Polisi irasaba abashimuta inyamaswa gushaka ibindi bakora

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 30 Ukuboza 2012 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho ubushimusi bukomeje kwiyongera muri pariki y’Akagera no mu bindi bice by’igihugu, Polisi irihanangiriza abakora ibi bikorwa kubihagarika, ahubwo bagakora indi mirimo itabashyira mu kaga.
Mu butumwa busoza umwaka wa 2012 no gutangira uwa 2013, Polisi isaba by’umwihariko abaturiye pariki zitandukanye mu Rwanda kureka kwishora mu bikorwa nk’ibi ahubwo bakibanda ku gushaka indi myuga yabateza imbere, dore ko ngo gushimuta inyamanswa bihanirwa n’amategeko.
Polisi y’Igihugu itangaza ko (...)

Polisi y’Igihugu itangaza ko n’ubwo hakiri ibibazo by’inyamanswa zibasira abaturiye amapariki ubu hatangiye kubakwa inzitiro ku buryo inyamaswa nk’inzovu, imbogo n’ingona zibasiraga abahaturiye zitazongera; ariko n’aba baturage bagasabwa kudakomeza gukorera ibikorwa by’ubworozi muri aya mashyamba kuko ngo hari aho bikirangwa.

Urubuga rwa ‘internet’ rwa Polisi y’Igihugu rutangaza ko ko abaturiye amashyamba basabwa gukorana na Polisi bakayitabaza hagize inyamanswa zije kubonera, kugira ngo ibi bibazo byirindwe nta muntu bihutaje.

Itegeko nomero 417 ry’amategeko ahana, rivuga ko umuntu ufatiwe mu gushimuta, kugurisha no kwica inyamanswa ahanishwa igifungo kiva ku myaka itanu kugera ku myaka icumi, n’ihazabu iva ku bihumbi 500 ikagera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza