Nyuma yo gukorana n’urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo rwabonye umuterankunga EDC Akazi Kanoze umushinga w’Abanyamerika wita ku burezi no kwihangira imirimo, ugiye gukorana na rwo mu myaka 2 mu bikorwa byo kwihangira umurimo no kwiteza imbere.
Mbere yo gutangira ibikorwa byawo muri iyi ntara, uyu mushinga wahuguye urubyiruko ruzahugura urundi hagamijwe kwiteza imbere.
Urubyiruko ngo rwagiye rukunda kubona abaterankunga batandukanye babizeza gukorana nabo muri byinshi nyamara ngo batangiranaga gukorana ibikorwa bimwe na bimwe mu minsi mike bigahagarara.
Mizero Jean Felix, umwe muri uru rubyiruko avuga ko urubyiruko rurangwa no kuvanga imishinga myinshi kandi ntirugire icyo rugeraho ariko ngo afite inzozi zo kubona inzu mu minsi mike ahereye ku bworozi bw’inkoko buzamugeza ku kubona inka ari nayo izamufasha kugera ku nzu yifuza ariko ngo mbere yumvaga yazahera ku nka nyamara nta bushobozi bwayo yari afite.
Melanie Sany, umuyobozi wa EDC Akazi Kanoze mu Rwanda avuga ko baje gukorana n’urubyiruko rukivana mu bukene ariko na rwo rugasabwa kwivanamo ubwoba bwo kutitabira imishinga rutinya guhomba, rugatinyuaka gukorana hagati yarwo no kwitabira guhanga udushya.
Imishinga ikorana na EDC Akazi Kanoze ivuga ko usanga nayo igiye guhaguruka igafatanya n’uru rubyiruko ndetse n’ababyeyi barwo kuko usanga ikibazo bafite atari amikoro ahubwo ko babura uko bayabyaza umusaruro.
Urugero ngo ni umushinga HPA uvuga ko ugiye gukorana n’abavumvu muri Nyaruguru aho ubuki bajyaga bagurisha 2000 bagiye kubutunganyirizwa mu nganda nto bazashyirirwaho muri buri murenge bukava ku 2000 bukagurwa 25,000.
EDC Akazi Kanoze yatangiye gukorera mu Rwanda muri Mutarama 2009, itangirira mu mujyi wa Kigali aho ubu wafunguye ishami ryawo mu ntara y’Amajyepfo aho uzakorana n’uturere rwa Nyanza, Nyaruguru Huye, Gisagara na Nyamagabe muri iyi Ntara ndetse n’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke Iburengerazuba.
Uyu mushinga urateganya gukorana n’urubyiruko rugera ku 15,000 aho umaze gukorana n’urugera ku 8,000 nyamara urugera ku 3,000 umaze kuruhuza n’ababaha akazi mu gihe abandi bashyizwe hamwe bakoroherezwa kubona inguzanyo mu bigo biyitanga.
Ibikorwa by’uyu mushinga bizakorwa mu Rwanda kugeza muri 2014.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |