IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Rubavu : Abakora uburaya barasabwa ubufatanye mu gukura Intara ku mwanya wa nyuma, mu kuboneza urubyaro


Yanditswe kuya 1er-10-2012 - Saa 00:39' na Maisha Patrick

Nyuma y’aho bigaragariye ko Intara y’Uburengerazuba ariyo yanyuma mu kuboneza urubyaro, mu Karere ka Rubavu hatangijwe gahunda y’ubukangura mbaga mu bakora umwuga w’uburaya n’abahoze bawukora aho basabwe kwirinda kubyara abo badashoboye kurera, kwirinda Virusi itera SIDA, no gukangukira ibikorwa bibateza imbere.

Depite Mporanyi Théobard, yavuze ko impamvu Intara y’Uburengerazuba iza ku mwanya wa nyuma mu kuboneza urubyaro, ari uko ihana imbibi n’igihugu cya Congo, no kuba hakigaragara ubuharike, n’uburaya. Yasabye Akarere ka Rubavu gufata ingamba zikomeye.

Ku Ruhande rwa Karere ka Rubavu Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirasafari Rusine Rachel, yavuze ko mu ngamba bafite harimo guca umwuga w’uburaya, babakangurira kwibumbira mu makoperative kugira ngo biteze imbere.

Ku ruhande rw’abakora umwuga w’uburaya n’abawuretse bari aho, batanze ubuhamya bavuze ko bibumbiye mu makoperative babifashijwemo n’umuryango Ihorere Munyarwanda, abenshi bakaba bamaze kwivana mu bukene cyane cyane abavuye mu mwuga w’uburaya bakaba bamaze no kwiyubakira amazu.

Ku Ruhande rw’uhagarariye Umuryango Ihorere mu Nyarwanda Mwananawe Aimable, yavuze ko abahoze mu mwuga w’uburaya bagera kuri 511, uyu muryango ukaba ubafasha kwirinda SIDA, kubaha inguzanyo zibafasha kwiteza imbere, kubabafasha mu bworozi buciriritse, kubaha amahugurwa, ndetse n’inkunga y’amafaranga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwiyemeje ko bugiye gufatanya n’Umuryango Ihorere Munyarwanda, mu kurushaho gukangurira abaturage muri rusange gukomeza gahunda yo kuboneza urubyaro, no kureka umwuga w’uburaya.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!