IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Perezida Kagame mu baperezida 10 bakurikirwa cyane kuri Twitter muri Afurika


Yanditswe kuya 29-12-2012 - Saa 16:30' na Noël Turikumwe

Perezida Paul Kagame agaragara ku rutonde rw’Abaperezida 10 ba mbere muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga nkoranyamabaga rwa twitter, nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibigaragaza.

Perezida Kagame aza ku mwanya wa kane n’abantu 92,971 bamukurikira kuri Twitter, mu gihe Perezida wa Misiri, Morsi uza ku isonga mu gukurikirwa na benshi, akurikirwa n’abantu 797 204.

Ku mwanya wa 2 hari Perezida Jacob Zuma, n’abantu 187 855, ku wa gatatu hakaza M.Marzouki wa Tuniziya ufite abamukurikira 100 260.

Abandi bari kuri urwo rutonde ni Perezida wa G.Jonathan wa Nigeria ukurikirwa n’abantu 48.497, hakazaho Jakaya Kikwete wa Tanzaniya n’abantu 43.126 ku mwanya wa gatandatu, ku wa karindwi haza Perezida Yoweri Museveni wa Uganda n’abantu 10694, naho J.D.Mahama uyobora Ghana aza ku wa munani n’abantu 6943 , uwa cyenda ufitwe na Perezida wa Senegal M.sall ukurikirwa n’abantu 6,655 ; ku wa cumi ni Perezida wa Cote d’ivoire n’abamukurikira 5834.

Jeune Afrique kandi igaragaza ko umubare w’abakurikira Perezida Morsi wazamutse cyane mu ri iyi minsi, aho wavuye ku 74.232 mu mpera za Kamena ugera kuri 797.000 ku matariki 20 Ukuboza.

Yanagaragaje ko uru rutonde rwakozwe rukuwe mu rutonde rw’Abanyafurika 25 bakurikirwa cyane mu mbuga nkoranyambaga.

Jeune Afrique igaragaza ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari ku mwanya wa kane, mu bihe bishize yari ku wa gatatu.

Perezida wa Uganda n’uwa Tanzaniya nabo bagaragara nk’abakubye kabiri ababakurikiraga kuva mu kwezi kwa Kamena.

IBITEKEREZO
Bravo Mzee wacu !!!!!! abavuga ubusa nka Umwiza (yanditse amayeshwa hejuru) nibakomeze bavuye bazisanga isi yabasize bari mumagambo yamabwa. Mzee wacu ibyo akora biragarara kuburyo nabirirwa bakora reports ku Rwanda biyita UN experts bazageraho basabe imbabazi kuko ibyo HE akora birigaragaza, abo bavuga ibinyoma ku Rwanda ntimuzi ibikombe bamuhaye se by'imiyoborere myiza. Komereza aho turagukunda kandi ibikorwa byawe bihesha agaciro igihugu cyacu. Umuntu uzi ukuntu msg za HE kuri twitter ziza muri tel z'abantu bamukurikira (who are following him) yambwira nkabikora nkajya mbona msg ze immediately. Murakoze !!!
Musubize30.12.2012 saa 10:07
Rama Shenge
@UMWIZa...have rwsose udahinduka umubi....Prezida Kagame ntako atagira ngo amahoro aboneke mu karere kibiyaga bigari, Perezida wacu mumureke...nubuze icyo atuka inka aravugango dore ruriya rucebe rwayo.....Mukomeze muvuge natwe abakorera u Rwanda dukomeze turuteze imbere...v
Musubize30.12.2012 saa 07:12
v
@UMWIZa...have rwsose udahinduka umubi....Prezida Kagame ntako atagira ngo amahoro aboneke mu karere kibiyaga bigari, Perezida wacu mumureke...nubuze icyo atuka inka aravugango dore ruriya rucebe rwayo.....Mukomeze muvuge natwe abakorera u Rwanda dukomeze turuteze imbere...v
Musubize30.12.2012 saa 07:11
v
Urabeshye ! Muri congo babuze ubwumvikane, ibibazo byabo ntibakabishyire kubo bitareba, nta mpamvu rero zo kuvugako h excellence ateza intambara kdi ariwe uzikemura so be proud of our President kdi twaramwitoreye. Paul Kagame all of us we love you so much. Komeza wese Imihigo mu ruhando rw'amahanga !!
Musubize30.12.2012 saa 04:58
umunezero.com
Umwiza, ibyo uvuze ubifitiye gihamya ? Mwagiye mureka kuvugishwa !
Musubize30.12.2012 saa 02:40
bobori jean Claude
Wowe wiyise Umwiza niba warize, menya ko Umuperezida ushyigikira iterambere mugihugu cye nka perezida wacu Paul KAGAME, ntashoza intambara kuko zirahombya ntanubwo aba yifuza ko mubaturanyi haba umutekano muke kuko business mugihugu cye zirahungabana. Ubwo rero ongera ushishoze neza cyangwa ubaze abize ibyiterambere ngirango ubona niyo FDLR igabye ibitero kuRwanda RDF irabashushubikanya yabageza kumupaka waho bateye baturutse ikagarukira aho, suko idafite imbaraga zibaherekeza ngo rurwanirwe iyo, ndakeka ari ukwanga ko ikibazo kiba kinini kikaba cyatudindiza mu iterambere ry'igihugu cyacu.
Musubize30.12.2012 saa 01:04
KEN
Na Perezida wacu Paul Kagame arakurikirwa cyane kubona akemura ibibazo by'abaturage akabona n'uwo mwanya ! Abandi banyuzamo bakanaruhuka ariko we ntaryama kugirango adasinzira. Twe turamwemera.
Musubize29.12.2012 saa 10:10
Abatarakebwe
Ariko akurura intambara muri Congo rwose.
29.12.2012 saa 15:39
Umwiza
Aba Rda na Tunisia nibo bafite benshi ujyanishije n'umubare w'abatuye ibihugu byabo ugereranyije na SA
30.12.2012 saa 04:54
rwesamugabo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!