Nyuma y’imvura imaze igwa mu karere ka Rubavu na Nyabihu bigatuma imigezi yuzura, mu murenge wa Nyamyumba, abana batatu batwawe n’umugezi wa Burehe.
Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabitangaje abana batwawe n’umugezi baburiwe irengero, harimo uwitwa Niyonshuti, Uwamahoro na Mukandayisenga bose bari hagati y’imyaka 12 na 18 y’amavuko.
Abaturage baturiye uyu mugezi bavuga ko abo bana babuze bagiye kuvoma ku iriba riri mu mudugudu wa Buhogo ku gicamunsi cyo ku wa kane taliki ya 18 Ukwakira 2012. Ubwo bambukaga umugezi bajya ku iriba hakurya y’umugezi, amazi amazi n’ibitaka byamannutse mu mugezi birabatwara baburirwa irengero. Uwo mugezi wiroha mu kiyaga cya Kivu.
Ingabo na Polisi zirwanira mu mazi, ku bufatanye n’abaturage, bakaba bakomeje gushakisha imirambo y’abo bana, ariko nta murambo n’umwe uraboneka.
Nyirarume w’umwe mu bana babuze yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bamenye amakuru y’ibura ry’abo bana babibwiwe n’abaturanyi, gusa ngo bazi neza ko abo bana bitabye Imana hakaba hasigaye gushakisha imirambo.
Ikibazo cy’uyu mugezi ukomeje kwangiza imitungo n’ubuzima bw’abaturage, ngo cyaba gikomoka ku kuba uyu mugezi warahoze unyura imbere mu ruganda rwa Bralirwa, nyuma urwo ruganda rukawimurira inzira nk’uko bitangazwa n’abaturage.
Umukuru w’Umudugudu wa Rambo Habimana François, avuga ko umugezi wacaga hagati mu ruganda, kubera kuzura ugateza umutekano muke mu ruganda, ndetse n’ingo zirukikije, uza kwimurirwa inzira kuko urwo ruganda rwigeze no kumara igihe kinini rudakora kubera amazi menshi, gusa ngo kuwimura ntacyo byakemuye ahubwo ngo byatumye urushaho kugira ingaruka ku baturage.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyamyumba witwa Kazungu Vedaste, akaba ari nawe uri gukurikirana iby’iki kibazo by’umwihariko, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko umuhanda wakozwe nabi na VUP, bityo bikaba byongera ingorane.
Aha yagize ati “ uyu muhanda wakozwe mu rwego rwa VUP, hari na rwiyemezamirimo wawupiganiye, ariko mu itangira ryawo havuzwe ko inyigo yawo yakozwe nabi, kuko hari ahagombaga kubakwa ku buryo umugezi utazajya uca mu muhanda, ngo ugere no mu baturage”.
Kugeza ubu ibimaze kwangizwa n’uyu mugezi wa Burehe ni byinshi, birimo umuhanda uva Brasserie werekeza i Nkora wacitse bigatuma nta modoka ishobora kuwunyuramo, hari kandi amazu 15 yasenyutse, imitungo inyuranye hamwe n’imyaka y’abaturage kugeza ubu itarabarurwa.
Kugeza ubu, abaturage bangirijwe nta butabazi barabona nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyamyumba.
Akarere ka Rubavu kakaba gakomeje kwibasirwa n’ibiza, dore ko mu minsi ishize, amazi yinjiye mu ruganda rw’ikawa rwa SOPECAF, akangiza ibigera kuri miliyoni 670 z’Amanyarwanda.
Izuba Rirashe
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |