IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ruhurura yo mu Gatsata iracyateye impungenge abahatuye


Yanditswe kuya 4-07-2012 - Saa 14:30'

Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamabuye hari Ruhurura yatewe n’isuri imanuka iva mu ishyamba rya Jari ikaba ibangamiye abayituriye.

Ikinyamakuru IGIHE cyaganiriye na bamwe mu baturage bahaturiye, bavuga ko ikibazo cy’iyo ruhurura kimaze igihe kinini cyane kandi ntacyo abayobozi bagikoraho.

Umwe mubo twaganiriye utarashatse ko tumutangaza izina yagize ati : ”Nk’ubu jyewe maze imyaka igera kuri 14 ntuye aha ariko kuva nahaza narayihasanze gusa uko yarimeze siko ikimeze ahubwo igenda yiyongera uko imvura iguye.”

Twegereye umwe mu baturiye iyi Ruhurura akaba ari nabo bigaragara ko ishobora kuzagiraho ingaruka nyinshi kuko igenda icukuka yerekeza ku nzu batuyemo atubwira ko nta kintu na kimwe bajya bayikoraho. Abajijwe niba hari ibikorwa bajya bahateganyiriza nk’umuganda, yasobanuye ko nta na rimwe bari bahakorera.

Ikibazo cy’iyi ruhurura kandi giteye inkeke cyane cyane kubyerekeranye n’isuku nke kuko ubu bayigize nk’ingarane (ikimoteri) abaturage bamenamo imyanda kuburyo usanga byatera indwara. Urugero nk’indwara ya Malariya, mu gihe hari bihuru umubu ushobora kwihishamo.

Mbarushimana Corneille, umuhuzabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye, abajijwe ingamba bahafatira yatubwiyeko bigoye cyane kuhubaka ngo kereka Akarere kabihize mu mihigo y’umwaka utaha kuko ariko gateganya ingengo y’imari.
Yagize ati : “Biragoye kuhubaka ariko ubu turi gukora urutonde rw’abatuye nabi bose kugira ngo turebe uko twabikemura”. Akomeza avuga ko ibi byose biterwa n’imiturire mibi akaba ari nayo mpamvu bafashe ingamba zo kubimura bakabatuza aheza.

IBITEKEREZO
Hari igitekerezo nahitishije ho ejo hashize arikondabona ntacyo mwashizeho.Cyari kibogamye se ko mbona aribyo mukunze gusaba abatanga ibitekerezo ?Bantu bo mu Gatsata mwihangane.Nari nanditse mbaza aho iyo RUHURURA IHEREREYE yuko iphoto iri hano ntiwamenya ngo nihehe,kandi mu Gatsata hari ruhurura zirenze nibuze eshatu.Ngaho
Musubize5.07.2012 saa 13:28
Kalisa
Hari igitekerezo nahitishije ho ejo hashize arikondabona ntacyo mwashizeho.Cyari kibogamye se ko mbona aribyo mukunze gusaba abatanga ibitekerezo ?Bantu bo mu Gatsata mwihangane.Nari nanditse mbaza aho iyo RUHURURA IHEREREYE yuko iphoto iri hano ntiwamenya ngo nihehe,kandi mu Gatsata hari ruhurura zirenze nibuze eshatu.Ngaho
Musubize5.07.2012 saa 13:27
Kalisa
Muravuga iyi Ruhurura ko ari mukagari ka Nyamabuye,ariko ntimuvuga neza ahariho.Hari RUhurura yari hafi yahahoze sitasiyo ya lisansi,hakaba naRuhurura yari hafi yahahoze Kiliziya Gatolika,haraho bitaga Akamyunguzi cyangwa Uruvumburankwavu,nihehe muraho hombi.None se uwajya gusura abaho yahagarahe ari muri Twegerane cya ngwa taxi ?Abaturage bahatuye ni bihangane.Ubwo abayobozi barebe icyo babakorera,yuko Mabarushimana wenyine nku umuyobozi wa kagari ntacyo yakora.Naho kuba hari imihigo yahizwe,igihe itarashirwa mubikorwa se Leta yarebye kungengo y'imari iteganya igatabara vuba,abaturage batarazira akamama.Nukureba nuburyo bwo gukora imiringoti.Baturage ba NYAMABUYE mwihangane.Imana ibabe bugufi.
Musubize4.07.2012 saa 16:36
Kalisa
Muravuga iyi Ruhurura ko ari mukagari ka Nyamabuye,ariko ntimuvuga neza ahariho.Hari RUhurura yari hafi yahahoze sitasiyo ya lisansi,hakaba naRuhurura ari hafi yahaoze Kiliziya Gatolika,haraho bitaga Akamyunguzi cyangwa Uruvumburankwavu,nihehe muraho hombi.None se uwajya gusura abaho yahagarahe ari muri Twegerane cya ngwa taxi ?Abaturage bahatuye ni bihangane.Ubwo abayobozi barebe icyo babakorera,yuko Mabarushimana wenyine nku umuyobozi wa kagari ntacyo yakora.Naho kuba hari imihigo yahizwe,igihe itarashirwa mubikorwa se Leta yarebye kungango y'imari iteganya igatabara vuba,abaturage batarazira akamama.Nukureba nuburyo bwo gukora imiringoti.Baturage ba NYAMABUYE mwihangane.Imana ibabe bugufi.
Musubize4.07.2012 saa 16:32
Kalisa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!