Nyaruguru: Ubukene bwafatiwe ingamba zo kubuhashya

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Mutarama 2013 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Franҫois, atangaza ko nubwo ubukene butarashira burundu hari ingamba bafashe mu kubuhashya.
Akarere ka Nyaruguru kazaga muri dutanu twa nyuma mu bukungu.
Ubukene ntiburashira burundu, ariko hari intambwe yatewe ku buryo bugaragara. Habitegeko avuga ko mu myaka itanu ishize ubukene bwagabanutse ku kigereranayo cya 24%.
Mu gihe u Rwanda rugifite umubare munini wabatunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, Habitegeko avuga ko bashatse uko ubutaka busharira (...)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Franҫois, atangaza ko nubwo ubukene butarashira burundu hari ingamba bafashe mu kubuhashya.

Akarere ka Nyaruguru kazaga muri dutanu twa nyuma mu bukungu.

Ubukene ntiburashira burundu, ariko hari intambwe yatewe ku buryo bugaragara. Habitegeko avuga ko mu myaka itanu ishize ubukene bwagabanutse ku kigereranayo cya 24%.

Mu gihe u Rwanda rugifite umubare munini wabatunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, Habitegeko avuga ko bashatse uko ubutaka busharira bwatunganywa neza, abaturage bakabona uko babuhinga neza, kandi bugatanga umusaruro ushimishije.

Umwaka ushize wa 2012, Akarere kakoze hegitari 628 ku materasi y’ indinganire, ubutaka burwanywamo ubusharire hatangwa ibyangombwa n’imbuto ku baturage.

Muri uyu mwaka, ngo hari gukora hegitari zisaga 400 z’amaterasi y’indinganire, kandi twizera ko bizakomeza kugenda bitanga umusaruro mwiza ku baturage b’Akarere kacu.

Usibye gutunganya ubutaka, Habineza avuga ko Akarere gakomeje kugerageza kubageza ibikorwaremezo, nk’imihanda igakorwa, ndetse bateganya ko amashyanyarazi yazaba yageze muri santeri zose mu kwezi kwa Kamena.

Habitegeko avuga ko umuriro numara kuboneka bizafasha urubyiruko n’abandi kubona akazi, ababaji bagakoresha imashini, n’imyuga nko gusudira, kogosha bigatera imbere.

Muri iyi minsi, Umuyobozi w’Akarere avuga ko abaturage bahabwa ibiraka mu gukora ibikorwa by’iterambere ry’Akarere, birimo gukora imihanda, bakabona amafaranga atuma babasha kwibeshaho.

Ikindi kandi ngo Akarere ka Nyaruguru mu masoko atangwa, ba rwiyemezamirimo baho bahabwa amahirwe menshi, amafaranga agasigara mu batuye Akarere aho gusohoka akajya ahandi, na byo bigatuma barushaho kwiteza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza