Perezida wa Zambia yasobanuye iby’Umunyarwanda wari uherutse kwirukanwayo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Mata 2013 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zambia Michael Sata yavuze ko Umupadiri w’Umunyarwanda wirukanywe muri Zambia mu mwaka ushize (2012) yazize kwivanga muri politike ya Zambia kandi ari umunyamahanga.
Perezida Sata yavuze ko Fr. Banyangandora yahawe isomo ubwo yirukanwaga ku butaka bwa Zambia, ariko ko ubu yamaze kwisubiraho (kwihana) akaba ari yo mpamvu yongeye kugaruka.
Kuri Pasika, Perezida Sata yabwiye imbaga y’abakirisitu ko abantu bakwiye kurangwa n’umutima w’imbabazi, ati “Nk’abakirisitu dukwiye kubabarirana (...)

Perezida wa Zambia Michael Sata yavuze ko Umupadiri w’Umunyarwanda wirukanywe muri Zambia mu mwaka ushize (2012) yazize kwivanga muri politike ya Zambia kandi ari umunyamahanga.

Perezida Sata yavuze ko Fr. Banyangandora yahawe isomo ubwo yirukanwaga ku butaka bwa Zambia, ariko ko ubu yamaze kwisubiraho (kwihana) akaba ari yo mpamvu yongeye kugaruka.

Kuri Pasika, Perezida Sata yabwiye imbaga y’abakirisitu ko abantu bakwiye kurangwa n’umutima w’imbabazi, ati “Nk’abakirisitu dukwiye kubabarirana igihe hari umuntu uhemukiye mugenzi we. Niba tugifite inzangano dukwiye kwibagirwa ijuru. Reka twige kubabarira kuko nta mwere kuri iyi si.”

Fr. Banyangandora Viateur yazize kuvugira mu kiliziya ko hari ubusumbane mu bukungu muri Zambia, amagambo atarashimije Leta ihita imwirukana ku butaka bwayo.

Abanyarwanda bazi Banyangandora, bavuga ko ari umwe mu Banyarwanda bahawe Ubupadiri nyuma yo guhungira muri Zambia mu mwaka wa 1994, akaba afatwa nk’umugabo uvugisha ukuri kandi ntagire icyo atinya.

Geraldine Mukakabegu akora muri Minisiteri ishinzwe kwita ku mpunzi (MIDIMAR) akaba yarabaye muri Zambia nk’impunzi. Yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe uko azi Fr. Banyangandora.

Mukakabegu yagize ati, “Ari [Banyangandora] mu itsinda ry’Abapadiri bahawe imirimo y’ubushumba nyuma yo guhungira muri Zambia. Ni umuntu urangwa no kwisanzura mu bitekerezo cyane cyane iyo avuga amahame ya kiliziya n’ibireba imibereho ya muntu. Biriya babikoreye kuko ari umunyamahanga.”

Madamu Geraldine Mukakabegu yongeyeho ko Abanyarwanda bamwe bubashywe muri Zambia kubera amafaranga bafite, hari n’abubashywe kubera gutanga ruswa cyane iyo bashaka ibyangombwa byo gukorera muri Zambia.

Perezida wa Zambia Michael Sata yemeza ko Umupadiri w’Umunyarwanda wirukanywe muri Zambia yazize kwivanga muri politike (Ifoto/Interineti)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza