Nyuma y’umugoroba w’babyeyi, barifuza n’uw’abana

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kubona ibyiza ‘Umugoroba w’ababyeyi’ uzanye mu guhindura ubuzima bw’imiryango abagore n’abagabo bagahura bakaganira, abaturanyi bakungurana inama, bagakemura ibibazo biri mu miryango bakareba n’ibibafasha kugera ku iterambere, bamwe mu babyeyi b’i Gikomero mu Karere ka Gasabo bifuje ko habaho n’umugoroba w’abana.
Aba babyeyi bo mu Murenge Gikomero badutangarije ko bifuza ko habaho n’umugoroba w’abana bityo abana baba bafite imico mibi bagahura na bagenzi babo n’abakuru (...)

Nyuma yo kubona ibyiza ‘Umugoroba w’ababyeyi’ uzanye mu guhindura ubuzima bw’imiryango abagore n’abagabo bagahura bakaganira, abaturanyi bakungurana inama, bagakemura ibibazo biri mu miryango bakareba n’ibibafasha kugera ku iterambere, bamwe mu babyeyi b’i Gikomero mu Karere ka Gasabo bifuje ko habaho n’umugoroba w’abana.

Aba babyeyi bo mu Murenge Gikomero badutangarije ko bifuza ko habaho n’umugoroba w’abana bityo abana baba bafite imico mibi bagahura na bagenzi babo n’abakuru muri bo bakabagira inama.

Nyirabuhinja Budensiyana umwe muri aba babyeyi banagize itorero ryo kubyina ry’uyu murenge, yadutangarije ko umugoroba w’ababyeyi ubabereye umugisha kuko bahura bakaganira ku bibazo bafite mu miryango, bakanahana impanuro n’inama mu kwiteza imbere.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango muri uku kwezi kwijihijwemo umunsi w’abagore, yatangaje ko muri uyu mwaka umugoroba w’ababyeyi kazashyirwamo ingufu mu kuzamura iterambere ry’umuryango, aho abagize umuryango bagomba kuzajya baganira bakungurana ibitekerezo, bagaha ingufu umuryango bakareba n’iterambere ryawo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza