IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Perezida Bongo yatangajwe n’imikorere y’ishoramari mu Rwanda


Yanditswe kuya 6-10-2012 - Saa 01:31' na Annonciata BYUKUSENGE

Mu ruzinduko agirira mu Rwanda, Umukuru w’igihugu cya Gabon Ali Bongo Ondimba ku mugoroba wo ku wa gatanu yasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), mu rwego rwo kwigira ku Rwanda byinshi cyane cyane ibikorwa by’iterambere n’uburyo bigerwaho, ashima byinshi yiboneye.

Nyuma yo gusura RDB, Ali Bongo yatangaje ko Gabon igiye kugirana umubano udasanzwe n’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, kuko ngo yasanze ubuhinzi mu Rwanda buri ku rwego rushimishije ugereranije n’ubwabo.

Ikindi Perezida wa Gabon avuga yabonye kidasanzwe mu Rwanda ni uburyo abashoramari batagira impungenge z’ibikorwa byabo mu Rwanda, kandi bakaba biyandikisha bakanandikisha ibikorwa byabo bakoresheje ikoranabuhanga bitagombye kubatwara igihe cyabo bajya kwiyandikisha, ahubwo bakabikorera aho bari. Ibi ngo byamubereye nk’inzozi kuko iwabo batarabigeraho.

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, avuga ko nka RDB bemereye Gabon umubano wihariye, kandi ko bifuza ko uzaramba kuko nk’uko Perezida wa Gabon yabyifuje ngo mu minsi iri imbere u Rwanda ruzajya rugemura umusaruro w’ibihingwa bitandukanye muri Gabon kuko bagiye kubishakira amasoko nyuma yo gusoza uru ruzinduko.

Ibi bikazafasha Gabon kuzamura ubukungu bwayo kuko izajya imenya neza uburyo ubuhinzi bukorwa mu Rwanda, na ho ku ruhande rw’u Rwanda ngo nta mbogamizi na nke babibonyemo kuko sosiyete y’igihugu itwara abantu mu ndege ’Rwanda Air’ izajya ibafasha kubijyana, dore ko inagirira ingendo muri Gabon.

IBITEKEREZO
Muri Gabon hari amafaranga cyakora. Gusa abaho ntibakunda akazi. No kwigisha mu ishuri ngo birabavuna ku buryo bikorwa n'abanyamahanga. Ni abaryohe gusa. Umukobwa waho aherutse kudusetsa ati "hano ntushobora kubura amafaranga uri umukobwa, upfa gukaraga ibuno mu muhanda gusa imodoka za ba boss zikagenda zihagarara ziguhereza ngo gusa ubone ko bakize".
Musubize7.10.2012 saa 14:00
Kiraka
RDB,BRAVO,keep it up
Musubize6.10.2012 saa 05:11
gloriamwiza
Ibya BONGO NI BYIZA ARIKO MUBANZE MUSOME ABYO KANERRHE YAVUZE ASABA IMBABAZI ABANTU BOSE NYABUNEKA ABATAZI IGIFARANSA MUBASOBANURIRE NDABINGIZE IYI NKURU MUYISOME KULI africatime.com merci
Musubize6.10.2012 saa 04:18
albertos
Ni ukuri Banyarweanda mwari mukwiye gusingiza Imana cyane pe, ntacyo itadukoreye ngo duhore icuraburindi shitani yatworetsemo
Musubize6.10.2012 saa 04:11
clary

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!