Nyuma yo gusura Nyamasheke ku munsi ku wa Gatatu, Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane hatahiwe Akarere ka Rusizi, abaturage bzindutse baza kumwakira.
Muri Rusizi, Perezida Kagame arasura uruganda rwa Cimerwa rutunganya sima (CIMERWA), ashyire ibuye ry’ifatizo ruzagurirwa.
Arasura kandi SODAR, Sosiyete iteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ku kibuga giherereye mu Murenge wa Gitambi, Akagari ka Masheshe hateraniye imbaga y’abaturage barimo kuririmba biteguye kwakira Umukuru w’igihugu.
Mukandutiye Claudine waje kwakira Perezida aganira na IGIHE yavuze avuga ko yishimiye kuza kubona Perezida Kagame, kuko ngo nta we yamugereranya na we ku isi, kuba mu Rwanda kuba abategarugori barahawe ijambo.
Akarere ka Rusizi gatuwe n’abaturage ibihumbi 404. Gakungahaye ku buhinzi, cyane cyane umuceri n’ibigori. Ni ko Karere karimo uruganda rutunganya sima (CIMERWA). Rusizi ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 404.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
|
Kigali : Inkongi yibasiye akabari
20.05.2013 |
|
Abanyarwanda barasabwa gusura Inzu ndangamurage ya Rwesero
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |