IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
Remera: Imiryango 25 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye

Remera: Imiryango 25 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye


Yanditswe kuya 9-02-2013 - Saa 13:34' na Olivier Rubibi

Kubana binyuze mu nzira zemewe n’amategeko ni bumwe mu buryo bugabanya amakimbirane mu muryango. Ibi ni byo byatumye ku murenge wa Remera, ku wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare habera igikorwa cyo gusezeranya imiryango 25 yabanaga ku buryo butemewe n’amategeko.

Iyi miryango uko ari 25 n’abana babo n’aba baherekeje bari babukereye mu makote ku bagabo n’amakanzu n’uturabo mu mutwe ku bagore baje gusezerana imbere y’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera ahugura abagiye gusezerana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Kayihura Felix mbere yo gusezeranya iyi miryango yabanje kuyibutsa inshingano z’umugabo n’umugore mu rugo ndetse n’akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko.

Kayihura yagize ati “Mu gihe mwari mutarasezerana, mwabanaga ku buryo bunyuranije n’amategeko, umwe yashoboraga kuba yabyuka akaguta akagenda kandi nta tegeko na rimwe ryakurengera ibyo biramutse bikubayeho. Guhera ubu nta kindi cyabatandukanya uretse amategeko.

Nyuma yo kubigisha buri muryango ugizwe n’umugabo n’umugore begeraga ibendera ry’igihugu bakarahira barifasheho ko bagiye kubana nk’umugabo n’umugore.

Nzigiye asezerana na Mukeshimana

Nzigiye Jean Bosco w’imyaka 54 wasezeranye n’umugore we Mukeshimana Angelique w’imyaka 34 yatangarije IGIHE ko ubu noneho ari bwo yumva ko afite umugore. Ati “Umugore wanjye Mukeshimana aracyari inkumi, numvaga kubana na we tutarasezerana binteye ipfunwe.”

Gusezerana imbere y’amategeko bituma umuntu n’ubundi ashobora kurengerwa nayo igihe habaye ikintu gishobora kubangamira umwe mubasezeranye.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO