Ruhango : Umunyonzi yahotowe

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Umusore wakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku igare witwa Safari Nzabakurana w’imyaka 30, wari utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, mu kagari ka Rwinyana yishwe n’abagizi ba nabi, bamwambura igare yakoreshaga.
Amakuru atangazwa na Rwambonera Vianney, umuyobozi w’Umudugudu wa Kirambo aho nyakwigendera yapfiriye, aravuga ko tariki ya 23 Mutarama 2013 ahagana mu ma saa yine z’amanywa yahamagawe kuri telefoni n’umuyobozi w’Akagari ka Rwinyana, amubwira ko mu mudugudu we hapfiriyemo (...)

Umusore wakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku igare witwa Safari Nzabakurana w’imyaka 30, wari utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, mu kagari ka Rwinyana yishwe n’abagizi ba nabi, bamwambura igare yakoreshaga.

Amakuru atangazwa na Rwambonera Vianney, umuyobozi w’Umudugudu wa Kirambo aho nyakwigendera yapfiriye, aravuga ko tariki ya 23 Mutarama 2013 ahagana mu ma saa yine z’amanywa yahamagawe kuri telefoni n’umuyobozi w’Akagari ka Rwinyana, amubwira ko mu mudugudu we hapfiriyemo umuntu.

Nyuma yo kumenyeshwa yo kumva ayo makuru, abaturage bahuruye basanga umurambo wa Safari mu mazi rwagati mu bitare bya Rwamigambi, abaturage bahuruza inzego z’umutekano, na Polisi ihageze umurambo wakuwe mu mazi, aho bari jugunywe yakuwemo imyambaro yari yambaye yose.

Nzabakurana bamujyanye ku bitaro bya Gitwe ngo harebwe icyamwishe, abaganga bemeza ko yishwe, akubiswe ikintu gikomeye kuko yri anafite uruguma mu mutwe.

Nyina wa Nzabakurana,Matilde Mukansoro, yadutangarije ko ababajwe cyane n’urupfu umwana we yapfuye kuko yari umwana umwe rukumbi yari afite. Ikindi kandi agaragaza ko afite impungenge ko abamwiciye umuhungu nawe bazamuhitan, akanavuga ko atumva impamvu yatumye bamwica.

Ati “Mu bisanzwe nta muryango mfite ku buryo hari amashyari n’amakimbirane uyu mwana wanjye yazize, gusa nanjye mfite ubwoba ko abakoze ibi bazanyivugana”.

Mukansoro Matilde um­ubyeyi watewe agahin­da no kubura umwana umwe gusa yarafite

Kuba nta makimbirane yari azwi yatuma bamwicira umwana, binahamywa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zaho.

Safari Nzabakurana yakoreraga umwuga we w’ubunyonzi mu gasanteri ka Gitisi.

JPEG - 102.5 kb
Abaturanyi ba Mukansoro Matilde baje kumufata mu mugongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza