IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Abanyeshuri biga mu Bushinwa ku nkunga bashyize mu AgDF


Yanditswe kuya 16-09-2012 - Saa 06:42' na Jotham Ntirenganya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabonanye n’Abanyeshuri 100 b’Abanyarwanda biga i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa, ku itariki ya 15 Nzeri 2012, ashimira inkunga bashyize muri AgDF.

Kugeza ubu Abanyarwanda batuye mu mijyi 19 itandukanye y’u Bushinwa barenga 300. Perezida w’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Bushinwa, Nshunguyimfura Victor yanyuzemo muri make ibyo bamaze kugeraho, n’ibyo bateganya mu minsi mike iri imbere.

Nk’uko tubikesha The New Times, Nshunguyimfura yaravuze ati "Ihuriro ryacu ryatanze amadorali y’Amerika 5000 mu kigega Agaciro, kandi na twa twatangije itorero.”

Yongeyeho ati ”Turashimira Kagame ku gaciro yaduhesheje, ubu kwitwa Abanyarwanda bidutera ishema.”

Nshunguyimfura yavuze ko aho bagiye hose usanga bamenyekanisha igihugu, ati ”Igihugu kirangwa no kwihesha agaciro, ubumwe, no gusenyera umugozi umwe.”

Amashami atandukanye aba banyeshuri biga mu Bushinwa bigamo yiganjemo iby’inyubako zo mu rwego rwo hejuru, ikoranabuhanga, icungamari n’ubukungu.

Perezida Paul Kagame yarababwiye ati ”Umwanya muri mu Bushinwa ubabere uw’intego nziza, kandi inyungu muzahakura mureke ziteze u Rwanda imbere.”

Yongeyeho ati ”Ntimube hano ari uguta igihe gusa kuko byabagora kugarura amahirwe mwaba mwivukije.”

Kagame yongeyeho ati ”Ni mwe mufite uruhare rwo guhindura u Rwanda no kuruteza imbere bitewe n’ubumenyi muzakura hano.”

Yongeyeho ati ”Nta wundi uzabibakorera uretse guteza imbere igihugu muhereye ku byo mwize mu mahanga.”

Perezida Kagame kandi yashimiye ubwitange bwabo banyeshuri batanze amafaranga mu kigega Agaciro.

Kagame yarababwiye ati ”Icy’ibanze si amafaranga menshi, ahubwo ubushake bwo guteza iguhugu imbere ni cyo cy’ingenzi”.

Yagereranyije gutega inkunga ku mahanga n’abantu basabiriza ku muhanda, avuga ko abatega amaboko nta gaciro bahabwa.

Yasoje avuga ati ”Tugomba gucika ku mfashanyo nk’uko umunyeshuri arangiza Kaminuza akajya kwirwanaho.”

IBITEKEREZO
Mbega ngo murasetsa uyumukobwa mwese niwe mwarangamiye ariko ubutaha aze yiyubaha yubahe nabandi burya kwiga gusa utiga nuburyo wakwitwara mubantu usanga nakazi uhawe wakajambije. kandi byitwa ngo warize.
Musubize18.09.2012 saa 04:10
giramahoro
yewe uyumukobwa niwe wabizambije birerekana ko ntaburere agira erega arashaje abayishakira nawe abagabo bakuze baramumaripfa yewe nakumiro abakobwa bubu kubabonamo uwubakurugo byukuri nitombora .nkuyu nukukumanurira ipantaro vuba vuba
Musubize16.09.2012 saa 23:45
kwizera
uyumukobwa najye nabonye ntaburere afite ,kera abakobwa bubahaga abagabo bakuze none abubu nibo basigaye bamanura amapantaro yabagabo vuba vuba. yewe Muzehe uracyafite akazi rwose erega uyumukobwa aranashaje murebe nokuri ya foto yakenyeye wagira ngo arabyiruye.
Musubize16.09.2012 saa 23:38
umulisa rose
nakumiro bati najye ababa mubushinwa narabagaye cyane ndebera utwo dufaranga batanze ra najye ubwajye narayarengeje kandi nikorera kugiti cyajye, ahubwo bazi kwerekana ko bakunze Muzehe wacu cyane kandi babeshya ndebera nkakagakobwa kamwumiyeho ma yewe utagirisoni we ntamwara koko ubundi kera abakobwa batinyaga kwegera abagabo babandi ariko abubu ntakinyabupfura bigirira ubwabo habe nokukigirira umukuru w Igihugu koko ahaaaaaaa abahandi buriya usanga babikuriramo namapantaro Muzehe wacu aracyafite akazi.
Musubize16.09.2012 saa 23:29
umwalikazi dinna
Abantu 300 baba mu bushinwa bagatanga 5000 Us$ gusa, mu gihe mu Rwanda ayo atangwa n'umuntu umwe ? Ni ukuvuga ko buri umwe yatanze amadollars 16 (10.000FRW) gusa ? Uzi ko na polisi ihembwa urusenda yatanze ukwezi kose ???? Biragaragara ko mwe mutatangiye "ubushake" nkatwe ! Sinzi n'impamvu perezida wacu abashimira.
Musubize16.09.2012 saa 17:36
Rutayisire
Rutayisire, nagirango nkubwire ko umubare ataricyo cyangombwa igikuru ni ugutamga ukurikije ubushobozi kandi numurava ubifitiye. soma hejuru urebe... "abanyeshuri" wagirango diaspora zigizwe nabanyeshuri zizatanga nkabakozi ? mwarakoze rata banyeshuri kandi mukomeze umurava.
16.09.2012 saa 23:24
JB
amafoto ! uliya mukobwa we yamuguyemo !! uwapfuye yalihuse koko wamugani wawamukecuru !!!
Musubize16.09.2012 saa 14:45
Mukabaziga
eheeee nibyiza cyane
Musubize16.09.2012 saa 07:04
kamariza anna

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!