Rugendabari: Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga avuga ko ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho mu Murenge wa Rugendabari, by’umwihariko mu Rwanda muri rusange, bikomoka ku miyoborere myiza igihugu gifite iha buri muturage kugira uruhare mu bimukorerwa.
Ibyo Lt Gen Charles Kayonga yabitangaje ku wa 27 Gashyantare 2013, ubwo yari mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Rugendabari ahatashywe ibikorwa bitandukanye byiganjemo inyubako zirimo ikigo nderabuzima, ishuri, isoko, inzu (...)

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga avuga ko ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho mu Murenge wa Rugendabari, by’umwihariko mu Rwanda muri rusange, bikomoka ku miyoborere myiza igihugu gifite iha buri muturage kugira uruhare mu bimukorerwa.

Ibyo Lt Gen Charles Kayonga yabitangaje ku wa 27 Gashyantare 2013, ubwo yari mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Rugendabari ahatashywe ibikorwa bitandukanye byiganjemo inyubako zirimo ikigo nderabuzima, ishuri, isoko, inzu y’abajyanama b’ubuzima ndetse n’inzu zubatswe n’Ingabo z’igihugu muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’igihugu (Army Week).

Lt Gen Kayonga yatangaje ko ibikorwa by’amajyambere bishyigikiwe n’inkingi y’ubumwe bw’Abanyarwanda bubaha kugira ubufatanye, maze bagakorera hamwe bagamije imibereho myiza n’iterambere rya buri wese.

Yongeyeho ko inshingano z’Ingabo z’u Rwanda atari ukurinda igihugu gusa, ko ahubwo bafite n’umuco wo gufatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere rirambye.

Yakomeje kandi akangurira abaturage, cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangamira kandi bikadindiza iterambere, bitewe n’uko muri iki gihe byibasiye cyane urubyiruko kandi ari zo mbaraga z’igihugu.

Bimwe mu bikorwa byagezweho mu Murenge wa Rugendabari mu rwego rwo kwiteza imbere, harimo ikigo nderabuzima cyatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 268.568.824, isoko ryubatswe ku mafaranga 180.654.172 , umuriro w’amashanyarazi watwaye 272.912.634 frw, amaterasi yakozwe ku buso bungana na hegitari 524 agatwara amafaranga agera kuri miliyoni 325, ishuri ribanza ryubatswe ku bufatanye na Bureau Social rigatwara miliyoni 72 frw.

Muri gahunda yo gutura ku mudugudu, Abanyarugendabari bafatanyije n’Ingabo z’Igihugu batangije inyubako mu mudugudu wa Nyundo, ubu hakaba hamaze kubakwa inzu zigera ku 132, Umurenge kandi ukaba warakoze imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero 5,8 ku mafaranga angana na miliyoni 29, hubatswe kandi n’ibiraro rusange ku mafaranga angana 1.985.000 bikaba birimo inka zigera ku 172, hubakwa n’inzu Umurenge Sacco ukoreramo.

Bamwe mu baturage ba Rugendabari batangaje ko ibi bikorwa byabafashije muri byinshi, hari n’abagiye babona akazi mu mirimo itandukanye yakozwe muri gahunda ya VUP, bakabasha kwiteza imbere mu miryango. Zimurinda Jean Marie, umwe muri abo baturage yatangaje ko ku bw’amafaranga yakoreye muri iyo mirimo yamufashije gutura ku mudugudu, ubu inzu ye ikaba irimo umuriro w’amashanyarazi.

N’ubwo aba baturage bishimira iterambere bagezeho, bavuga ko bafite ikibazo cy’uko batabasha kureba televiziyo Rwanda. Bifuje kandi ko Perezida wa Repuburika Paul Kagame yabasura bakamushimira ibyiza akomeje kubagezaho bamwirebera amaso ku yandi.

Munyentwari Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yatangaje ko hirya y’ibikorwa bigaragara byiza byagezweho, agaciro k’Abanyarwanda kabaha guharanira kudakomeza gusindagizwa ahubwo bagaharanira ko ibikorwa by’iterambere bikomeza kwiyongera, bikaramba kuko bibumbatiwe n’ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku miyoborere myiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza