Kwamamaza Tigo_ digital garden

Rulindo: Umuyobozi w’Akarere yoroje abana b’abakene

Yanditswe kuya 9-02-2013 saa 16:06' na Richard Irakoze
     


Ubwo yasuraga ikigo cy’amashuri abanza cya Kirenge mu Murenge wa Kisaro ku itariki ya karindwi Werurwe 2013, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yemereye inkwavu 50 n’inka imwe abanyeshuri batishoboye biga muri iri shuri.
Yasabye aba bana kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo borora neza ayo matungo, mugira ngo banabashe kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo avuga ko yageneye aba bana inkwavu mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bamubwiye (...)

Ubwo yasuraga ikigo cy’amashuri abanza cya Kirenge mu Murenge wa Kisaro ku itariki ya karindwi Werurwe 2013, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yemereye inkwavu 50 n’inka imwe abanyeshuri batishoboye biga muri iri shuri.

Yasabye aba bana kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo borora neza ayo matungo, mugira ngo banabashe kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, umuyobozi w'ishuri n'abanyeshuri borojwe

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo avuga ko yageneye aba bana inkwavu mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bamubwiye birimo ubukene mu miryango, no kutagira ubwisungane mu kwivuza. Yagaragaje ko inkwavu yageneye aba bana bagomba kuzitaho, umusaruro uzazivamo ukazabafasha kunganira ababyeyi babo mu gukemura ibibazo bafite mu miryango.

Nyirababera Batamuriza, umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza kuri iki kigo, avuga ko ashimira umuyobozi w’akarere ku bw’inkunga yo kuboroza yabageneye kuko ngo urukwavu azahabwa ruzatuma abasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko ntabwo afite ubu bitewe n’ubukene bw’ababyeyi be.

Umuyobozi w'akarere n'umuyobozi w'ishuri rya Kirenge

Anito Ramirez, umuyobozi w’iki kigo cy’amashuri, ni umufurere (frère) ukomoka mu gihugu cya Mexique. Yatangaje ko ashimira umuyobozi w’akarere ku bw’inkunga yabageneye, kuko bizafasha abanyeshuri babo kuzamura imibereho yabo.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved