Ubwo hatangizwaga ibikorwa by’urugerero n’ ukwezi kw’imiyoborere myiza, Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’intumwa ya Guverinoma mu Karere ka Nyarugenge, Tharcisse Karugarama, yagaragaje ko kubaho neza bijyana no kugira icyiza usiga inyuma.
Kuri uyu wa kabiri intore zavuye mu itorero, urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, zatangiye ibikorwa by’urugerero mu Murenge wa Mageragere aho byahuriranye no gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Minisitiri Karugarama yagarutse ku mateka y’amacakubiri yaranzwe mu Rwanda, aho abantu bahuriraga hamwe mu nama zigamije kwigisha amacakubiri bikageza kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Karugarama yavuze ko ubu ibikorwa byo kubaka igihugu Leta irimo gukora ari ukugira ngo hazagire amateka meza asigara.
Yongeye kwibutsa izo ntore zije ku rugerero gukomeza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu bikorwa byabo bya burimunsi, bagaharanira guca akarengane aho kava kakagera ntihazagire umunyarwanda wongera kuzira akarere ke, ubwoko cg idini ahubwo imiyoborere myiza igakomeza kwimakazwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |