Abayobozi n’abanyamukuru baruzuzanya mu nshingano zabo kuko bose barengera uburenganzira bw’abaturage, ibi ni byavugiwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abanyamakuru n’abayobozi batandukanye b’Akarere ka Rubavu.
Kuri uyu wa kane tariki 9 Kanama mu cyumba cy’isomero rya kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteri ishami rya Gisenyi( RTUC), Abanyamakuru n’abayobozi bakorera mu Karere ka Rubavu bahawe amahugurwa y’umunsi umwe, yateguwe na ambasade ya Leta Zunz’Ubumwe z’Amerika mu Rwanda.
Aya mahugurwa yari agamije kumenya imikorere y’itangazamakuru mw’iterambere, guhuza abanyamakuru n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu hakarebwa imikoranire hagati yabo mu kazi ka buri munsi.
Jean de Rugira, Umuyobozi wa Radio y’abaturage ivugira mu karere ka Rubavu, yavuze ko bigaragara ko aya mahugurwa yazanye umusaruro mwiza kuko hari igihe abayobozi bagiraga urwikekwe bagafata abanyamakuru nk’abanzi babo, ariko bakimara gukurikirana aya mahugurwa hari icyo bakuyemo kuko wabonaga batari basobanukiwe neza ibyerekeye itangazamakuru.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,
Nyirasafari Rusine Rachel nawe wari witabiriye aya mahugurwa, aganira na IGIHE yagize ati “Twishimye cyane ko tubonye umwanya wo guhabwa amahugurwa turi kumwe n’abanyamakuru, tukaba dukuyemo byinshi. Twamenye amategeko agenga itangazamakuru natwe ntitubereyeho kwica amategeko ahubwo ndasaba yaba abayobozi n’abaturage kujya batanga amakuru kuko ari uburengenzira bw’umuturage, n’umunyamakuru akagira uburenganzira bwo gutara amakuru.”
Dr Christopher Kayumba umwe mu batangaga amahugurwa, yavuze ko itangazamakuru rifitiye abayobozi akamaro rikamenyekanisha ibikorwa byabo, avuga ko banuzuzanya mu nshingano zabo kuko bose barengera uburenganzira bw’abaturage.
Haba abanyamakuru n’abayobozi, baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo, icyagaragaye nuko abanyamakuru bahuraga n’imbogamizi zo kubona amakuru ku bayobozi , nabo bavuga ko ibyo bitazongera. DR Kayumba yasabye abanyamakuru batagira imyifatire myiza ko bidakwiye nk’umunyamakuru w’umwuga, ahubwo ko bagomba kurangwa n’ikinyabufpura no gukunda umwuga wabo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |