Hashize igihe kirekire abanyarwanda bagenda n’abandi bakorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bahohoterwa, ariko kuri ubu biragaragara ko bimaze gufata indi ntera, kugeza n’aho batangiye kwicwa no gukorerwa ibindi bikorwa bigaragaza ubunyamaswa buri gukorwa ahanini n’ingabo za Leta ya Kongo.
Ndabaramiye Juma ni umusore utuye mu kagari ka Kanembwe, mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu, yagize amahirwe yo kugera mu Rwanda taliki ya 26 Nyakanga 2012, nyuma yo gutoroka abasirikari ba Leta ya Kongo (FARDC), bamukubise ku buryo bukabije, aho izi ngabo zakoreshe inkoni abasirikari bitwaza, maze umugongo n’amaguru bye birahababarira bikomeye.
Uyu musore wageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo,ku italiki yavuzwe haruguru, yahise afatwa n’ingabo za Kongo ubwo yari agiye kugera hafi y’akazi ke, dore ko asanzwe akora imigati aho bayicuruza (Boulangerie), maze zimwaka ibyangombwa bye ,zisanze ari umunyarwanda, zimurambika hasi zirakubita.
Kimwe n’abandi banyarwanda bose bahohoterwa muri Kongo, Ndabaramiye nawe yafashwe ashinjwa kuba ari umusirikare w’umutwe urwanya Leta ya Kongo uzwi ku izina rya M23, ariko we akabahakanira ababwira ko afite akazi ko gukora imigati.
Inkoni zimaze kumurembya yasabye aba basirikari ko bamurekura maze akajya kubazanira amafranda, maze nabo bamubwira ko agomba kubazanira amadolari 50, ariko ababwira ko atazi ingano y’ayo ari bubone, bemera kumurekura ariko basigarana indangamuntu ye bamubwira ngo arayifata azanye amafaranga.
Nyuma yo kurekurwa yahise agaruka mu Rwanda, maze yitabaza inzego zibishinzwe cyane cyane izishinzwe umupaka, abasha kongera kubona indangamuntu ye, nkuko yakomeje abibwira Ikinyamakuru Izuba Rirashe.
Abanyarwanda benshi bahahira muri kongo,ntibahazinukwa, dore ko n’uyu musore nawe yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko adateganya kureka kujyayo, nubwo yahakubitiwe, kuko yemeza ko ariho akura amaramuko, ati “ wa munyamakuru we sinakubeshya ngo nirarire, nzasubirayo rwose, kuko niho nkura amafaranga yo kuntunga”, Ndabaramiye.
Nubwo uyu yagize amahirwe yo gutoroka, mu mujyi wa Goma, hari Gereza yitwa TD iherereye ku kibuga cy’indege ikomeje gushyirwa mu majwi, ko abafashwe bose ariho bajyanwa gukorerwa iyicarubozo, biviramo na bamwe gupfa, bitewe n’uburyo bafatwa.
Iyi gereza iravugwamo abanyarwanda 4 baherutse gufungirwamo, ndetse umwe muri bo akaza kugwa mu maboko y’ingabo za Leta ya Kongo, ubwo ziteguraga kubarekura ngo baze mu Rwanda.
Ibi byose bije bikurikira ibyabaye taliki ya 21 Kamena 2012, ubwo abanyarwanda 11 babashije kugera mu Rwanda, bavuye muri iyi gereza, aho bari bafite ibikomere by’amabuji (bougies) n’iminyururu byakoreshejwe bahohoterwa, ari nako bagaragaza ko ibikorwa bikorerwa muri iyi gereza biteye ubwoba.
Naho ku italiki ya 9 Nyakanga 2012, abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kongo, babashije gutabarwa n’igipolisi cy’icyo gihugu ndetse na bagenzi babo bigana, kuko abamotari hafi ya bose bakorera mu mujyi wa Goma, babyutse babahiga kugeza n’aho babasanze ku bigo bigaho.
Nubwo abanyarwanda bagenda n’abakorera muri Kongo bakomeje guhohoterwa, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,Louise Mushikiwabo, mu kiganiro cyatambutse kuri radio na television by’igihugu ndetse n’amaradiyo yose y’abaturage, yavuze ko bazakomeza kubikurikirana ndetse bakanavugana na Leta ya Kongo, ikareka gukomeza gushyigikira abagirira nabi abanyarwanda.
Hejuru ku ifoto :
Bamwe mu banyarwanda baherutse guhohoterwa muri Kongo
Izuba Rirashe
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |