiye kujya kabanza gusobanurira itegeko abo bireba mbere yo kwihutira kurishyira mu bikorwa. Uwo gitifu Uwimana Jean Pierre natubwire iryo tegeko aho riri( numero ya J.O) kugirango turisome turyumve neza.
Musubize6.09.2012 saa 05:28
Cyuzuzo
Akarere ka NYARUGENGE kari gakwiye kujya kabanza gusobanurira itegeko abo bireba mbere yo kwihutira kurishyira mu bikorwa. Uwo gitifu Uwimana Jean Pierre natubwire iryo tegeko aho riri( numero ya J.O) kugirango turisome turyumve neza.
Musubize6.09.2012 saa 05:27
Cyuzuzo
Nari nzi ngo birasora ???
Musubize6.09.2012 saa 04:59
Twakowa
DORE AHUBWO uburyo bwo gufasha isanduku ya reta, UWINJIZA AMAFARANGA KURUSHA ABANDI niwe ugomba gusora menshi- Gusa nibitrera izamuka ryibiciro , aho hazaba hari ikibazo
Musubize6.09.2012 saa 04:43
Nyanjwenge

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!