Perezida Kagame na Denis Sassou-N’guesso baganiriye no kuri M23

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-N’guesso, yagiriye mu Rwanda, yaganiriye na mugenzi we Perezida Paul Kagame ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi, banaganira ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Leta ya Congo Kinshasa, aho umutwe wa M23 uri gucunga umujyi wa Goma.
Mu itangazo Leta y’u Rwanda yasohoye , rivuga ko Perezida Kagame na Perezida Denis Sassou-N’guesso baganiriye byimbitse ibirebana n’umubano w’ibihugu byombi ariko bakanareba ku (...)

Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-N’guesso, yagiriye mu Rwanda, yaganiriye na mugenzi we Perezida Paul Kagame ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi, banaganira ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Leta ya Congo Kinshasa, aho umutwe wa M23 uri gucunga umujyi wa Goma.

Mu itangazo Leta y’u Rwanda yasohoye , rivuga ko Perezida Kagame na Perezida Denis Sassou-N’guesso baganiriye byimbitse ibirebana n’umubano w’ibihugu byombi ariko bakanareba ku bibazo mpuzamahanga.

Ku bibazo mpuzamahanga, mu ruzinduko rwa Denis Sassou-N’guesso, itangazo rigaragaza ko baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, bashima imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari iheruka kubera i Kampala, bahamagarira Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23 kubahiriza imyanzuro yavuye muri iyo nama mu gukemura amakimbirane.

Mu myanzuro yafatiwe i Kampala, harimo no gusaba ko umutwe wa M23 uri kugenzura umujyi wa Goma, uwusohokamo vuba na bwangu.

Usibye umutwe wa M23, ibiganiro bya Perezida Kagame na Perezida Denis Sassou-N’guesso, bagaragaje ko na none ari ngombwa gucukumbura impamvu z’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, kugira ngo bizashakirwe igisubizo gihamye ku mutwe umwe ku w’undi.

Perezida Denis Sassou-N’guesso yagaragaje ko n’ibiganiro biheruka kuba hagati ya Perezida Kagame w’u Rwanda, Kabila wa Congo Kinshasa na Museveni wa Uganda, ko ari intambwe yo kubaka icyizere hagati ya Leta ya Congo Kinshasa n’ iy’ibihugu bituranye.

Perezida Denis Sassou-N’guesso yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza