IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

RDC : Imitwe irwanya Leta ikura intwaro imbere mu gihugu


Yanditswe kuya 18-10-2012 - Saa 03:20' na Maisha Patrick

Loni yakomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutweM23, u Rwanda na rwo rukabihakaba rwivuye inyuma ko ari ibihuha, ubu bimaze gushyirwa ahagaragara na bamwe mu bakuru b’ingabo za Congo, ko imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Kinshasa ikorera mu Burasiraziba, ikura intwaro imbere mu gihugu, aho zahishwe bakiri muri CNDP.

Ibi byashyizwe ku mugaragaro n’ingabo za Congo Kinshasa zavuze ko ziherutse kwigarurira agace ka Mpati muri zone ya Masisi mu mirwano ikaze yamaze iminsi ibiri, yabahanganishije n’inyeshyamba za M23 zashakaga kujya mu gace kahoze kayoborwa na CNDP gufata intwaro basize bahishe.

Nk’uko bitangazwa na Col. Olivier Hamuli, Umuvugizi w’akarere ka 8 k’ingabo za Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko bigaruriye agace ka Mpati muri zone ya Masisi, ubwo ingabo za M23 ziyobowe na Col Badege zashakaga kwerekeza mu gace kahoze kayoborwa na CNDP.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bwa M23 bubivugaho, ku murongo wa Telefoni tuvugana n’Umuvugizi w’uwo mutwe, Col. JMV Kazarama yabeshyuje ayo makuru, avuga ko nta ngabo bafite mu gace ka Masisi, ko ari ibinyoma.

Col Kazarama akomeza avuga ko uwitwa Col Badege atari uwo muri M23, ko afite umutwe ayoboye udafitanye isano n’uwabo ; akomeza avuga ko aherereye muri Masisi mu gihe M23 ibarizwa mu gace ka Rutshuru.

Ku makuru avugwa ko ingabo za M23 zaba zatangiye kugota Umujyi wa Goma, Col Kazarama agira ati "Mu minsi ishize twari twatangaje ko tuzafata Umujyi wa Goma kubera ubwicanyi bwari bumaze iminsi buhavugwa none bwarahagaze, nta mpamvu yo gufata Goma kandi ubwicanyi bwarahagaze."

Ku byari bimaze iminsi bivugwa ko Col Kazarama yaba yararashwe, yagize ati "Ndahari, ntabwo narashwe ibyo n’ibihuha."

Ibi bibaye mu gihe mu mujyi wa Goma hari abasirikari icumi barimo Lt. Col Solinoko n’umupolisi mukuru bakatiwe imyaka icumi y’igifungo tariki 15 Ukwakira 2012, bazira kugurisha intwaro.

IBITEKEREZO
ntibitangaje ibyo badukorera nuko babona turi kwesa imihigo buri munsi.kandi muzirikane ko ushaka kugusubiza inyuma igihe cyoseASHAKISHA INZIRA ZOSE ZO KUGUCA INTEGE.nibareke kwigora twarabavumbuye pe !burya ngo[[AMABUNO Y'INKOKO AGARAGAZWA NUKO UMUYAGA UHUSHYE AMABABA]ibyo abazungu bagiye badukorera uhereye ku gihe cy'ubucakara kugeza n'uyumunsi nibyo byabashwaje bibashyira kukarubanda ubwo rero ubarinyuma nawe aragiye INGWE ntazatinda kubona ko yabibeshyeho.
Musubize23.10.2012 saa 04:11
######
ndashima mwene kalinda inkuru ye kabisa urumugabo cyane kwihesha AGACIRO niyo tageti yacu wazeee Hatuezi kurudi nyuma ni lazima dusonge mbere
Musubize18.10.2012 saa 15:10
mukakamari
Songa mbele kabisa wazee. lakini munacimba mashimu yenu na watoto wenu. Pliz fight for peace not for domination. Wait and see
19.10.2012 saa 01:24
alice
ibyo nababwiye ntimubibona kugezubu abanyarwanda duteye ubwoba,umubare wabanyarwa wapfuye mugihe kintambara ,abazungu babona udahagije ,niyo mpamvu bashaka ibibazo ku RWANDA. kuko basanze abanyarwanda mushuki vuba kuburyo wica nuwakumbyaye ,ubundi se izo ntwaro za M23 bavuga iyo birukankanye abasirikare ba congo wibaza ko bazisubiranayo, abo bazungu bajya guha HABYARA imihoro yogutema abanyarwanda bumvaga atarabantu nkabandi ,banyarwana mufungure amaso mushishoze umuzungu abateranyije numunyekongo ngirango murabibona.
Musubize18.10.2012 saa 14:00
magayane
murashinyagura ntimuzi agahinda dufite tuzira ko tuvuga ikinyarwanda.weho nyoko bamwirukaho ureba naho waba uri ikirema ntiwazunguza imbago ?M23 ifite ukuri n'uko irwanywa na benshi
Musubize18.10.2012 saa 09:34
gad
Muvandimwe Gady Amahoro rwose nkumuntu wamaze imyaka irenga 39 muri Congo kandi nkaba nubu ngikurikiranira ibibera muri kiriya gihugu rwose reka tugirane debat ntoya nagirango nkubwireko M23 ntakuri naguke ifite uretse kwanduza isura y'abavuga ikinyarwanda n'abanyarwanda bose muri rusange ko twabanye n'abandandi,tukabana na bashi ,tukabana n'abangirima n'ubundi bwoko uzi bwose buba muri Kivu zombi,ko twabatungiyemwo inka ,tukiga tukaminuza,ubu baduhindutse kuberiki ?Maman wawe uvuga baramwirukankana kuber'iki ?Kuki se imyaka irenga hafi 100 batari barigeze baducokoza cyangwa ngo batwice ?Muvandimwe umuti urabye wibibazo bya Congo uzavugutirwa mubigaza byitwa UKURI,nahubundi nkuko nahoze mbisoma ibibazo bibiri bihangayikishije UN kandi idacunze neza bishobora kubyara intambara mbi za mena amaraso menshi ni Siria vs Turkia (ubushinwa Rusia Iran) kurundi ruhande hariho US UK FR GERMNY nibindi ahandi rero ni muri kano karere kibiyaga bigari dore noneho batangiye no gushyiramwo Uganda ahahhhaaaaaaa icyonzicyo kani nshyirimbere nuko urwanda rufite abayobozi beza bazi kwikosora vuba igihe bibonyeho amakosa nahubundi twe tugenda amahanga ni musengere akarere kuko ubu FDRL za nkora maraso zinterahamwe zabaye abatagatifu,kubera M23 kandi twari tuziko ari amashitani yintege nke.
18.10.2012 saa 15:10
Kavuna w’i goma
Nimba hariho inyungu muba mufite mubyo muvuga habo kumbuga no kuri radio turabihaze twebwe baturage. Dumuturage utuye IBUNAGA kandi ururimi rwagye rwambere akaba iri kinyarwanda. Sibyunva ibyuvuga ngo uzira ururimi rwawe rwi kinyarwanda. Mureke turyame tugire agatotsi nkabandi bantu. Mubona mwishimnye iyo abantu baza ahangaha ibunagana numugoroba bagataha gisoro ? byose turabizi ibikorerwa ahangaha kandi nimba udatuye iwacu . Mugire amahoro yanyagasani mwibuko natwe tutifuza kurara mugasozi.
18.10.2012 saa 17:33
james
Erega Kavuna nshimishijwe n'uko uzi congo,twebwe tubirwamo iyo Congo ifitanye ikibazo n'u rwanda umuntu wese uvuga ikinyarwanda surtout uwo bita umutusi aba ari mu kaga.uhinguka i GOMA bati<huyu kagome anatoka wapi ?> ntuharenge.arega nanjye sinshigikiye intambara kuko inka za data ziranyarwa,ntidusarure ibyo twabibye(nta keza k'intambara).
19.10.2012 saa 04:43
gad
@Honi, umujyanama harya aba ahatse uwo azigira, cyangwa aba amukorera ? Kurahura inama aho aliho hose zibonetse nta cyaha, cyane cyane iyo ari wowe ufata icyimezo. @M.nkusi, sinumvise icyo ushaka kuvuga kuko ntaho jye nishimiye ihagarika ry'inkunga ibyo bihugu byahaga u Rwanda, ahubwo nanjye nshigikiye Ikigega cy'Agaciro cy'Abanyarwanda cyo kwiteza imbere. Ndetse n'umusanzu wanjye jyewe nawutanze cyera, nzanakomeza ngutangane umutima ucyeye. Icyo ntazemera nuko igihugu cyanjye gitera amavi imbere ya barutuku ngo tubone turamuke. Iyo wemeye ugata agaciro ngo ukunde ugabulirwe ukunde uramuke, na none ntuba ukili umuntu, uba uhindutse inyanayimbwa. Jye rero suko mbona urwatubyaye : ndubona rwemye, rufite ubusugire bwuzuye, rufite ijambo mw'isi yose. Si Hege cyangwa Bruguiere mbere ye, cyangwa abandi bagerageje kuduharibika isura, bazatugeza hasi. Ni bamwe mu banyarwanda babishobora, ariko nabo ali uko tubibemereye. @Dez, jye ibyo uvuga iteka nsanga ntacyo nshobora kongeraho ngo birusheho gusobanuka cyangwa ngo byubake. Ni nkamwe abanyarwanda nzi yuko batazemerera abo alibo bose, baba abanyarwanda cyangwa ba mhatsibihugu, kudusubiza ikuzimo bigeze kutugezamo.
Musubize18.10.2012 saa 07:37
Mwene Kalinda
turashaka references z aho iyi nkuru yavuye n uwabivuze ??????????????????
Musubize18.10.2012 saa 07:09
Z
Ariko uririrwa ubaza uretse se no kubaza aho yavuye wababajije n'amatariki byabareyeho igihe.com ahaaaa intwaro se ziva muri kongo CONGO ikora intwaro ?
18.10.2012 saa 10:10
ukurikuzatsinda
ese Laurent NKunda ari hehe ? uwamufunze ninde ?? vivez Laurent nkunda
Musubize18.10.2012 saa 06:48
####
Ariko n igitangaza, ibya Nkunda ubona bihuriye he n uwanditse iyi nkuru. Aho si inzozi ?
18.10.2012 saa 08:45
pkanama
Ariko tuzameya abavuga ukuri ari bande ? Singaye na Pilato wabajije ngo ukuri ni iki ? Buri muntu agira ukuri kwe cg. habaho ukuri kwemerwa na bose ? Muzansobanurire kuko iyo bigeze ku Rwanda biba inshoberarubanda.
Musubize18.10.2012 saa 06:15
Matsiko
Iyo babiri baburana umwe aba yigiza nkana. icyo nzi abazungu batewe umujinya no kubona umuntu utabapfukamira kandi w'umunyabwenge bareba bagasanga mu gihe kiri imbere azabimisha ijambo no mu bandi banyafrika bagizwe ingaruzamuheto none sinakubwira ibyaha barabishakisha ku ngufu. no kwa Sadam nta nuclear zahabonetse, none abamotsi badataha mu gihugu kubera ibyo bishinja bibuke ko nyine nta kigoryi kiri mu rwanda. ibyaba byiza rero ni baze duhuze ubwo bwenge naho ubundi nta muntu ukunda urwamubyaye wakoreshwa n'abazungu kugeza ubu kandi ba Musinga, Rudahigwa, Rukara icyo bazize ni ugukunda igihugu. na Habyara wari uzi kwigira imbwa yabo nti byamuhiriye. Plz mutekereze mufata reference ku mateka muhindure imyumvire.
Musubize18.10.2012 saa 06:09
Rukaragata
erega abazungu batunzwe n intambara ziba mu bindi bihugu ! ibyo bavuga se ngo u rwanda rufashisha se s ibo babikora mu rwanda hari uruganda rufabrika se intwaro ? hanyuma se ababikoresha ntibaba babiguze ? Hehe ???? kwa babandi ( soi-disant ) banga intambara kandi bakunda droit de l homme !
18.10.2012 saa 11:03
vraisrwandaise
ese uwanze kubapfukamira uvuga ninde ? ntihakagire ugarukwa n'ibyo yakoze ngo yitakane abazungu.
2.11.2012 saa 10:21
hadidja
Abashinzwe iperereza bagombye kutubwira abayobozi bakuru batanga amakuru atali meza kurwanda bayaha abazungu ? kuko ubu biravugwa ko munzego zose zubuyobozi , halimo abantu kandi bakomeye batanga amakuru kubanyamerika no kubanyaburayi , ngo hali nabasilikali bakorera inzego zo henze !!!! mubashake mubigishe gukunda igihugu !!!! niba alibyo byaba bitoroshye !!!
Musubize18.10.2012 saa 06:07
Intore
@Intore : Nta butore bwawe ahubwo icyo ugamije ni ukuvuga ko byacitse ubuyobozi bw'u Rwanda bwuzuye abagambanyi ari nabo batanga amakuru yo kuba u Rwanda rufasha M23, ubwo ukaba ubihinduye fact idasubirwaho kuko byatanzweho amakuru n'abayobozi b'u Rwanda ari nacyo wari ugamije !! Niko, muri iriya ngirwa report hari aho wumvise ziriya ngirwa experts zivuga ko zahawe amakuru n'abayobozi b'u Rwanda , tureke noneho n'abasirikare barwo ? Ibi ni ibyo wifuza kandi ntabyo uzabona !
18.10.2012 saa 11:48
Dez
@ mwene kalinda , , erega ndabona kubwawe ubona infashanyo zahagaze ubona ko ntacyo zatwaye urwanda cg ruzitwaye ??? uziko uli umushinyaguzi ?? none se ubona kubera ibyo twita ibinyoma ntangaruka byagize zitali nziza cg zizagira ??? wishinyagura ahubwo mureke dukore hard twiyubakire igihugu dutanga infashanyo yacu muli GACIRO FUND , naho ibindi ubyihorere
Musubize18.10.2012 saa 06:03
M.nkusi
M23 nayo ntanikigenda erega, esubundi ubwo bari mubiki ko ndeba byabayobeye !! Nibamese 1
Musubize18.10.2012 saa 06:00
xx
Ubundi intwaro zituruka mu bihugu bizikora hatarimo u Rwanda. Igurwa ry'intwaro haba kuri za Leta cg ku mitwe yitwara gisirikare bikorwa buri gihe ku buryo buziguye. Ntabwo ari itangwa ry'amasoko busanzwe. Intwaro zikunze kugurwa n'inyeshyamba muri Africa cg Amerika y'amajyepfo akenshi ziba ari occasion/second hand. Hari abantu rero n'amashyirahamwe bakora ubu commissionaires rwihishwa intwaro zigaturuka ahantu hatandukanye zikaza rwihishwa. Niba hari ahantu M23 ikura intwaro mu Rwanda niho hava nkeya ziramutse zihaturutse. Izo mbunda za occasions zituruka henshi. Hari n'inyeshyamba zimwe zigurisha izindi. Urugero imbunda zarwanishwaga na Jonas Savimbi wa UNITA, John Garang wa SPLA, Joseph Koni wa LRA nayo iri mu marembera, Fodeh Sanko etc.. n'izindi nyeshyamba zitandukanye mu karere zagiye he ? Sinvuzeko zaje muri CNDP/M23 ni urugero nshatse gutanga. Ikigaragara gusa ni uko ubu izo M23 ikoresha inyinshi cg zose ni izo bafite kuva igihe cya CNDP n'indi mitwe kuko niyo Leta ya Congo itabagora ikabakira neza ntabwo bari kugaragaza vuba amaturufu yabo (strategy, logistics, partners, etc....) kugeza ikizere kimaze kuba cyose. Imbunda zishaje mu Rwanda RDF yakomeje kujya izitwika ku bwinshi kandi ku mugaragaro.
Musubize18.10.2012 saa 05:39
rwesamugabo
bizashira kuko ntakabura invano, maze na savimbi yarapfuye avaho, koni arahunga, rucuru,masisi, ni congo kandi ndizerako yesu ari hafi kudufasha. abihishe inyuma nyagasani azabagororera kenshi, kuko ngo isahani ugereyemo mugenzi wawe. nakubwiriki...
Musubize18.10.2012 saa 05:24
Augustin
Rugemintwazane, yewe, koko ngo nta muryango ubura ik....... . Erega iyo werura ukavuga ko abo baranga amakuru y'ibinyoma nawe wifuza kubajyamo. Naho ibyo gutega iminsi urwanda , cg kudutera ubwoba ushatse wabireka kuko ntibidufasheho na gato. Urifuriza abanyarwanda ibyago !!!! Yewe, uzabaze abo mwafatanyije gukora genocide, bazakubwirako bibeshye cg babeshywe iyo babimenya ntibaba barabikoze kuko nabo bitabaguye neza. Uzasanga ko ari wowe wenyine ugitsimbaraye kuri sekibi, kandi koko wisuzume.
Musubize18.10.2012 saa 05:21
Ben
Namwe ibyo mwakoze uzabaze bene wanyu witonze, uzasanga bitarabaguye neza na mba. Insinzi yarasohoye ariko itugeraho yaraboze uruhande rumwe kuko yaje yisasiye ingogo n'ubwo havugwa ngerere... Ubu iraseruka igashinyiriza ariko ni chirurgie estetique bayikoreye, igice kinini ni mastic na protheses ! Ikuyeho akenda gatwikiriye abenshi bakwiruka abandi bagahahamuka...nako bagahungabana. So, nta murato mbonye aho !
18.10.2012 saa 07:35
Ngarukiyurwanda
Please president kabila,can you listen m23 as congolese people and then siting around table for the purpose to find out the solution
Musubize18.10.2012 saa 04:42
patarick pacu habi
@Rugemintwazane, komeza urote niba aribyo bigushimisha. N'abandi barushaga Hege ingufu bagerageje gucura ibimenyetso ngo babeshyere u Rwanda ariko nabo ibyabo byarabapfubanye - shyira muli abo abantu nka Bruguière, etc. Ngo ukuri kuba kugishyiramo inkweto zo kwirukiramo ikinyoma cyageze kw'igorofa rya karindwi, ariko amaherezo uko kuli niko kugira ijambo rya nyuma. Wowe yoboka ibyo binyoma byabo ushuka yuko bageza u Rwanda hasi, ukomeze uyoboke rutuku, ariko amaherezo tuzareba uzasigara agihagazi izi mburagasani za Hege n'agatsiko ke nta n'ukizibuka.
Musubize18.10.2012 saa 04:27
Mwene Kalinda
@Mwene Kalinda : Nanjye ntyo. Ubu rero uyu Rugemintwazane aba azi ko hari uwo atera ubwoba amukangisha ibyo ku ngoma ya Habyara.Reka nanjye mwibwirire : Iyo nama atanze ntayo RPF imusabye, niba ibyo yita ''ibimenyetso'' bishinja u Rwanda abifite nagende abitange, nta wumusabye imbabazi na gatoya. Ndangize mubwira nti : n'ibitari ibi twabyikuyemo, n'imvura itari iyi yarahise. Niba yari ategereje ko u Rwanda rutembagara, ntabyo ateze kubona. Nashake ikindi kizamushimisha ahandi. Cyakora kurota byo kimwe n'abandi nkawe nibakomeze barote n'ubundi nta gihe batarose kandi ntaho inzozi zabo zabagejeje.
18.10.2012 saa 06:03
Dez
Ngo bere kuyoboka ba rutuku ? Ninde se ubafiteho nk'abajyanama ?
18.10.2012 saa 06:32
Honi
Honi, uramusubije pe !!!!
18.10.2012 saa 07:21
cubahiro
@Mwene Kalinda na Dez : Ntawe uhakana ko muri inkotanyi cyane ariko mwitondere amagambo mukoresha. U Rwanda ntabwo ari RPF, kandi RPF ntabwo ari U Rwanda. Plz mureke kuvangavanga ibintu !
18.10.2012 saa 07:29
Karima
Ariko nawe uvugana confidences zirenze urugero...ubwo se abo ba rutuku uvuga ba conseillers ba President Kagame abenshi sibo kandi babihemberwa ?? Ikindi se iyo bakubwiye ngo "rebera ku mateka"...none se nyine kangahe umuntu bamukomera amashyi hanyuma bakamuca inyuma bakamutera urw'ingusho ?? So amakosa abereyeho kuvugwa no gukosorwa...kandi niyo urenganywa ukuri kuratinda ariko kuratsinda ! naho ntagahora gahanze utumva impanuro ntabwo ari urusasu cg umuhoro bikiza ibibazo ! Ibi bintu bya Congo bimaze kurambirana buri wese arahira avuga ukuri kwe...amateka ntiyatwigishije birababaje !
18.10.2012 saa 07:30
Rutalindwa
Nyamara kumva ko ibitekerezo by'umuntu umwe aribyo byubaka igihugu si byiza. None ba Karegeya, Nyamwasa, Rugigana, nta miryango bagira ? Ugira ngo nta makuru babona ku bibera hano iwacu ? Ese ntibabivuga kubera uko babayeho ?! Mujye mukoma uruskyo mukome n'ingasire bagenzi !
18.10.2012 saa 11:45
Hyor
Unva nawe ko umenyeko tubeshyerwa mwene data !!! erega n'amahanga arabizi ko byose ari ibihuha, ariko bizashira tuuuu kandi neza cyane. reka izinterahamwe zivugisha ayimbwa yarambye... barabeshya urwanda ntabwo ruzasubira aho rwavuye muri 1994. Reka abanyarwanda bunva dushyire hamwe maze ibigarasha bizagwe mumafiriti yabazungu. ariko ndibo nasaba imbabazi nkataha.
Musubize18.10.2012 saa 04:12
kenny mudeyi
Tuzaba tubimenya ubwo Sanctions committee izaba imaze gufatira ibihano ! Gusa ubu isi yose iduhanze amaso ! Hari abiyemeje guha UN amakuru ku bateza akaduruvayo mu gihugu gituranyi cya Congo baturutse mu Rwanda. Ibimenyetso byinshi byaratanzwe kandi ndahamya neza ko abazashinja u Rwanda bari no mu gihugu ! Utazi umunyarwanda amuratira ko azi ubwenge ! Nibuka ukuntu abantu babyiniraga Habyarimana ukabona ari umubyeyi UShagawe ! Nyamara uko byarangiye bizwi na bose. Abo muri RPF rero mufatire urugero ku mateka, mushakishe intsinzi. Nubwo abanyarwanda batazwiho kwamaganaingoma ibayoboye, ikibabaje n'uko bamwenyura bajunditse umugaga ; ntukababone bakwanze ! Bizabe ibyuya.
Musubize18.10.2012 saa 03:55
Rugemintwazane
Ibyo uvuze n'ukuri kwambaye ubusa. Ntagahora gahanze, reka turebe aho bigana. Uko ikinyoma cyagenze na ascenseur ni nako kizamanuka n'indi. Ariko mwitonde ,ukuri kurazamuka kuri escalier n'amaguru.
18.10.2012 saa 05:32
Kanyana
@rugemitwazane,urambabaje,umaze imyaka ingahe utegereje ???umeze nkayampyisi yagiye nyuma yumuntu itegereje ko akaboko kagwa hasi,wibagirwe ukureyo amaso,kuko ntiduteze kugwa cyangwa gusubira inyuma.
18.10.2012 saa 07:53
rumanzi
Barakubeshye, mwese mushakira igihugu cyanyu ibibi kizabakamana ngaha aho nibereye. Niko sha ibihano biruta ibyariho muri 1994 ni ibihe abo abo barutuku badutereranaga. Iki ni ikibazo toto kizayoyoka uko cyaje. Niba batadukeneye se buri munsi wumva ukuntu bisukiranya bakirwa baba baje gukora iki ? Ikipe nziza yishakira abafana, muzababara murangire ibikorwa bijye mbere.
18.10.2012 saa 08:05
kaka
tuzabeshyerwa kugeza ryari ? ibi bikwiye kurangira.
Musubize18.10.2012 saa 03:46
peter
sha va kubwa tuzarurwana i bigarisha na mwanya nabagambanyi RNC ariko ntamuryango ubura ibicucu ariko ntituzabemerera ko badusubiza inyuma .
18.10.2012 saa 06:44
kayitankore

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!