IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Nyaruguru : Bashyigikiye ikigega cy’Agaciro kuko ngo bigeze kukamburwa


Yanditswe kuya 3-09-2012 - Saa 01:52' na IGIHE

Mu gihe ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe ku mugaragaro, abatuye umurenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bumva neza uburemere bw’agaciro, kuko ngo kugateshwa n’abategetsi babi bangaga kubagezaho ibikorwaremezo babita ingunge.

Mu gihe kwihesha agaciro bimaze kuba intero y’Abanyarwanda batari bake, kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Kanama 2012 mu murenge wa Kivu, Akarere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo, abaturage baravuga ko ngo bafite impamvu yihariye ituma barushaho kumva uburemere bw’iri jambo.

Aba baturage bashinja bamwe mu bategetsi bariho mbere y’uko FPR ihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuba barabavukije ibyiza bakwiriye nk’abenegihugu babita amazina ya bimwe mu bisimba biba muri Pariki ya Nyungwe baturiye. Aba baturage bo mu murenge wa Kivu bakomeza bashinja abo bayobozi kuba barabambuye agaciro nk’abantu bakabita inguge icyakora bakishimira ko ubuyobozi bwakurikiyeho bwabonye ko ari ab’agaciro.

“Nta gaciro twari dufite kubera agasuzuguro k’abo bategetsi nyine bavuga ngo turi inguge ngo ntabwo baduha ivuriro ariko ubu nyine nawe urabibona Leta y’ubumwe yaduhaye agaciro.Abayobozi bakuru baradusura,twabonye ivuriro,imihanda,sacco,VUP n’ibindi mbese turaryoshye” ! Ibi ni ibyakomeje bitangazwa n’abo baturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu Nsengiyumva Vincent avuga ko ibyiza bamaze kugezwaho na Leta y’u Rwanda byatumye abaturage ayoboye bigarurira icyizere ku buryo ngo byatumye banakira neza Ikigega Agaciro Development Fund. Ati“Aho niho bahera cyane babyumva kurusha abandi !Urumva nawe umuturage wari warimwe ibikorwa remezo bamwita inguge, ubu akaba afite ibikorwa by’iterambere. Ni na yo mpamvu barahiriye gushyigikira kiriya kigega cy’agaciro ndetse n’abasaza babandi duha inkunga y’ingoboka bakumva batanga umusanzu wabo”.

Benshi mu batuye umurenge wa Kivu batunzwe n’ubuhinzi bakaba bemeza ko mu gushyigikira ikigega cyo kwihesha agaciro bazabikora bahereye ku myaka beza. Umwe muri bo yagize ati“Jyewe mpinga ibirayi n’ingano, ku myaka nejeje nzatanga ho kimwe cya cumi ariko nanjye niheshe agaciro”. Undi muturage wari aho yagize ati “Nanjye mbarirwa mu batishoboye ku buryo na mituweli nyishyiurirwa na Leta ariko nzareba aho nyakorera umusiri maze ntange amafaranga igihumbi mu kigega cy’agaciro”.

Umurenge wa Kivu utuwe n’abaturage basaga 18,000 bakaba bishimira ko mu mateka y’ako gace bamaze imyaka 3 babonye ivuriro. Mu kigaragaza ko n’ubukungu bwabo butifashe nabi ni miliyoni 100 z’amafarangwa y’u Rwanda bamaze kwizigamira muri sacco, ubu bakaba bari mu myiteguro yo kugerwaho n’amashanyarazi mu gihe ngo abasaga 70% bagerwaho n’amazi meza ibintu ngo birati gushoboka ku butegetsi bavuga ko bwabapfobyaga.

Inkuru ya ORINFOR

IBITEKEREZO
Bari abaswa niba batari bazi agaciro k'inguge : ubu nizo zinjiza menshi kuturusha ! Nizere ko mwe aba Nyaruguru murengeje ayo ziduha !
Musubize3.09.2012 saa 06:06
mahoro jack
Hahahahahaaa ! Ibi ndabigereranya n'inama y'ubukwe twakoze ukwezi gushize, amafaranga arabura neza neza ; nibwo umugabo umwe abwiye bagenzi bacu babiri barasohoka, ntibatinze kugaruka mu nama, umwe ashyira urutoki hejuru asaba ijambo, nibwo yihanukiriye ati inzoga na fanta byaburaga nzabitanga ! Undi nawe ati ibyo kurya byose muzabimbaze, undi nawe ati imodoka y'abageni ndayemeye ! Sibwo natwe dutangiye twiyemeza n'ibyo tutazabona ?!!! Ubukwe bwagiye gutaha abatari bagiye muri wa mugambi wo kwemera ibyo bazatanga bose baratanze ibyo biyemeje nyamara za ngirwa NTWARI twashatse ibyo kurya birabura, ibinyobwa habonetse fanta zo mu bageni gusa ! Imodoka nayo bagiye muri Taxi voiture kandi yari yemeye ijipe ! Ngayo nguko. Ndashimira abakomeje kugira ubutwari bwo gushyira mu AgDF inkunga itubutse mu rwego rwo kwihesha AGACIRO nyine.
Musubize3.09.2012 saa 05:51
Kiwanuka
Ninde wabambuye agaciro ababuza gutanga amafaranga mu kigega ? bari barahohotewe kweli.
Musubize3.09.2012 saa 02:54
Islamist

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!