Rulindo: Yatawe muri yombi akekwaho gukuramo inda y’amezi arindwi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Mutarama 2013 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi hafungiye umugore w’imyaka 30, Josianne Uwingeneye wo mu murenge wa Cyinzuzi, Akarere ka Rulindo ukekwaho gukuramo inda y’amezi arindwi.
Nk’uko Polisi yabitangaje Uwingeneye yamutawe muri yombi biturutse ku makuru umuturage yahaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ku wa 14 Mutarama, abanye nta nda agifite kandi yari atwite, hahita hitabazwa Polisi.
Uwingeneye yari asanganywe abana babiri nabo ngo bafite ba se batandukanye.
Polisi ivuga ko (...)

Polisi ivuga ko Uwigeneye yemera ko yayikuyemo, akavuga ko yabitewe n’uko yabonaga atazabasha kwita ku mwana mu gihe uwayimuteye yari amaze kumwihakana.

Aramutse ahamwe n’icyaha yahanwa n’ingingo ya 162 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n‟ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza