IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Rusizi : Abanyamadini mu biyaga bigari barasabwa kutavanga Politiki n’iyobokamana


Yanditswe kuya 17-10-2012 - Saa 01:31' na Jean Pierre Niyibizi

Ibi babisabwe n’umumisiyoneri Emmanuel Rapold wo mu gihugu cy’u Bufaransa. Abapasitori 100 baturutse mu madini atandukanye yo mu bihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari, ni ukuvuga u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu biganiro byabahuje ahanini byabakanguriraga kutivanga muri Politiki y’ibi bihugu no kudashyigikira ibikorwa bibi bibangamira Politiki, ahubwo bakubahiriza inshingano zabo zo gusakaza inkuru nziza mu bantu.

Bimwe mu byo Rapold yagarutseho ni ukubuza abapasitori kuvanga imirimo, aho usanga iby’Imana babivanga n’iby’isi, agatanga ingero kuri bamwe bivanga mu bijyanye n’intambara, amacakubiri, inzangano n’ibindi kandi ari bo bakagombye kubihosha babisengera kuko ngo ari zo nshingano zabo.

Akomeza avuga ko impamvu abapasiteri bagomba kwirinda amakimbirane ari uko aka karere gakomeje kwibasirwa n’imvururu kandi ugasanga n’abanyamadini babigiramo uruhare bigatuma abayoboke babo batamenya uruhande bahereramo kuko aba bayobora baba bafashe impu zombi.

IBITEKEREZO
NIRERE URAKOZE WUMVISE NEZA CRITIQUE NATANZE NUBWO USHAKA KUBYOROSHYA, KUKO IBYO NASHATSE KUVUGA USOZA UBIVUZE, NIBYO NARAKOMERETSE MBONA ABANYAMADINI BA DETOURNA IMANA KU MUGARAGARO NATWE TUKAVUGA AMEN.AMAVI YACU YOSE HASI NDASHAKA KUVUGA DUSENGE, TWICISHE BUGUFI MBERE Y'IMANA, TWERE IMBUTO "QUE NOTRE VIE SOIT UNE PRIERE" UMUNTU WESE MU BYO AKORA BYOSE AJYE AREBA UMUGENZI WE UMUTURANYI WE UMUVANDIMWE UMUHISI N'UMUGENZI AKIBAZA AMWERERA IMBUTO GUTE ? BAGENZI IBIGERAGEZO BYABAYEHO KANDI BIZABAHO ARIKO IJAMBO RY'IMANA RIRAVUGA URUGAMBA S'URWANYU. IMANA YACU IFITE IMBARAGA, IFITE UBUSHOBOZI, IFITE BYOSE ICYO TWAKORA TURAYISABA TWIZERA,ABANYAMADINI BIVANZE MURI APOLITIQUE BABA BARI KURWANA N'IKI ? NDABABWIRA KO IMANA IRASHOBOYE BAJYE BAYIKORERA BARI KUMWE NAYO.GHANDI YIGEZE KUVUGA : " tout ce que vous faites pour moi sans moi vous le faites contre moi " NANJYE ngo :"tout ce que vous faites pour Dieu sans Dieu vous le faites contre Dieu".I LOVE YOU GOD.
Musubize18.10.2012 saa 03:46
umutesi
haahaaa !muransetsa cyane ese mwibwirako politic ari mbi ?ese kombona no munsengero arizo zirirwamo gusa !munyumve neza si mvuzengo ba pasteurs bajyemo ariko nda babwirako abantu bumva ko politic arimbi mwibwirako tudafite abakora politic no gusenga twasenga cg izo nsengezabaho turi muntambara no mubindi bibazo ?ni yo mpamvu bavuga ngo ubuyobozi buva ku Imana.ahu bwom icyo dusabwa nugusenga kugirango politic igire impinduka nziza nabayikora bayoborwe ni Imana.
Musubize17.10.2012 saa 10:45
why ?
Umuntu aca urubanza bitewe na standards cg yardstick akoresha. Ninde wavuze ko idini na politike bitavangwa ? Niba abazungu baragiranye ibibazo na kiliziya bigatuma batangiza mouvement ya secularism, ibyo bibe ihame kuri buri wese ? Tuzakolonezwa kugeza ryari ? ubwo siyo mpamvu aho bumvise sharia baza batarwambaye ? Mose cg David bari abaki ? Muhammad yari iki ? Prophets and kings and military rulers.Typical Kaffir a.k.a westerners.
Musubize17.10.2012 saa 08:02
Abdullah
@Umutesi, nkuriye ingofero critique ukoze kandi utababariye rwose. Usibye ko mu by'ukuri bigaragara ko wanakomeretse ariko ni ukwihangana. Ngize akabazo gusa ku bintu byinshi umaze gusenyagura wemeza ko Imana itabikeneye, hanyuma ugasoza uvuga ko icyo ishaka ari amavi yanyu yose hasi... Ntabwo numvise neza icyo ushatse kuvuga. Ni ukuvuga se ko babashyira muri songamane bakabashingisha amashanya cyangwa ni bimwe najyaga mbona abarimu bo hambere aha birizaga umwana inyuma apfukamye kubera ko yasakuje mu ishuri ? Sobanura neza kuko ntumva ukuntu twajya dukora imirimo yose dupfukamye bigashoboka kuko hari iyo bakora bahagaze nko guhinga, kubaka, indi bakayikora bicaya nko gutwara imodoka, kwakira imisoro mu biro, kwandika... no mu nteko mbona bahora bicaye... Niba kandi washatse kuvuga gusenga simbizi kuko hari ubwo Imana yivugiye ko ayo masengesho yanyu atagira umutima, mugereka ku ubukozi bw'ibibi n'ubugome itayakeneye... Dusobanurire
Musubize17.10.2012 saa 06:26
Nirere
Missioneur ambabarire, ibyo yavuze si ihame. Imbere yo kubifataho ihame ugomba kubanza gusobanukirwa n ibikurikira : Mbese Politiki iki ?, abo banyamadini Politiki ibagiraho uruhe ruhare ? Mbese abo bayovoye bo ibagiraho uruhe ruhare ? amadini bayoboye arihe ari mu kirere cyangwa ari kw'isi hakinirwa Politiki ? Aba Pasteurs bazima buzuye si indorerezi, ntanubwo ariba Nsiniteranye, ahubwo bagomba kuba abantu barwanya Ikibi n'aho kiri hose. kubwanjye bagomba kuba basobanukiwe cyane politiki zibyo bihugu kabamenya n'umurongo cyangwa icyerekezo politiki ibaganishamo, bagomba no kugira icyo bakora kugirango iyo politiki igende neza. Abameze batya nibo bashobora kuba abarinzi b'abayoboke babo, ndetse n'abayobozi beza.
Musubize17.10.2012 saa 06:14
######
Ntabwo ar'abanyamdini bivanga muli politiki ahubwo abanyapolitiki nibo bivanga mu madini, noneho aba nabo kubera ubwoba bakayoboka bakibera ba ndiyo bwana. Ibyo Yesu yarabyanze, arabizira
Musubize17.10.2012 saa 05:53
kalisa
Karabaye ahubwo , kuvuga ibyimana niki ? ese uba ubibwirande ? Ubwo abantu bapfe byeye kuvugwa ko bativanga muli politiki ???
Musubize17.10.2012 saa 04:22
karekega
Emanuel rapold, que le seigneur te bénisse. le probleme que l'evangelisation des saintes ecritures connait aujourd'hui au congo, au rwanda, au burundi et en afrique voire meme dans tous les pays demandants(en voie de dvpmt), c'est que les dirigeants des Eeglises s'ingerent dans la politique des lieux ou se trouvent leurs eglises et cesdits pasteurs commettent des degats terribles, p.ex bcp de pasteurs ont trempe leurs mains dans le sang des innocents pendant le genocide rwandais et burundais, bcp de pasteurs congolais, africains et ces pasteurs dans les pays en voie de developement en general n'ont pas peur de Dieu pour s'ingerer dans les haines politiques et les tueries de tous ordres.
Musubize17.10.2012 saa 04:13
bisengimana@yahoo.fr
Byose IMANA IRABIZI,KANDI IZABAHA VUBA IGISUBIZO.ARIKO MUJYE MUNIBUKA KO UMUKIRISTO ARI UMUNYARWANDA !
Musubize17.10.2012 saa 04:09
felicien
Uyu mumisiyoneli avuze ibintu by'ukuri rwose ! Ubundi nta muntu uvuga ko akorera Imana (Pastors,....) wagombye kujya muri politique, nk'umukristo nsanga atari byo nanjye kubera iyi mpamvu : Umuvugabutumwa yagombye kuba nta ruhande abigamiramo, akwiye kuba avuga iby'Imana gusa, ni ukuvuga kwamamaza inkuru nziza y'ijambo ry'Imana mu bantu bose, agomba kuba ari ikitegererezo cy'imirimo myiza mu bandi bityo akaba yatanga n'inama ku bantu bari gukora nabi kandi abibona, akaba yanasabwa kwigisha cyangwa gufasha aho amakimbirane ari. Izo nshingano zose, ziramusaba kuba we ubwe abantu bamuziho kuba ari neutre mu biri kuba icyo gihe. Ngiyi impamvu nanjye nshigikira ko abihaye Imana, badakwiye kwivanga mu bijyanye na politique, bayaba kuba mu mashyaka n'ibindi nk'ibyo.
Musubize17.10.2012 saa 02:32
CHERUBIN
Ahaaa ! None se idini ry'ikinyoma ko mu biriranga harimo kwivanga mu by'isi no gucyeza abami babiri ! Ahubwo nasabe abayoboke kwivangura n'abo banyabinyoma hanyuma nibabura amaramuko bazamesa rumwe. Idini ry'ukuri ni ukutiyandurisha iby'isi Jc 4:4
Musubize17.10.2012 saa 02:28
X
MON SEIGNEUR RAPOLD NDAGUSHIMA BYIMAZEYOOOOOOOOOOO ABA BAGABO IMANA BASENGA YARANANIWE, CYANGWA NI UKUTAYIMENYA, NONE BARIKUYIFAHA NGAHO MURI RDC ABAGATORIKA NGO BARI KWIGARAGAMBYA,(umukristu wigaragambya atanga buhe butumwa ?yarabonekewe se nibura ?) NGAHO KMP NGO AGIYE KURIRIMBA I GOMA NGO KUBERA UMUTEKANO NGO ABISHYIZE KU GISENYI ( niba basenga bagapanga gahunda none se Imana basenga ntabwo yabarindira umutekano cyangwa barapanze batarasengera iyo gahunda) NGAHO PASTEUR W I BUKAVU AJE GUTOKESHA SHETANI I CYANGUGU (nizeye ko bamujyanye i Ndera) BIGIZE IBIGIRWAMANA, BABWIRE KO IMANA IDAKENEYE UBUFASHA BWABO KO IMANA BAYISENGA NEZA BAKAYITAKAMBIRA, KO IDAKENEYE 1/10 BAKA KU NGUFU, IDAKENEYE IMIRYANGO REMEZO IVANGURA ABANTU, IDAKENEYE AMAFARANGA BISHYUZA AMASAKARAMENTU, IMANA IDAKENEYE AMATORA YO MU MATORERO, IMANA IDAKENEYE AMACLIP Y'ABATAZI KURIRIMBA ARIKO BAGACURUZA AMA CD YABO KU NGUFU KU RUSENGERO YOOOOO IMANA ITUBABARIRE ABATURAGE NIBO BASIGAYE BARAMYA ? N ABANYAPOLITIKI BASIGAYE BABIYAMBAZA ? NGAHO NGO KIRIZIYA YAMAGANYE AMATORA YA PEREZIDA WA REPUBULIKA(kiriziya se n'iki ?ko cardinal atiyamamaJe kuyobora igihugu amatora areba he kiriziya ?)NJYE BANGEZE AHANTU CYOKORA BABWIRE KO IMANA ISHAKA AMAVI YACU YOSE HASI.IMANA IBIDUFASHEMO.
Musubize17.10.2012 saa 02:18
umutesi
Umutesi, ujye ureka gukabya kuramya abantu : Mon Seigneur ? Uriya se ni Yesu ngo uvuge ko ari we Seigneur ?!
17.10.2012 saa 04:18
didi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!