IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Perezida Kagame akomeje uruzinduko rwe mu Ntara y’Iburengerazuba


Yanditswe kuya 17-01-2013 - Saa 10:51' na Olivier Rubibi

Nyuma yo gusura Nyamasheke ku munsi ku wa Gatatu, Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane hatahiwe Akarere ka Rusizi, abaturage bzindutse baza kumwakira.

Muri Rusizi, Perezida Kagame arasura uruganda rwa Cimerwa rutunganya sima (CIMERWA), ashyire ibuye ry’ifatizo ruzagurirwa.

Arasura kandi SODAR, Sosiyete iteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ku kibuga giherereye mu Murenge wa Gitambi, Akagari ka Masheshe hateraniye imbaga y’abaturage barimo kuririmba biteguye kwakira Umukuru w’igihugu.

Abaturage bategereje Perezida morali ni yose

Mukandutiye Claudine waje kwakira Perezida aganira na IGIHE yavuze avuga ko yishimiye kuza kubona Perezida Kagame, kuko ngo nta we yamugereranya na we ku isi, kuba mu Rwanda kuba abategarugori barahawe ijambo.

Akarere ka Rusizi gatuwe n’abaturage ibihumbi 404. Gakungahaye ku buhinzi, cyane cyane umuceri n’ibigori. Ni ko Karere karimo uruganda rutunganya sima (CIMERWA). Rusizi ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 404.

IBITEKEREZO
Ndizera ko Mukandutiye Claudine ibyo yavuze ko atarabona uwo yasimbuza Nyakubahwa Kagame Paul afite aho abicukumbura mu mateka. Twizere ko aba baturage ibihumbi 404 baturiye Akarere ka Rusizi gakungahaye ku buhinzi, ariko cyane cyane umuceri n’ibigori bazanamenya agaciro cy'igihugu ariko cyane cyane amateka agendanye n'akarere kabo Ntarugera Francois
Musubize18.01.2013 saa 01:02
Ntarugera François
IMANA IZAJYE IKOMEZA KUDUFASHIRIZA PRESIDENT WACU,KUKO YACIYE AKARENGANE MU RWANDA,KANDI TURAMUKUNDA TWESE,UBU ABANYARWANDA DUFITE AGACIRO KW,ISI HOSE TUBIKESHA PRESIDENT WACU, BROVO RWANDA,AYEEE
Musubize18.01.2013 saa 00:56
SUPER
I Nyamyumba barakubititse pe, kuburyo bakeneye inkunga yihuse, ariko njye nibaza uburyo abantu bahura n'ibiza nka biriya ntigire igikorwa kigaragara,. ese ushinzwe Nyamyumba muri gouvernoma ni inde, akora iki ? koko abaturage barinde bifuza ko Nyakubahwa ahagera kugira ngo bagire icyo bagenerwa ? Ikibazo cy abo baturage mukigire icyanyu.
Musubize17.01.2013 saa 15:40
Semana Adrian
natwe prezident azatubabarire aze kudusura mu murenge wa nyamyumba mu karere ka RUBAVU twahuye n'ibiza cyane IMANA IKOMEZE IDUFASHIRIZE PRESIDENT WACU TURAMUKUNDA CYANEEEEEEEEEE
Musubize17.01.2013 saa 10:20
nizeyimana jean claude
natwe prezident azatubabarire aze kudusura mu murenge wa nyamyumba mu karere ka RUBAVU twahuye n'ibiza cyane IMANA IKOMEZE IDUFASHIRIZE PRESIDENT WACU TURAMUKUNDA CYANEEEEEEEEEE
Musubize17.01.2013 saa 10:20
nizeyimana jean claude

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!