Rubengera: Urubyiruko rwubakiye umusaza utishoboye runamworoza inka

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 5 Gashyantare 2013 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Abasore n’inkumi bo mu Kagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bubakiye Ntashavu Laurent utishoboye inzu ya miliyoni zirindwi banamworoza inka ya kijyambere.
Ibi bikorwa byagezweho nyuma y’uko urubyiruko rwa buri murenge w’akarere rwegeranyije inkunga y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda.
Uru rubyiruko rwubatse inzu hanyuma imishinga ya PSP na World Vision bayikorera isuku, nk’ uko tubikesha urubuga rw’Inama cy’Igihugu cy’Urubyiruko.
Ntashavu avuga ko uru rubyiruko (...)

Abasore n’inkumi bo mu Kagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bubakiye Ntashavu Laurent utishoboye inzu ya miliyoni zirindwi banamworoza inka ya kijyambere.

Ibi bikorwa byagezweho nyuma y’uko urubyiruko rwa buri murenge w’akarere rwegeranyije inkunga y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Inzu Ntashavu yubakiwe

Uru rubyiruko rwubatse inzu hanyuma imishinga ya PSP na World Vision bayikorera isuku, nk’ uko tubikesha urubuga rw’Inama cy’Igihugu cy’Urubyiruko.

Ntashavu avuga ko uru rubyiruko rwamufashije kubona aho aba heza, kuko yari amaze igihe apagasa. Yanashimiye kuba baramuhaye inka izamufasha kwiteza imbere.

Bihira Innocent ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka Karongi, yashimiye urubyiruko imbaraga bagaragaje muri iyi hagunda yo kuremera utishoboye, gahunda iri mu bifasha Abanyarwanda kwikura mu bukene.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza