Perezida wa Repuburika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yasoje amahugurwa y’abasirikare bakuru 308 ku Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako (Rwanda Military Academy) ku wa 19 Ugushyingo 2012.
Abasirikare barangije imyitozo ya gisirikare, bari bamaze umwaka wose bahabwa amasomo yo kuba barwanira igihugu, n’amasomo y’amateka y’u Rwanda, barangije ari 308, harimo ab’igitsina gore 27.
Abarangije Perezida Kagame yabahaye ipeti rya Second Lieutenant.
Perezida Kagame yasabye abarangije ko bagomba kurangwa n’indangagaciro ziranga igisirikare cy’u Rwanda (RDF), harimo umuco n’ikinyabupfura.
Yabibukije ko amasomo bahawe, azafasha Umuryango Nyarwanda gukomeza inzira y’iterambere, badahugiye gusa mu by’umwuga wa gisirikare batojwe. Ati “ku rwego rw’ubuyobozi bagezeho ntabwo bagiye mu kazi k’umwuga gusa wa gisirikare, bakwiriye gushingira ku byo bize bubaka umuco w’igihugu cyacu, umuco wa politiki."
Ikindi kandi mu kazi k’umwuga batojwe, Perezida Kagame yiabibukije ko bitazagirira akamaro u Rwanda gusa, harimo no kubaka Umugabane wa Afurika, bishingiye ku muco, kamere n’amateka y’ingabo z’u Rwanda mu gihe bibaye ngombwa ko boherezwa kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Ikindi kandi bagakomeza kuzagaragaza amasomo bize.
Ati “muzerekane ubwanyu ko muri urugero rwiza rw’abasirikare b’umwuga, n’abayobozi beza.”
Mu gusoza hari n’abasirikare bakuru 8 baturuka mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bigishirijwe mu ishuri ry’Igisirikare cy’u Rwanda i Gako.
Foto : Village Urugwiro
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |