IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Radiyo Inteko yashyizwe mu maboko ya ORINFOR

Yanditswe kuya 5-02-2013 - Saa 07:22' na ORINFOR

Radiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, Radiyo Inteko, kuri uyu wa mbere yeguriwe ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR.

Umuhango wo gusinya amasezerano yegurira ORINFOR Radio Inteko wabereye ku Kimihurura mu ngoro y’inteko ishingamategeko, umutwe wa Sena. Abanyamabanga bakuru bo mu mitwe yombi y’Inteko, Cyitatire Sosthène na Mukarurangwa Immaculé nibo basinye ku masezerano yegurira ORINFOR radio inteko. ORINFOR yo yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo w’agateganyo, Willy Rukundo.

Kwegurira iyi Radio ORINFOR byasabwe n’umukuru w’igihugu mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, asaba inzego bireba kubyihutisha kugira ngo inzego za Leta zo kugira amaradiyo atandukanye. Nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo, amasezerano yasinywe kuri uyu wa mbere ni ay’igihe gitoya ajyanye n’ingengo y’imari.

Hasinywa amasezerano yo kwimura Radiyo Inteko muri ORINFOR

Dr Ntawukuriryayo yasobanuye ko muri Kamena uyu mwaka aribwo ibikorwa byose bya Radio Inteko bizegurirwa ikigo gishya cya Leta cy’itangazamakuru Rwanda Broadcasting Agency.

Rradiyo Inteko intego yayo ni ukumenyekanisha no kugeza ku banyarwanda ibikorwa by’Inteko.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, unafite itangazamakuru mu nshingano ze, yatangaje ko kuba iyi radiyo yeguriwe ORINFOR bizatuma intego yayo irushaho kugerwaho.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa ORINFOR, Willy Rukundo, we avuga ko gushyikirizwa Radio Inteko bizatuma harushaho kunozwa umuyoboro w’itumanaho hagati y’abaturage n’abayobozi babo.

Kuri ubu ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru gifite radio ndwi ; umuyobozi w’agateganyo wa ORINFOR akaba avuga ko kuba hiyongereyeho na radio inteko yahinduriwe izina ikitwa Radiyo Rwanda Inteko, nta mbogamizi biteye mu rwego rw’abakozi, kuko radio Inteko isanganywe abakozi bayo.

IBITEKEREZO
Bravo Gatare Lambert. Wabajije ikibazo cyiza, kandi n'igisubizo cyihuse, cyinaza ari cyiza. Ibibazo nk'ibyo nibyo byari bikwiriye kuzajya bibazwa HE mu biganiro aba yabatumiyemo.
Musubize5.02.2013 saa 09:01
barihuta aime
Ariko ntacyo amategeko avuga ku gihe ubuyobozi bw'agateganyo bugomba kumara. Ese ubundi kubwita agateganyo cyangwa burundu icyangombwa si ukuyobora. Byaba se byari igerageza ngo W.Rukundo akaba atararitsinda, njye mbona ayobora neza kuko iyo biba nabii ntihari kubra akandi gateganyo. Gusa ibyo ari by byose nubwo ntazi amategeko numva hakagiyeho itegeko ridukiza kumva ngo umuyobozi w'agateganyo ntituzumve habonetse umuyobozi witwa wa burundu
Musubize5.02.2013 saa 07:40
betty
Bakureho rero na Salus kuko nayo ni iya reta maze nibamara no kuva mu maradiyo bazajye no muri Sport kuko sinumva ukuntu akarere kazajya kagira ikipe n'umurenge ukagira iyindi bikajya bihurira mu marushamwa bisumbanisha amafranga yose yaturutse mu misoro y'abaturage
Musubize5.02.2013 saa 05:41
rucibigango
nibyo nibatange ariko bikwiye no kugera mu zindi nzego aho usanga hari ibikorwa by'abikorera bikorwa leta ngo MINAGRI Ifite studio video na audio ahaaaaaaaaaaa
Musubize5.02.2013 saa 05:40
jb MUHURI
Ibi byose ni amayobera matagatifu nka ba bapadiri, bwa budahangarwa se bw'abadepite bacu bite ?? nagirango nicyo bakoze nta ukivuguruza none mu kiganiro gusa projet yabo ihita iyonga nk'amavuta y'amamesa bakojeje ku zuba. Reka babjye babakosora muba mwiyemeye cyane "honorableeee"
Musubize5.02.2013 saa 04:00
james
Ubundi se abayumvaga ni bangahe ko nayishakishije ikabura ? Keretse niba igenewe bamwe gusa> Ahubwo ibe ari yo izajya icishwaho amatangazo ya leta yose n'ibiganiro byayo noneho Radio rwanda ibone ubuhumekero bw'aho inyuza ibindi biganiro by'ingenzi byaburirwaga umwanya.
Musubize5.02.2013 saa 02:50
NSABIMANA M
Ariko se koko ibintu byose President ajye abanza abivuge mubone kubikora ? Njye mbona abayobozi dufite bafite ikibazo kabisa. Niba ari ukwitinya ! Nanjye simbizi kabisa ! None se ubu na Gasabo (Ku Gisozi) President azabanze ajye kureba uburyo mubwira umuturage ufite ibyangombwa by'ubutaka byose yarangiza akabwirwa ngo niyimuke agende ari ntaho kujya handi umwereka bizabone gukemuka ? Njye nasaba ko mwene aba bayobozi barindira gukemura ibintu bigaragara nk'ibibazo ari uko President ahageze ko bajaya bacishwaho akanyafu pe ! Wowe se Radio yo mu nteko ikoresha budget ya Leta hari n'indi ya Leta why ? Kare kose se ? Nive aho ahubwo ibyo mukora mujye mumanuka mubimenyeshe abaturage babatoye naho kubabwira ngo bajye babikurikirana kuri za Radio non ! Nimuve mu biro mumanuke wangu
Musubize5.02.2013 saa 02:20
byamungu
nibyo nibatange ariko bikwiye no kugera mu zindi nzego aho usanga hari ibikorwa by'abikorera bikorwa leta ngo MINAGRI Ifite studio video na audio ahaaaaaaaaaaa
Musubize5.02.2013 saa 00:39
jb MUHURI
Ariko iyo radiyo nayumvise muri iki gitondo kandi izina ryayo ntiryavuyeho ! Hiyongereyeho Radiyo Orinfor-inteko ! Ibi rero bikaba bisa n'urujijo kuko bitumvikana ukuntu inteko ishingamategeko ikomeza kugira radiyo ikorera mu nyubako zayo, inyuzaho amatangazo yayo mu gihe icyarwanywaga aruko Leta ikomeza kwikubira amasoko mw'itangazamakuru. Biracyari akavuyo rwose. Ese buriya amazi n'umuriro bikoreshwa muri gahunda z'iriya radiyo bizishyurwa bite ? Ese umugenzuzi w'imari ya Leta azabitandukanya ate ? Ariko se kucyi gukomeza gutsimbarara kumaradiyo ? Inteko ishinga amategeko ishobora kunyuza gahunda zayo kuri Radiyo na Televiziyo y'igihugubitagombye kunyura mu mafagitire menshi, bitihise ikiyambaza abikorera ku giti cyabo kuko n'ubusanzwe baba bafite ibiciro bimeze neza. Ikibazo nuko kugeza ubu tutarasobanukirwa impamvu amaradiyo yose akorera muri uyu mujyi wa Kigali atageza henshi mu gihugu ! Biteye isoni. Ese ubundi, Leta ifasha ite itangazamakuru ryigenga kwiyubaka ? Ngira ngo yagombye kurifasha iryemrera gukoresha iminara yayo ku buntu. Ariko Kubera ko twinjiye muri MONDE YA BETON-MONDE YA BENEFICE, usanga ikintu cyose ari ifaranga ! Birababaje
Musubize5.02.2013 saa 00:39
MONDE-YA-BETON

Musubize5.02.2013 saa 00:00
MONDE-YA-BETON
Ubundi yatangazaga iki ? inteko itekereza bimwe igahumeka kimwe , dore ko nabana b'impanga biba atali ijana kwijana aliko inteko yacu ni 100% yali ikeneye radio yo kuvuga iki ko byose bigenda neza 100% ??? ubwose iyo H.E adashishoza ngo abone ko iyo Radio inteko ifite ntacyo iyitangalizaho ko ali useless , byali guherera he ko mubadepite barenga 70 ko ntanumwe wali wabibonye ??
Musubize4.02.2013 saa 23:53
zigira

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!