IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Perezida Kagame yongeye kugira icyo avuga ku kibazo cya Congo


Yanditswe kuya 11-08-2012 - Saa 01:30' na IGIHE

Kuba Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ku itangazamakuru, ni amahirwe abanyamakuru batitesheje kuko bamubajije ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aha ni nyuma y’iminsi mike inama y’abakuru b’ibihugu bigize inama ku mahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari yemeje ishyirwaho ry’umutwe udafite aho ubogamiye w’ingabo zo mu karere uzacunga umupaka w’u Rwanda na Congo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ishyirwaho ry’umutwe udafite aho ubogamiye w’ingabo zo mu karere uzacunga umupaka w’u Rwanda na Congo ushobora gutanga umusaruro, kuruta kuhashyira ingabo zivuye mu mahanga kuko abo ikibazo gifiteho ingaruka nibo bakitaho kurusha abandi.

Kagame kandi yangeye gushimangira ko nta nkunga u Rwanda ruha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo, kuko n’abakoze Raporo bagashinja u Rwanda bayikoranye amakosa.

Nk’uko tubikesha ORINFOR, Perezida Kagame yagaragaje ko afitiye icyizere uwo mutwe kurusha ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 13 muri Congo ngo zikaba nta musaruro.

Yagize ati “Abakongomani bashobora kuba barifuzaga umutwe w’ingabo mpuzamahanga ziturutse hanze y’Akarere ariko se zari kuza zigakora iki ? Abakongomani bumva izo ngabo mpuzamahanga zaza zikabafasha kurwana urugamba. Ibyo bivuze iki ? Icya mbere muri Congo hari ingabo mpuzamahanga, ingabo ibihumbi 18 za MONUSCO zirakora iki muri Congo ? Zihamaze imyaka 10 cyangwa irenga ni 13 yose. Zirakoresha miliyari isaga imwe y’amadorali ku mwaka, ngaho kuba n’imyaka 13 wumve. Rero ntacyo byantwara hagiyeho umutwe w’ingabo zo mu Karere ukagarura amahoro muri Congo. Umutwe w’ingabo zo mu Karere niwo watanga umusaruro kurusha undi ugizwe n’ingabo zivuye iyo bigwa. Kuko nabonye ko tutikemuriye ibibazo nta wundi wabidukemurira ntacyo bibabwiye.”

Perezida Kagame yongeye no gushimangira ko ntaho U Rwanda ruhuriye n’ikibazo cya Congo, kuko ngo intambara yaho yazutse kubera abanyamahanga bakomye rutenderi bagashuka Kabila ngo gufata General Bosco Ntaganda bizamurinda ibibazo ku buyobozi.

Iyo migambi yose ngo ipfubye ntigere ku ntego zayo ngo bahindukiranye u Rwanda barugerekaho ibibazo hashingiwe kuri raporo ikoze mu buryo bufutitse.

Perezida Kagame yagize ati “Ubwo bakoraga iyo raporo, ni gute abantu biyita impuguke bibagiwe kubaza u Rwanda ibyo ruvuga ku byo rushinjwa. Nyuma yaho icyo twaje kuvumbura ni uko umuyobozi w’izo mpuguke zakoze raporo ari umuntu ukwirakwiza ibitekerezo bya FDLR nk’uko bigaragazwa n’inyandiko yagiye asohora 2004, 2006 n’iyindi myaka. Twashakashatse izo nyandiko zose tubwire Loni tuti “ Uburyo mwakoze raporo burapfuye none nimurebe n’izi nyandiko”. Babuze aho barigitira nubwo batajya bakorwa n’ikimwaro ariko nyine barabyivurugutamo byarabayobeye.”

Gusa ariko nanone Perezida Kagame yongeye kwibaza icyo Itangazamakuru ryo mu karere rifasha iyo habaye ikibazo nk’iki, usanga kirimo kubeshya gushyigikiwe n’itangazamakuru mpuzamahanga.

IBITEKEREZO
BANYARWANDA TWOGUTINDA KUNKUNGA AHUBWO TWITE KUBURYO BWOKUZA MURA IGIHUGU CYACU,MUBURYO UBWARIBWO BWOSE BUSHOBOKA,KANDI DUSHYIRE HAMWE IMBARAGA ZACU,TWITEZA IMBERE NIBWO ABATERANKUNGA BAZAKORWA NISONI,BABONYE DUTANDUKANYE NABANDI BANY'AFRICA BATAZI AHO BAVA,NAHO BAJYA ICYIZA NUKO TWAKURA AMABOKO MUMIFUKA,ABARYAMYE BAKABYUKA TUKAGARAGAZA IMPANO YACU NKA BANYARWANDA.
Musubize17.08.2012 saa 04:14
gang
BANYARWANDA TWOGUTINDA KUNKUNGA AHUBWO TWITE KUBURYO BWOKUZA MURA IGIHUGU CYACU,MUBURYO UBWARIBWO BWOSE BUSHOBOKA,KANDI DUSHYIRE HAMWE IMBARAGA ZACU,TWITEZA IMBERE NIBWO ABATERANKUNGA BAZAKORWA NISONI,BABONYE DUTANDUKANYE NABANDI BANY'AFRICA BATAZI AHO BAVA,NAHO BAJYA ICYIZA NUKO TWAKURA AMABOKO MUMIFUKA,ABARYAMYE BAKABYUKA TUKAGARAGAZA IMPANO YACU NKA BANYARWANDA.
Musubize17.08.2012 saa 04:14
gang
abobazungu babe bareste natwe twikemurire ibibazo kuko nitwe bireba wamugani wa perezida.erega R D F nayo ubwayo yabishobora
Musubize15.08.2012 saa 13:33
yes
jye kubwajye ibihetwavuyemo ntawigeze adutabara kuki abobazungu bitigeze bahagarika jenocide kandi baribafite ushobozi none baraza bakangagusa igihugu namahoro turahinga tukeza abanyarwanda kagame yabahayenka barabona amata barafumbira ikindi kirenze icyo nikihe mushaka amaboko yacu azarukorera kandi ingihe abanyandanda tugezemo ntago aricyo kuvogerwa abazungu nyine nbazungu ntacyodupfana nabo
Musubize15.08.2012 saa 05:15
musafiri jaen bosco
EREGA BURIYA BABA BAKORA IGERAGEZA NGO BAREBE KO DUHUNGABANA, BURIYA IZO NKUNGA ZABO BAZAZIREKURA NIBABONA TUDAKOMYE. ARIKO UZI KO BASETSA ? BIBAGIWE KO TWARIYE IBIGORI NIBISHYIMBO TWEZA HANO IMYAKA NIMYANIKO ? CYANGWA BARASHAKA KUREBA KO TWAMENYEREYE I FIRITI KUBURYO TUYIBUZE TWAVUZA INDURU !!!!!!!????BARIBESHYA CYANE. ARIKO RERO NATWE DUTANGIRE TWIGE UKO KUMENYERA IMFASHANYO BIRYANA !!! NTAGUHORA UMUNTU ATEZE AMABOKO, MWIGE UBURYO TWABIVAMO, MUREKE KURONDOGORA NGO IBIFARANSA NIBYONGEREZA NTABWO ARI IBYACU, UWASHAKA YABIVUGA CYANGWA AKABIREKA KUKO NTABWO ARI IFUMBIRE YIMYAKA YACU.
Musubize14.08.2012 saa 03:14
banga banga
Ndunga mu rya bariya bavuze ku mishahara ; ariko rwose nk'abantu badatekereza ku mishahara y'ingabo zacu n'akazi muzi koko ibi n'ibiki ? cyangwa abapolisi bacu, baducungiye umutekano mu gihugu hagati, bo batuma buriwese abasha kuryama akanabyuka, ibi byo n'ibiki ?, abarimu bacu bo baduha umunyi tukaba abantu bakomeye dukagira n'amafaranga
Musubize14.08.2012 saa 03:11
Umugabo
cpte AGACIRO DEVEPMENT FUND MURI BPR NI 408-3693498-11
Musubize14.08.2012 saa 00:59
UMUNYARWANDA
Ahaaaaaa
Musubize13.08.2012 saa 13:36
kazuba
Abumva icyongereza ni musome ibyo the Guardian yavuze simbona impamvu abantu bakomeza kuvuga ngo baramubeshyeye. Iyo musobanura aha hejuru mbona ntaho bitaniye niyi mvugo : Stephen Rapp, suggested that Kagame and other implicated Rwandan government figures could face prosecution at the ICC if M23 committed atrocities in the DRC. Rapp said Kagame could potentially face charges of aiding and abetting crimes against humanity in the Congo.
Musubize13.08.2012 saa 09:47
Kazungu
Mose yitegereje ubwoko bw'abisiraheri yarayoboye berekej'Ikanani maze babonye uburyo ingabo z'abanyegiputa zibakurikiye imbere hari inyanja mumpande ari ibihanamanga bafatwa n'ubwoba bw'igitangaza.mose yarababwiy'ati mwicecekere mutegereze icy'imana iribukore.byarangiye inyanja yitandukanije barambuka,abanyegiputa bihaye ifogonyo ngo babakurikire ibyo bahaboneye ntibikankurikirane.Mwiher'iman'icyubahiro kandi mukore ikunda Igihugu cyacu,ibi byose bizibagirana nk'ibitarigeze kubaho na burya bwa rakeye hahandiiiiiiiiii ntavuze.Muhumure.
Musubize13.08.2012 saa 09:10
Dukore
reka je te réponds Mon Président nous avons pris le Rwanda sans les blancs nous somme des milliers de soldat prés a défendre notre pays songa mbere M23 nous somme libre quoi que tu dits sur moi c'est le seul président du Rwanda Instinzi tusabarasa jusque aux dernier
Harya ngo Practice makes perfect ?? buriya Eustache na Olivier mwagiye mwandika indimi muzi ?? ENGLISH AND FRENCH is a very big issue !!
Musubize13.08.2012 saa 07:32
Peter
Ndabaza Igihe nti : Ese gukomeza gucisha kuri uru rubuga rwanyu ibitekerezo by'izi ntagonda zanga urwanda n'abayobozi barwo urunuka n'ubwo nabo ari abanyarwanda ,mubuna hari icyo bifasha igihugu ? Ubu uwanjya urwanda , ushaka guteranya abanyarwanda ,asigaye aza akabicisha ku igihe.com namwe mukamwemerera !!!!! Ntitwifuza indi RTLM mwokabyara mwe !
Musubize13.08.2012 saa 05:36
Berno
@olivier nicolas patrick , IGIFARANSA CYAWE KIRWAYE IMPISWI hahaaa !!! NTIKIGIRA UMUTWE N'IKIBUNO
Musubize13.08.2012 saa 05:19
KANJOGERA
HE ndamwemera kandi mfite icyizere ko izo cash ba rutuku bafatiriye bazazirekura vuba. Erega baradukeneye natwe ! Muri kano karere duhagaze neza muri politiki no mu mutekano. Abatugereranya na ba Kadhafi bamenye ko ntaho duhuriye, twe nta peterori cyangwa amabuye tugira. So, ntacyo badushakaho niyo mpamvu ibyabaye ahandi bidashoboka iwacu. Abari bategereje ko amaraso azongera kumeneka iwacu musubize amerwe mu isaho. Twe ubu turidegembya mu mahoro yacu. N'icyo kigega cyo gufasha Leta ubu twatangiye kugitera inkunga,abatazashaka kuduha ayabo bazayigumanire. May God bless Rwanda
Musubize13.08.2012 saa 04:56
mushyitsi
Ndizera ko noneho yanama najyaga ngira abayobozi yo kugabanya abakozi bagiye kuyumva . 1. kugabanya abakozi 2. kudapfusha ubusa uhemba director , ngo uhembe numutwara . agomba kuba afite permit de conduire 3. za escort kuba depite nabandi batabyemerewe namategeko 4. kugabanya abasilikali hagasigara abo urwanda rushobora guhemba 5. kugabanya abapolisi ( nibenshi cyane ) !!!kandi ndacyarara irondo sinumva nukuntu umuturage arara irondo , atanga nimisoroye iki kintu mugitekerezeho !!! ko mubindi bihugu irondo ritahaba ??? 6. hasubirwemo imishahara , twilinde kulira inyama gutukura.
Musubize13.08.2012 saa 04:25
Mujyanama Caline
ariko wowe uvuga ngo bagabanye abasirikare uratekereza ute ? ahubwo vuga uti abagira inama Kagame bamubwire yongeze abasirikare umushahara ubundi nabo bibone neza muri develpment
13.08.2012 saa 23:54
ritararenga
ibi byose ni amacabiranya,ntabwo bizabuza presence y'abanyarwanda k'ubutaka bwa congo kuko uko binjira kurazwi ubwo rero ibyo bakora bose, bararuhira ubusa kuko mwene kanyarwanda azabahemura riva.
Musubize13.08.2012 saa 04:06
mapinduzi
ariko banya Rwanda ntimukikunde ngo mukabye kuki uvuga imishahara yabaforomo gusa nibo uzi bafite ikibazo cyimishahara mugihugu gusa ?kuki utavuga icyabarimu bo batanga ubumenyi bwabo bafoma uvuga, ntuvuge icy ' ingabo zigihugu zo zifite role ikomeye mwiterambere ryu Rwanda ukirengagiza na Police yo igucungira umutekano aho uri hose.
Musubize13.08.2012 saa 00:13
Elie
Elie : urakabije mu gisubizo cyawe, muri demokarasi buri wese avuga ikimibabaje, ahubwo wari kumwunganira nawe ukongeraho ibyo bibazo byose n'ubwo bwose ntazi nez ako ibibazo mufite araha bitangirwa.
13.08.2012 saa 15:52
Mahoro
Mwamenye ko noneho na SWED YONGEYE GUHAGALIKA INKUNGA BURUNDU NONEHO ??? ALIKO KOKO URWANDA RWAKOZE IKI ??
Musubize12.08.2012 saa 05:58
Ahaaaaa
wowe se wamenye ko ubu twishyiriyeho ikigega gisimbura izo nkunga zabo Agaciro develpement fund,ahubwo ba nyakubahwa nibitabire gushyiramo agatubutse kuko n'ubundi nibo bayahembwa.
13.08.2012 saa 23:45
Ritararenga
Icyo nkundira His Excellence, arababwira nuko batumva ! Ese harya muri 1990-1994 Genocide iba mu Rwanda ayo mahanga yari he ? MINUAR yakoze iki ? Muzabaze abarokokeye i Murambi, mu Bisesero,...., icyo ayo mahanga yakoze ! Bajye bareka kutumenyera. Ahubwo icyo nakwisabira H.E Mzee wacu na mugenzi we wa congo nuko babyikemurira. Abazungu bose si ko banga Afurika, ariko na none simpamya ko bakunda Abanyafurika kurusha uko bo bikunda/bakundana ubwabo.
Musubize12.08.2012 saa 03:22
Bin Habiyambere
Aha ndemeranya nawe rwose, ahubwo gira uti : Abazungu bakunda Africa kurusha uko bakunda abanyafurika. Bishatse kuvugako abo barimuri Congo, nabo bikundira icyi gihugu kubera inyungu bayifitemo kandi ntibazigera banyurwa narimwe. Ibi mvuga nabanyekongo ubwabo barabizi ahubwo babuze uko babirukana kugirango batabahitana. Ngaho mubareke birire utwo tubuye twagaciro wenda harigihe bazahaga bakibwiriza gutaha iwabo atarukuvugako bagaruye umutekano. Igisubizo cyiza ubwanjye ndabona cyaturuka mukarere k'ibiyaga bigari. Naho ibyo batakoze muri 94 sibyo bazakorera muri Congo. Murakoze !
12.08.2012 saa 05:59
Gifaru
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!