Kwamamaza

Price water house coopers yatanze arenga miliyoni eshatu mu kigega Agaciro

Yanditswe kuya 9-02-2013 saa 13:55' na Deus Ntakirutimana
     


Umushinga price water house coopers ufasha mu gutanga ubwishingizi bwa za serivisi no kugira inama abasora, watanze inkunga mu kigega Agaciro Development Fund ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi 225 mu mafaranga y’u Rwanda ku wa gatanu tariki ya munani Gashyantare 2013.
Bernice Kimacia, umuyobozi w’uyu mushinga mu Rwanda, yavuze ko bakomeje kumva ikigega Agaciro kivugwa kenshi, nyuma yaho abakozi basaga 50 bawukoramo mu Rwanda bagatanga igitekerezo cyo gutanga inkunga muri iki kigega (...)

Umushinga price water house coopers ufasha mu gutanga ubwishingizi bwa za serivisi no kugira inama abasora, watanze inkunga mu kigega Agaciro Development Fund ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi 225 mu mafaranga y’u Rwanda ku wa gatanu tariki ya munani Gashyantare 2013.

Bernice Kimacia, umuyobozi w’uyu mushinga mu Rwanda, yavuze ko bakomeje kumva ikigega Agaciro kivugwa kenshi, nyuma yaho abakozi basaga 50 bawukoramo mu Rwanda bagatanga igitekerezo cyo gutanga inkunga muri iki kigega kandi bakayatanga ku bushake ari bwo baje gukusanya iyi nkunga.

Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ibaruramari rya Leta no kuritangaza Mukeshimana Marcel, yatangaje ko imiryango itandukanye ikorera mu Rwanda cyane idashamikiye kuri leta ikomeje kwitabira igikorwa cyo gutanga inkunga muri iki kigega.

Yatanze urugero ko n’uyu mushinga uza wiyongera ku yindi myinshi ikomeje kwitabira.

Mukeshimana yavuze ko kuba bakomeza gutanga inkunga ku bushake bigaragaza ko bazi neza ko uruhare rwabo kuri iki kigega rukomeye, bikaba binagaragaza ko ubu bwitabire buzakomeza.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved