IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Polisi yerekanye batandatu bakekwaho kwicira mu Rwanda umucuruzi w’Umugande


Yanditswe kuya 23-01-2013 - Saa 13:57' na Olivier Rubibi

Kuri uyu wa Gatatu kuri sitasiyo ya Polisi ku Kicukiro, herekanywe abagabo batandatu bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi w’Umugande, Tunyinondi Dickson, uheruka kwicirwa mu Rwanda ku wa 17 Mutarama 2012.

Abo bagabo ni Munaba Joseph w’imyaka 34, Nyakagaragu Come w’imyaka 33, Bazirake Albert wakoranaga na Tunyinondi w’imyaka 65, Nzamurambaho wari umushoferi wa Tunyinondi w’imyaka 20, Ntakirutimana Francois w’imyaka 27 na Harerimana Shabani w’imyaka 25.

Abakekwaho kwica Tunyinondi

Bane muri abo bafashwe bemera ko bagize uruhare mu kwica Tunyinondi.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru buri wese mu bafashwe ashyira icyaha kuri mugenzi we, mu gusoza bose bashinja babiri batarafatwa, harimo uwitwa Musirikare na Mubiligi Fiston.

Nzamurambaho Jean Pierre, umushoferi watwaraga uyu mucuruzi Tunyinondi, avuga ko ariwe wamugambaniye afite gahunda yo kumwambura amafaranga, ngo ntiyashakaga kumwica. Ngo yibaza icyo bagenzi be bafunganye bamuhoye.

Uwari umushoferi wari utwaye Dickson amuvana i Gatuna amuzana i Kigali

Harerimana Shabani, umwe mu bafashwe, avuga ko igikorwa yakijyanywemo na shebuja Ntakirutimana, kuko ngo yakoraga akazi ko kwikorera imizigo atakoraga akazi ko kwica abantu.
Mu kwisobanura Ntakirutimana nawe yavuze ko ibyo kwiba Dickson yabibwiwe na Mubirigi Fiston, gusa we ngo yabitewe na shitani.

Harerimana wakoraga akazi ko kwikorera imizigo uri mu bakekwaho kwica umucuruzi w'Umugande

Abafashwe bemera bashyikirije Polisi 3 830 by’amayero, miliyoni eshatu z’amashilingi ya Uganda, na miliyoni icumi n’ibihumbi 194 by’amafaranga y’u Rwanda bacuje uwo umucuruzi bamaze kumwica.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Sup Theos Badege, avuga ko Polisi ikomeje gukurikirana abatarafatwa barimo Musirikare ndetse na Fiston, akemeza ko aho bari hose baza gufatwa nyuma ikaza gushyikiriza amadosiye ubutabera.

Badege yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kuba icumbi ry’ubugizi bwa nabi, ati “Abantu bakwiye gushakira ubukungu mu gukora bakirinda igihemu.”

Tunyinondi Dickson yishwe mu ijoro ryo kuwa 17 Mutarama saa mbiri z’ijoro (8:00 pm ) bamutsinze aho bita Rwafandi muri Rutare nyuma baza no kumutwikira mu modoka.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Sup Theos Badege yizeza ko nabatarafatwa bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Tunyinondi
IBITEKEREZO
Ni byiza kugaragaza abakekwaho ibyha ariko nanone bizajya biba byiza kurushaho nimuzajya mutubwira uko byaje kugenda mu gihe hari abamwe n'icyaha abandi bakaba abere. Nk'ubu muri iki kibazo hari abiyemereye ko babigizemo uruhare abandi baba abere ariko sinzi niba hari icyo mwabitangarijeho abasomyi banyu kugirango bamenye ukuri. Murakoze
Musubize13.02.2013 saa 03:36
######
umva bavandi ;njyembona kumufunga yewe bakamukatira burundu njyembona bidahagije kuko imiryango yabariyabahemu nibakumbura bazabasura arikose bavandi ; iriya nzirakarenganekonayo yarifite abayo bayibaga bugufi bonibayikumburabirashobokako bazayisura ,mbona ibyiza hagatekerejwe igihano cyumwihariko kumuntu wemera ibyo yakozeyewe akanabisubiramo.mugire amahoro
Musubize25.01.2013 saa 11:38
mtt
kuba uri umuntu ukica undi ngo urashaka umukiro w'iyi si,kandi isherezo ukazamusangayo,nakubaza ngo wamwiciye iki uzasubiza iki ?
Musubize25.01.2013 saa 04:29
Antoine
kuba uri umuntu ukica undi ngo urashaka umukiro w'iyi si,kandi isherezo ukazamusangayo,nakubaza ngo wamwiciye iki uzasubiza iki ?
Musubize25.01.2013 saa 04:29
Antoine
Sha nuko igihano cy'urupfu cyavuyeho niyo mpamvu abantu birirwa bica abandi. uwagarura icyo gihano kuko ufungwa abantu babigize ubusa.
Musubize24.01.2013 saa 08:36
icyontekereza
Sha nuko igihano cy'urupfu cyavuyeho niyo mpamvu abantu birirwa bica abandi. uwagarura icyo gihano kuko ufungwa abantu babigize ubusa.
Musubize24.01.2013 saa 08:36
icyontekereza
Jye ndibaza ukuntu abantu bafatwa bagahita bazana itangazamakuru urubanza rutaranaba bagahita bemera icyaha imbere ya za Camera.Igihe cyose umuntu ataracibwa urubanza aba ari umwere SVP.
Musubize24.01.2013 saa 05:06
Gatari
Ni ko se Gatari we, usanze umugizi wa nabi amaze kukwicira umwana ukamumenya ni uko wavuga ? Ubwo yaba ari umwere kubera ko atarajya mu rukiko ngo abacamanza babyemeze ? Mujye muva muri za theories hari aho zidakora.
24.01.2013 saa 10:53
Peter
ariko manayanjyewe kuki hanzaha hari ubwicanyi bukabije nibagende bahesheje isurambi igihugu cyacu gusa bira kabije imana imwakire mubandi bapfa barenganye nkawe
Musubize24.01.2013 saa 04:55
claude
Mubadanage gusa nta kindi, maze turebane nabo. Mbabajwe gusa n'imiryango yabo. Cyokoze sinzahure nabo basohotse. Ibyo byo byatuma ngaya urwambyaye imbere ya bose.
Musubize24.01.2013 saa 04:28
birakanuye gusa
Police turayishima !!!!!!!!
Musubize24.01.2013 saa 03:01
AARON
ariko ayo bamennye muri 94 ntahagije barekeye aho
Musubize24.01.2013 saa 02:28
amina
ibyo bigabo ntibikwiye kuba murwa gasabo pe
Musubize24.01.2013 saa 01:59
kinga
Yves nzarya duke ndyame kare !!!ntibazabahe burundu ariko zabakatire byibuze,imyaka 150 kuri buri wese.
Musubize24.01.2013 saa 01:35
Rwabika YVES
Abanyarwanda ubwicanyi buratwokamye,ubwo abashoramari b'abanyamahanga ntibari buze kwifata,dore nta minsi yari ishize bivuganye umuhinde muri MATEWUSI. Ni agahomamunwa,Leta ikwiye kwiga ingama zo gucubya ubu bwicanyi.
Musubize24.01.2013 saa 00:47
Munyarwanda
ntawe utabagaya wagirango bo ntamaboko ya gushaka ibyabo bagiye bakora bakareka kwiba no kwica
Musubize24.01.2013 saa 00:00
bebe
Ces imbéciles, bazapfa kabili.
Musubize23.01.2013 saa 14:18
GAT
Police y"u Rwanda murakora murakabyara !! Mbese ni uko nta nka ngira nazabagabiye kabisa ! Gusa mushake igihano cy'akabarore, kugira ngo abo bicanyi babireke ! Naho kubafunga gusa..... imiryango yabo irabasura mu gihe abo bishe biba byarangiye.
Musubize23.01.2013 saa 14:14
munyarwanda
Ariko nugute byumvikana ko umuntu ufite miliyoni za euro ashobora gutega tagisi za nyabugogo vraiment ?? ubwo yabonaga ko gutega indege kigali kampala bituma ahomba ?? Ndamugaye cyane njyewe mbona yizize wenda bari kumucucura ariko bakamureka kuko n,umuswa bihagije.
Musubize23.01.2013 saa 14:10
ddd
niyo atega indege wenda yari kugera aho ajya bakahamutsinda.ntiwagaya uwapfuye ahubwo wagaya abamwishe
24.01.2013 saa 03:53
anita
Have have kuvuga umuntu witahiye iyo urupfu rukurimo ntiwaruhunga ,Ikindi yumvaga afite umutekano we wose wasanga yari afitiye umushoferi we icyizere bitewe n'igihe Bari bamaranye,kandi usanga nayo mafaranga aba Atari aye,gusa s'ubwa mbere yarabikoze kuza kgl agasubirayo,yanagambaniwe n'abo , rero s'ibintu byapanzwe umunsi umwe n'umugambi mubi wari uriho.
24.01.2013 saa 11:34
Fatu
Nanjye ngize uwo mbonana nubwo ya 50.000 na mwica nkayatwara, bamfata bakamfunga nkajya kujya Leta, aho kugira ngo nicwe n'inzara hanze aha.
Musubize23.01.2013 saa 12:53
Cyihebe
Birababaje rwose abo bagizi ba nabi bazakanirwe urubakwiriye ni abantu babi cyane
Musubize23.01.2013 saa 09:53
christian
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!