RAB irahumuriza abahinzi ko nta wuzabura ifumbire bitewe n’uko itangwa na rwiyemezamirimo

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko isoko ryo gucuruza inyongeramusaruro rihawe ba rwiyemezamirimo, bamwe mu bahinzi bagaragaje impungenge z’uko igiciro gishora kuzamuka bikaba byatuma ibiribwa bihendaku masoko; ariko ikigo cy’u Rwanda cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kirabasaba kwibumbira mu makoperative kugira ngo bajye bahabwa inguzanyo y’ifumbire.
Ni mu gihe bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bashobora kuzajya bongera ibiciro uko bishakiye, ifumbire ikabona uwifite.
Mbere y’uko igihembwe (...)

Mbere y’uko igihembwe cy’ihinga gitangira mu kwezi kwa Nzeri 2012 abahinzi bahabwaga inyongeramusaruro ku nguzanyo, ariko ubu byarahindutse basigaye bayigura nta nguzanyo usibye abari mu makoperative.

Musabyimana Innocent, Umuyobozi Wungirije wa RAB yatangarije IGIHE ko nta muhinzi ukwiye kugira impungenge, kuko ngo ba rwiyemezamirimo bapiganira isoko uwo Leta ibona arikwiye akarihabwa. Ati ”Abahinzi twabahaga ideni ry’inyongeramusaruro ariko kubera ko ibyo baba bahinze biba byeze bamwe bakanabigurisha twashyizeho gahunda y’uko bajya bahita bishyura.”

Akomeza avuga ko abahinzi bishyize hamwe mu makoperative baba bafite amahirwe yo kubona inguzanyo y’ifumbire, kandi ko Leta yishyura 50% by’igiciro cyose umuhinzi akiyishyurira asigaye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza