IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
Nyarutarama : Ibiti  byafunze umuhanda werekeza kuri Golf club

Nyarutarama : Ibiti byafunze umuhanda werekeza kuri Golf club


Yanditswe kuya 21-11-2012 - Saa 16:45' na IGIHE

Nyuma y’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi ku gicamunsi cyo ku wa 21 Ugushyingo 2012,ibiti byo ku muhanda i Nyarutarama byafunze umuhanda.

Umuhanda uva ku kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB ku Gishushu werekeza Nyarutarama, hagati yo ku Cyuzi ujya kugera kuri Golf Club, ibiti byo ku muhanda byafunze inzira. Imodoka zabuze uko zitambuka.

Abakoresha uwo muhanda, bahaye amakuru IGIHE batangaza ko ibyo biti bya sipure bigaragara ko bikuze.

Ku bw’amahirwe, nta we ibyo biti byagwiriye.

Imodoka byazibereye ibibazo gutambuka
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO