IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Rubavu : Abatuririye Gishwati barasaba kurenganurwa


Yanditswe kuya 11-10-2012 - Saa 03:15' na Patrick Maisha

Abaturage batuririye ishyamba rya Gishwati mu gace gaherereye mu murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, barasaba ubuyobozi kubarenganura kubera ikibazo cyo kuba baraheze mu gihirahiro batimurwa cyangwa ngo bemererwe gukora indi mirimo aho batuye.

Bavuga ko bahagaritswe guhinga, kandi ubuyobozi bukaba bwarabahakaniye ko butazabimura.

Aba baturage bavuga ko batarwanya gahunda za Leta, ahubwo ko ubuyobozi bwabasezeranyije ko batazigera bimurwa ahubwo bazabakorera amaterasi mu duce tumwe na tumwe ahandi hakaba urwuri nyuma y’igihe gito bagatangazwa no kubona imyaka yabo irandurwa n’abantu baturutse muri Minisiteri y’ubuhinzi bakora mu mushinga wo gutunganya ishyamba rya gishwati ariwo Gishwati Water and Land Development Management.

Umwe muri aba baturage witwa Bisengimana Patrick avuga ko bagiye bahagarikwa kenshi kugira icyo bakora batategujwe, kuko byageze n’aho intumwa za Ministeri y’ubuhinzi zirimo uwitwa Mugabo Floriyani baje bakabwira aba baturage ko bazakomeza gutura muri ako gace.

Izi ntumwa ngo zabasabye gutera umucaca aho batuye, bakibaza niba bazatungwa n’uwo mucaca kandi bari basanzwe ari abahinzi.

Sebikari Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, aganira na IGIHE yavuze ko ikibazo cy’abaturage kizwi kandi ko ubuyobozi bw’umurenge bwakiganiriye n’umushinga wo gutunganya ishyamba rya Gishwati.

Uyu muyobozi yongeraho ko abakozi b’umushinga baba barakoze amakosa, kuko bari bahaye abaturage igihe kingana n’icyumweru kimwe ngo babe bakemuye iki kibazo ariko nyuma abaturage bagatangazwa no kubona uyu mushinga utangira kurandura imyaka y’abaturage nta gisubizo babahaye yewe n’icyumweru kitararangira.

Ibi rero ngo byateye abaturage kwihagararaho birukana ababaranduriraga imyaka, ariko ubuyobozi bw’akarere bukaba bwaravuze ko bugiye gukurikirana iby’iki kibazo n’ubwo kugeza ubu abaturage bagitegereje.

IBITEKEREZO
Aba baturage barumiwe ahubwo
Musubize12.10.2012 saa 12:21
zuzu
Birababaje kubona abantu bangana kuriya bahagarikwa ku buryo budasobanutse ;abakora biriya bashobora gutuma abaturage banga Leta.Mugire mukyemure kiriya kibazo muburyo bwihutirwa.
Musubize12.10.2012 saa 10:09
mahoro
Aba baturage nabo gutabarwa, hari n'abandi benshi mu murenge wa Bigogwe nabo bishwe n'Inzara, yewe ntibangira naho gutera imboga. Bayobozi, Inzara iryana nabi. Ibaze utari bubone umushahara nyuma y'ukwezi, ese byagenda bite ? Wavuga ibingana iki ?
Musubize11.10.2012 saa 11:56
amuri
Iki kibazo kirakomeye cyane kuko kirareba abandi benshi batari abavuzwe gusa kuko barumiwe (nibo bahagaritswe mbere). Uzagere mu murenge wa Kanzenze, Bigogwe na Jenda ubaze umubare w'abantu babujijwe guhinga nyamara ntiberekwe ahandi bagomba gushakira imibereho. IBY'ABAHOZE MURI GISHWATI BIRAKOMEYE NYAMARA INZEGO ZIRABYIRENGAGIZA KANDI ABANTU BAFITE UBUKENE N'INZARA BITEYE AGAHINDA.......................................BIRABABAJE. Nasaba abanyamakuru b'igihe kuzasura n'iyo mirenge yavuzwe.
Musubize11.10.2012 saa 11:06
Geofrey Kimenyi
Nimubafashe gutabaza kuko ubuzima burahenze,ubuse harumuntu utabona hanzaha ?
Musubize11.10.2012 saa 06:23
maman
Ngo bahagaritswe guhinga kandi ngo ntibazimurwa none bazakora iki ? 2013 is coming
Musubize11.10.2012 saa 04:37
2013iscoming
Aba bakora muri uyu mushinga ni kwakundi bashaka kwangisha abayoborwa ibikorwa bya leta nyamuna nibajye bareba ukuntu bakunvikana ubwo se koko bazatungwa n'umucaca ibi nagahoma munwa. Abaturage nibareke bakore kuko ibi bishobora gutera inza murakoze.
Musubize11.10.2012 saa 03:41
kuku

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!