Perezida Kagame arasaba ababyeyi gushishikariza abana babo kwiga imyuga

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 1 Mutarama 2013 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ku wa 31 Ukuboza 2012 ubwo yagezaga ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze mu gikorwa ngarukamwaka cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko; yasabye ababyeyi gufasha abana babo kugana amashuri y’imyuga kuko aya mashuri avamo ubumenyi ngiro kandi agatanga amahirwe mu kwihangira imirimo.
Ubwo Perezida Kagame yagezaga ku Banyarwanda ijambo rigaragaza aho igihugu kigeze mu iterambere nyuma y’umwaka wa 2012, yagize ati “Umubare w’amashuri y’imyuga n’abayigamo (...)

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ku wa 31 Ukuboza 2012 ubwo yagezaga ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze mu gikorwa ngarukamwaka cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko; yasabye ababyeyi gufasha abana babo kugana amashuri y’imyuga kuko aya mashuri avamo ubumenyi ngiro kandi agatanga amahirwe mu kwihangira imirimo.

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ku Banyarwanda ijambo rigaragaza aho igihugu kigeze mu iterambere nyuma y’umwaka wa 2012, yagize ati “Umubare w’amashuri y’imyuga n’abayigamo wariyongereye, umubare w’abanyeshuri mu byiciro binyuranye wavuye ku 67,919 ugera ku 74,320 mu mwaka ushize.”

Yasobanuye ko mu mashuri y’imyuga avamo ubumenyi ngiro n’ubushobozi bwo gukora mu nganda, mu buhinzi , mu bworozi, kandi abarangizamo baba bafite amahirwe yo kwihangira imirimo.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ari uruhare rwa buri wese gushishikariza abana kugana aya mashuri, ati “Ni ngombwa ko dushishikariza abana b’Abanyarwanda kwitabira aya mashuri y’imyuga kuko ubukungu bwacu buzakomeza gushingira kuri ubwo bumenyi ngiro.”

Aha yasabye ababyeyi bose na buri Munyarwanda kumva ishingiro ryabyo, yongeraho ko mu mwaka wa 2012 amashuri yo mu byiciro bitandukanye yiyongereye n’umubare w’abayigamo ukaba warazamutse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza